Nateguye ameza nuko nshyiriramo Elisa filimi ngo abe areba nanjye ngana mu gikoni ngo mvugane na nyirarume, we atumva ibyo mvugana na we.
Gusa namuhamagaye mfite ubwoba. Guhamagara umuntu utazi, ushaka kumubwira ko mushiki we yapfuye. Ese arabyakira? Ese ari budufashe cyangwa aradutera utwatsi? Ubwoba bwari bwose ubwo telefoni yari ku gutwi isona ntegereje ko ayitaba.
Nyuma y’umwanya muto, yaritabye
Franck: alloo
Noella: Franck? Ese uri musaza wa Nathalia?
Yabanje guceceka akanya gato, abona kunsubiza.
Franck: Yego ndi we. Kuki umpamagaje telefoni ye? Uri nde?
Noella: ntabwo unzi ariko ndakwibwira. Nitwa Noella mfite imyaka 19. Ntabwo ndi buce ku ruhande nshaka kukubwira icyo nguhamagariye. Nari nabuze aho nkomeza kwihisha abahigi ba HEAVEN nuko mbona uru rugo ndahaza nkeka yuko nta muntu ndi buhasanga. Nibwo ninjiyemo ndihisha, ni na bwo mushiki wawe yiciwe mu maso yanjye
Franck: ngo iki? Nathalia yapfuye? Elisa ari hehe? Umwisengeneza wanjye ari hehe? Nathalia wamugize ute? Wamwiciye iki koko? Elisa se we ari hehe
Yavugaga ayo magambo yose ari kuvuga nabi asakuza.
Noella: banza utuze. Umwana ameze neza. Nagerageje gutabara mushiki wawe ariko byanze ampfira mu maboko. Gusa mbere yo gupfa yansabye kukuzanira Elisa.
Franck: urumva nakwizera nte koko? Ko ntakuzi wowe?
Iki kibazo ni cyiza cyane ariko nanjye mfite igisubizo cyacyo.
Noella: urumva naba mfite iyihe nyungu muri iyi minsi, guhamagara umugabo, nkamurangira aho ndi, nkamwibwira? Uzi ibyo HEAVEN iri kudukorera?
Yatekereje akanya, gusa nanone numvaga ameze nk’uri kurira. Kubura mushiki we, birumvikana byaramushenguye
Franck: sawa noneho. Ndakeka yakubwiye aho ntuye. None muzaza ryari?
Noella: sinzi ariko ndumva naza vuba bishoboka.
Franck: noneho ndakoherereza aho ntuye kuri SMS. Ufite imodoka se? ese abahigi ntibazi ko muri aho? Mushiki wanjye se yishwe na nde koko?
Mbega ibibazo byinshi mu mwanya umwe wee. Birakabije rwose. Kandi Elisa na we ari kumpamagara aho ari muri salon
Noella: umva ubu tumeze neza nta kibazo, mushiki wawe na we namushyinguye. Tuzaza ejo nimugoroba ubwo ndashaka uko nakiba imodoka izatuzana
Franck: oya nta mpamvu yo kwiba, Nathalia yari afite imodoka urebe urayibona uko byamera kose.
Noella: sawa noneho ubwo tuzazana imodoka ye tuze. Nituhagera nzakubwira
Yabanje kwitsa umutima nuko arakomeza
Franck: nyumva neza ibyo ngiye kukubwira, nibyo uzakora. Ushakashake aho ushobora kuhabona indi telefoni. Sinzi neza niba iyi abahigi batarayihakinze ku buryo babafatira mu nzira. Rero iyo tuvuganiraho ubu uzayisige uzampamagaza indi uhageze. Nibidakunda ko ubona indi ndaba naguhaye aderesi neza, uzaza uhagere. Ikindi mujye mugenda ijoro gusa. Batazababona. Witonde kandi bishoboka pee. Akisengeneza kanjye karacyari gato sinshaka ko kajya muri HEAVEN. Sawa? Hanyuma ikindi, ndakwinginze ako kana ni wo muryango nsigaranye uzakangezeho amahoro
Noella: ndabigusezeranyije.
Namaze kuvugana na we ndakupa. Elisa yari yageze mu gikoni, ari kundeba cyane. Ubanza yari ari kwibaza uwo navuganaga na we kuri telefoni. Ese mubwire ko navuganaga na nyirarume? Wenda byatuma atuza. Nahise SIM card nyikuramo ndayijugunya. Ubu no kuza kuvugana na Elisa kuri telefoni ntibigishobotse tugiye gukora gikomando nyine. Kwirwanaho kugera ku mwuka wa nyuma cyangwa kugera tugeze ku ntego yacu.
Twasubiye muri salon turicara, we yari yamaze kurya nuko ndicara nanjye ndarya. We yakomeje kureba filimi ariko ageze hagati arekera aho kuyireba ahubwo arandeba aranyitegereza. Ahari ubanza ari kwibaza uwo ndi we cyangwa icyanzanye hano, mbese icyo ndi gukora hano.
Elisa: wowe se mama wawe aba hehe?
Mbega umwana ubaza akabaza n’akari imurori. Kumbaza mama byanyibukije umunsi ansezera agiye gupfa.
