Dr.Rwagasore ushinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, avuga ko hari umugabo n’umugore bari mu kigero cy’imyaka 30 banduye indwara y’ubushita bw’inkende bita mPox cyangwa monkey pox.
Abo bantu byagaragaye ko bari basanzwe bava cyangwa bajya muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo aho iyo ndwara yari imaze iminsi igaragara.
RBC ivuga ko iriya ndwara yandurira mu gukora ku matembabuzi y’uwayanduye, mu mibonano mpuzabitsina, mu gusomana, gusuhuzanya no mu bundi buryo.
Abo yafashe bagira ibiheri mu mayasha biryaryata kandi bifata mu myanya ndangagitsina, ibyo biheri bifata mu maso, mu biganza no mu maguru.
Ubwo kandi ni ko umurwayi aba ababara umutwe, ababara mu ngingo, ahinda umuriro mwinshi; ibyo byose bikamutera gutumaho urusazi.
Dr. Rwagasore avuga ko mu rwego rwo kwirinda iyo ndwara ari ngombwa kwirinda gukorana imibonano mpuzabitsina n’umuntu wese ufite ibyo bimenyetso kandi abantu bakongera kugira gukaraba intoki akamenyero.