IJURU MU MUGORE EPISODE 07

Nakomeje gushakisha hose nza kubona ahandi hantu ntari nabonye mbere nuko mpinjiye ni ho nasanze imodoka ya Nathalia. Ivatiri nziza y’umukara, ubanza yaramuhenze uko byamera kose. Nta permis ngira ariko virusi yateye naramaze kwiyandikisha kuzakora, kuko kwiga ko narize rwose imodoka ndayizi. Buri ku wa gatatu mvuye mu ishuri najyaga kwiga imodoka. Gusa ubu ikinteye ikibazo ni uko ngiye gutwara nijoro kandi mu kwiga natwaraga ku manywa gusa.

Ninjiye mu modoka mbanza kureba ko byose bimeze neza biri ku murongo ubundi ndayatsa ngo ndebe essence irimo uko ingana. Nkurikije urugendo twari dufite uko rwanganaga yari kutugezayo

Nasubiye mu nzu nshaka igikapu ngo nshyiremo ibyo turi bukenere mu nzira byose. Elisa na we yari ari gushaka agakapu ke aheka mu mugongo. Nanjye nari ngafite nkiri mu mashuri abanza, bagenzi banjye na bo baratugiraga none ubu disi wasanga barapfuye cyangwa barajyanywe muri HEAVEN. Nako reka nkomeze ibyo ndimo nikuremo izi ntekerezo ntaho zangeza

Elisa yambwiye ko ashonje, ni byo koko ndabona saa sita zigeze. Ahantu nabonye imodoka nahabonye firigo. Nagiye kuyifungura ngo ndebe niba nta kintu cyaba cyarakonjesherejwemo nuko nyifunguye nsangamo za epinari. Nahise nzifata ngaruka mu gikoni, Elisa akimbonana epinari nabonye akuruye umunwa ubanza atazikunda. Ariko se arabona nateka iki kindi ntafite koko?
Nahise nzikatagura nuko nshaka ibindi birungo biri hafi maze nkora isosi
Nahise nteka n’umuceri nuko tumaze gutegura ameza turicara turarya nubwo nabonaga Elisa arya atabishaka cyane ariko se aragirango mbigenze nte. Yariye buhoro buhoro namwihoreye ngo ntavaho nkanga rutenderi maze tumaze kurya ndandurura noza ibyombo mbishyira mu kabati kabyo.
Ibyo birangiye twagiye mu cyumba cye kumufasha gupakira. Naramuretse ngo ahitemo imyenda ajyana gusa nkora uko nshoboye ngo ahitemo ibishyuha kubera twari mu gihe cy’imbeho. Tumaze gupakira ibye ndamuryamisha, iri joro nta kuryama ni urugendo.
Nahise manuka muri cave mfata impapuro zose nahasanze, nzazereka Franck wenda we yamenya ibyo ari byo. Jyewe rwose mbabwije ukuri nabonaga bidasomeka da. Ngaho inyuguti zivanze n’imibare, ibishushanyo, reka murambabarire sinabyiviramo da.
Nkiri muri ibyo ni bwo nabonye kuri mudasobwa hari akamenyetso ko hari mail nshya yaje. Nihutiye kuyifungura nsanga ni iya Franck. Yarimo ampa aderesi y’aho atuye. Nibutse ko cya gihe tumaze kuvugana nahise nkura simcard muri telefoni. Nanjye byarivanze. Ubu se iyo mba ntaje muri iyi cave nari kumenya nte koko aho tugana.
Nahise mfata urupapuro nandikaho ya aderesi ubundi ndasohoka.
Maze gutegura igikapu cyanjye nanjye nafashe akaruhuko gato. Aho nari nicaye nibwo ya mbwa yaje iruhande rwanjye mbona iri kwahagira. Nahise nibuka ko kuva nagera hano ntarayigaburira kandi na Elisa ndabizi ntabyo yakoze. Nahise nshakisha icyo igaburirwaho, nyitegurira ibyayo ndayihereza irarya, yari ishonje pee. Maze kuyigaburira nyiha n’amazi ubundi nsukura icyo yaririyeho ngishyira muri boot y’imodoka. Ese ubu na Franck atunze imbwa ra? Wasanga we atanazikunda disi.
Nahise mu isaha nshyiramo reveil ya saa kumi n’ebyiri n’igice ubundi ndaryama. Ngomba gusinzira kuko ntabikoze naza gusinzira ntwaye ibibazo bikavuka.
Nkigera mu buriri numvise ikintu iruhande rwanjye ndikanga ndebye mbona ni Kira, ituje cyane. Nahise mfunga amaso nkora meditation nshakisha ibitotsi ku mahirwe biraza nubwo ntaburaga kurotaguzwa buri mwanya.