Noella: mama wanjye yarigendeye hashize igihe kinini
Elisa: yagiye hehe se?
Noella: ni ahantu hihariye abantu bajya iyo ku isi bari barwaye cyangwa bababara. Hitwa muri paradizo
Yashyize igipupe hasi arandeba
Elisa: papa wanjye na we yagiye muri paradizo. Wasanga yarahuye na mama wawe
Noella: birashoboka.
Umwana w’imyaka 5 aracyari muto kumubwira ngo umuntu yarapfuye, n’ubundi busobanuro byamugora kubyumva. Nka njye mama yambwiye ukuri kose nkiri muto ariko mba numva byaranyishe mu mutwe. Nawe se ku myaka yanjye 6 nari nzi ko ibintu bya pere Noel atari ukuri. Nari nsobanukiwe byinshi abantu bakuru bakunze guhisha abana bakazabibabwira bakuze. Nshaka ko na Elisa akura atyo byibuze yumva nyine bimwe ukwe, nk’umwana.
Maze kurya nagiye kumwuhagira. Gusa yariyuhagiraga wenyine jyewe nari muri hafi ndeba ko yoga neza nta kindi.
Amaze koga nanjye naroze numvaga nshaka koga amazi ashyushye. Maze koga namujyanye kuryama ariko ntarasohoka mu cyumba cye yamfashe ukuboko ngo mbanze musomere inkuru. Ibi na byo iwacu ntibyahigeze. No kuryama twirwanagaho nta kuza kuturebera niba nta gisimba munsi y’igitanda cyangwa ibitaka byaguye ku buriri. Yari afite igitabo mu ntoki nuko ndagifata ntangira kumusomera. Nasomye imirongo ingahe yamaze gusinzira disi.
Nanjye nahise ngana mu cyumba cya Nathalia mpindura amashuka ndaryama. Nari naniwe ku buryo nahise nsinzira nanjye.
Bukeye bwaho nakanguwe n’ikintu kinkirigita mu maso. Nafunguye amaso mbona ni ya mbwa. Yari iri iruhande rwanjye ubanza hari ikintu yari iri kumbwira. Narabyutse nuko nsohoka mu cyumba. Narebye ku isaha nsanga ni saa tanu n’igice. Nahise njya mu cyumba cya Elisa kumubyutsa ariko ngezeyo nsanga ntawe uri mu cyumba. Uyu mwana se yagiye hehe koko?
Nazengurutse inzu yose muhamagara mbura umwana.
Noella: Elisaaaa
Nubwo nari nihishe nahamagaye cyane. Ako kanya nahise nkabona inyuma yanjye kankirigita gaseka cyane. Ahuiii. Umutima neza neza wari umvuyemo pee.
Noella: Elisa, ntuzongere gukora iyi mikino sinyikunda. Urumva neza?
Kahise kazenga amarira mu maso, mbona ko nshobora kuba nkabwiye nabi ngakabya ariko na we yakabije rwose. Ese ubundi ko murenganya ubundi hari ubwo azi iriva n’irizima?
Nahise ngaterura mu maboko ngakorakora mu mutwe
Noella: umva cherie, nari nagize ubwoba nkeka ko abahungu bagutwaye. Ntuzongere kunyihisha bintera ubwoba cyane. Si byo?
Elisa: yego sinzongera mbabarira.
Namusomye ku gahanga musubiza hasi. Namubwiye kujya mu cyumba akambara. Ubu tugiye kwitegura gutangira urugendo rukomeye. Tugiye kurya ubundi nibwira dufate urugendo. Imana itujye imbere
Nanjye ndabasengera. Ariko se ubu baragerayo amahoro koko? Agace ka 7 ntuzagacikwe
DUHURIRE MURI COMMENTS
Ndakeka bazabafatira munzira bakabajyana muri heaven. Nawese abantu bazagenda n’imodoka ubu ntago bazabumva batari bagera no mu birometero na bingahe Koko?
Ese kugenda ninjoro bwo bikuyeho ko bamwe bashobora kuba bakora kumanywa abandi bagakora ninjoro?
Ntaco gira ugere Aho bagenda turebe Ibyaribyo ngewe ndimo kwibaza ibibazo byinshi pe Kandi ntahandi nakura ibisubizo keretse muzindi episode
Eeeh tayari haricahi ngeze mpita ni kanga Ako kana bagashimuse wallah 🤔🤔🤔🤔
Mbega weee gusa komeza uduhe Indi part ikuricyira tumenye neza ibyo mu rugendo gusa baragerayo amahoro kbc 👌🫴
Ndabona ibyo Kwa Noella na Elisa Ari amahamba dore ko ariyo numva ngo aragoye! Anyway, sintekereza ko Noella nagira amahirwe yo kugerayo bwo azamukira kubwa mushiki we Nathalie akeka ko ariwe waba waramwishe dore ko yavuze ko bamwishe areba!!!
Thanks!!!🙏
Ndumva mfite ubwoba ko batazagera Kwa frank peee!!!! Duhe nakandi pe gusa ntaco uyongere dore uri kuduha kagufi cyane!!!
Mana we uzabagezeyo amahoro ndakwinginze.