Isaha zarageze reveil irasona ndeguka nihanagura mu maso. Ngomba kujya kubyutsa Elisa ubundi tugatangira urugendo.
Nagiye ngana mu cyumba cye ntuje, imbwa na yo ntiyamvaga iruhande twari twamaze kuba inshuti rwose. Nageze mu cyumba cya Elisa nsanga agisinziriye ndamwegura areguka yayura, ubona ko agifite ibitotsi. Mana yanjye ubu aka kana kagiye gutangira ibibazo kangana gatya koko…
Nafashe agakapu ke, nuko na we ndamuterura.
Twageze muri salon mukarabya mu maso go ndebe ko byibuze yakanguka nuko muha ibyokurya, ijoro ni rirerire kandi sinzi neza niba tugera kwa nyirarume iri joro, byose ngomba kubyitegura ko bishoboka. Yari afite cya gipupe cye kitajya kimuva mu ntoki na rimwe, nuko ubwo yarimo arya nanjye ncanira amazi. Nagombaga guteka umuceri wo kugendana, mu bibazo nk’ibi ushobora kumva urugendo ari amasaha 2 rukaba amezi abiri ntawamenya.
Namwambitse inkweto ubundi mubwira gupakira za biswi zari aho, muri envelope.
Ubwo narimo numva ko umuceri wamaze gushya numvise urusaku hanze. Umutima wahise ushiguka. Nizere ko ntarose ariko. Narebeye mu kirahure, mbona igicucucucu kinyuraho nk’umurabyo. Sinafashe umwanya wo gutekereza nahise narurira umuceri muri take-away nyinaga mu gakapu ka Elisa. Twahise twiruka tugana muri salon mfata igikapu cyanjye nanjye. Imbwa na yo wabonaga yamenye ko hari ibitagenda neza kuko yari iri guhuruma. Nahise nterura Elisa wabonaga yagize ubwoba maze dusohoka mbanje kureba ko ntawe uri hanze niruka ngana ku modoka ndakingura mwicaza ku ntebe mufungira umukandara.
Intoki zanjye zari zatangiye gutitira ku buryo nafunze umukandara we nta nkuru. Imbwa na yo yahise yinjira mu modoka ijya iruhande rwe. Nahise natsa imodoka, ubundi mpagurukira ku muvuduko wo hejuru
Elisa yambajije ibibaye, aka kanya numvaga nta mwanya wo kumusubiza no kumusobanurira mfite icyihutirwaga byari ukuva hano twihuta cyane tukagenda kuko dushobora no gukurikirwa ahari.
Bwari bwije birumvikana kandi iyi mihanda nta nubwo nyimenyereye ariko nkurikije aderesi Franck yari yampaye, numvaga icyerekezo nkizi kandi ikindi cyiza ni uko izi saha nta zindi modoka ubu ziri kugenda.
Nasohotse igipangu, nazamuye ibirahure. Ku mahirwe byari ibirahure by’umukara, Elisa nta kintu kiri hanze ari bube areba, ntabwo ari bugire ubwoba. Nateyemo ingofero mu mutwe ubundi nkata ikorosi riva mu rugo rigana mu muhanda munini, nibwo nahise ndebera muri retroviseur mbona inyuma yacu imodoka nini ituri inyuma. Yagenderaga ku muvuduko nk’uwacu, kandi yari umukara. Abahigi, baradukurikiye. Mana turengere.

Mana rinda abakobwa bawe abahigi batabafata. Ese barabacika bate, barabacikira hehe? Agace ka 8 ntuzagacikwe DUHURIRE MURI COMMENTS

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 07”

  1. Ubwoba si ikintu ubu iyo babitekerezaho bakigira muri cave Wenda ntanubwo bari kubabona🤷. Ariko ubu bafashe umwanzuro wimodoka Koko😟?Next please twumve ibyaribyo

    1. Oyaaa se kd ubwo iyo modoka yindi iturutsehe mze urashaka kuzatubwirako abo bana babafashe bakabajyana muri heaven kweri gusa komeza turi kumwe cyanee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *