IJURU MU MUGORE EPISODE 05

Namaze kuryamisha umwana ubundi mpita manuka muri labo mfata itabuliya imwe ndayambara. Nabanje kureba ko yaba Kira cyangwa Elisa ntawe unkurikira ubundi ndasohoka.
Umurambo wa Nathalia wari ukiri hahandi nawusize, imyenda ye yose yumiyeho amaraso. Ikintu ubu ngomba gukora nta kindi ni ugushaka uburyo nawushyingura. Nahise mbona akazu gato hirya ninjiramo bigezo mpabona isuka n’igitiyo. Ibi biri bumfashe gucukura. Ariko nanone ngomba gucukura ahantu hiherereye, ya mbwa itari bubashe kugera ku buryo yawutaburura.

Nahise mfata umwanzuro wo kumushyingura inyuma y’uruzitiro, kuko iyi mbwa na yo ntabwo ijya isohoka muri uru rugo niyo ikina iba ikinira mu gipangu.
Nakuyemo ijaketi ubundi ntangira gucukura. Kubera hari mu gihe cy’ituma ubutaka bwari bworoshye ntabwo byangoye gucukura, ariko nanone sinari mfite imbaraga n’umwanya byo gucukura imva ndende.
Buri mwanya nikangaga Elisa yasohotse, akabona umurambo wa nyina aho uri ku muryango wo kuri salon.
Namaze gucukura aho nshoboye nuko njya gushaka igitambaro kinini nzigazingiramo umurambo wa Nathalia maze ndawukurura kuko sinari kubasha kuwuterura. Mana yanjye ibintu mpuye na byo uyu munsi sinzi ibyo ari byo, gusa ubanza narabaye ikinya neza neza. Rimwe ndumva narira, ariko nkifata. Ese kuki koko ibi byose byabaye? Kuki se uyu mubyeyi yapfiriye mu maso yanjye?
Jyewe sinzi impamvu nishyizemo ko iriya virusi ari iyo twatewe cyangwa se bikaba ari nk’imyuka yaturutse ahantu mu nganda sinzi rwose.
Nyuma y’igihe kigera ku isaha nari maze gushyingura umurambo wa Nathalia, nsukura ahantu hose.
Maze gutunganya ibyo byose, nahise njya mu nzu ngana mu bwogero kwisukura nanjye umubiri wose. Nibwo nongeye nsubiza ubwenge inyuma nibuka ibimaze kumbaho byose numva neza neza intekerezo zanjye zirivanze. Nibwo amarira yazenze mu maso, numva isesemi ntazi aho iturutse ntangira kuruka. Namaze kweza mu nda nuko ndongera ndakaraba niyunyuguza mu kanwa, maze nicara hasi negama ku gikuta.

Kira, ya mbwa, ubanza yarumvise ndi kuruka, nibwo nabonye yinjiye mu bwogero aho ndi inyicara iruhande, ishyira umutwe wayo ku mavi yanjye.
Kira yari imbwa ubona nziza, ibyibushye ku buryo muhuriye mu ishyamba wakirukanka ucyeka yuko ari ikirura uhuye na cyo. Yangeze iruhande numva muri jye ndatuje, burya imbwa ni yo nshuti ya mbere ya muntu, itamuhemukira uko byamera kose.

Nubwo numvaga nta kibazo mfite muri jye, ariko nari naniwe ku buryo nahise nsinzirira aho nicaye. Nari maze igihe ntanasinzira.

Nakanguwe na Elisa ubwo yacanaga itara ryo muri douche. Narakangutse. Burya bwije? Ubu se nasinziriye amasaha angahe koko? Yaranyitegereje ateruye ka gakwavu ke k’igipupe

Elisa: none se Noella, imyitozo yanjye yo kuba maneko iratangira ryari?

Nahagurutse numva mbabara umugongo, bwa mbere kubera akazi k’ingufu nakoze ntagaherukaga bwa kabiri kubera uburyo nasinziriye nicayemo. Namubwiye kunkurikira tukajya muri salon nuko mwicaza mu ntebe nanjye nicara ku meza imbere ye. Nagombaga kubanza kumwereka ko ari umukobwa mukuru, hari ibintu agomba kureka. Ubwo ari we ubyishakira, biri bworohe.

Noella: bwa mbere rero, nta maneko igendana za tetine mu kanwa.

Yarebye hasi kubera isoni, nawe se ibaze umuntu w’imyaka itanu ugishyira tetine mu kanwa. Ibi na byo ubanza bibangiza mu bwonko. Yahise ayifata nuko arayimpereza nyishyira ku meza iruhande rwanjye

Elisa: ariko agakwavu ndakagumana?

Nabanje gutekereza. Nimubwira kukareka na ko ashobora kwivumbura, abana ndabazi.

Noella: nta kibazo agakwavu ko urakagumana. Hanyuma rero ngiye kukwigisha technique za hatari kandi z’ibanga, tuzajya dukoresha. Sibyo?

Yishimye, yarikirije.

Noella: bwa mbere, ba maneko baba batuje, ntibavugavuga uko babonye kandi bakaba bazi kwihisha ndetse ibyo bakora byose babikora vuba vuba no kugenda baba bihuta. Ikindi tugomba kwambara imyenda yihariye.

Nahise mwereka ijaketi nambaye nshyira ingofero mu mutwe ubundi mfunga imashini

Noella: nka gutya. Iyo wambaye ugashyira ingofero mu mutwe, abahungu ntabwo bakubona. Kandi maneko zikora nijoro zikaryama ku manywa.

Elisa: nk’ibihunyira?

Noella: yego nka byo rwose. Ikindi kandi ntugomba kujya kure yanjye. Ntawundi muntu ugomba kwizera uretse jyewe gusa, kandi ntawe ugomba kuvugisha wundi.

Elisa: yego.

Noella: none se hagize umuntu ugusaba kumukurikira, wabigenza ute?

Yabanje gutekerezaaaa

Elisa: nabyanga kumukurikira.

Ariko se ko ndi kumurenganya ubu uyu ni umwana wakanga gukurikira umuntu ko bagenda bagateruye?

Noella: hanyuma se ashatse kukuvugisha

Akoresheje ikiganza ku munwa yanyeretse ko atamuvugisha. Hanyuma ikindi nagombaga gukora ni ugushaka uburyo najya mvugana na we ndamutse ngiye kure ye cyangwa se bibaye ngombwa ko hagira umwe muri twe abahigi batwara. Nari navumbuye isaha na telefoni bikorana nuko we mwambika isaha ku kuboko nanjye mfata telefoni, wagirango byose nyina yari yarabiteguye,
Elisa yandebye atuje ategereje ko mubwira uko bigenda

Noella: ibi rero ni ibikoresho bya za maneko bidasanzwe. Iyi nubwo ari isaha ariko ukanze hano buriya waba umpamagaye. Nanjye nguhamagaye ukanda hano h’icyatsi ukitaba.

Twatangiye imyitozo, ni umuhanga cyane afata vuba. Kugirango bitazamucanga, ya saha nashyizemo nimero imwe gusa, iya telefoni mfite. Kuko atari azi gusoma ntabwo yari kubasha kumenya guhamagara aramutse afite nimero nyinshi. Nyuma mwereka uko azajya abigenza akampamagara.
Tukiri mu byo guhamagara, nibwo natekereje ko muri nimero ziri muri telefoni hashobora kubonekamo nimero za nyirarume.

Noella: hanyuma Elisa, tonton wawe yitwa nde?

Yabanje gutekereza akanya gato, nuko aransubiza

Elisa: yitwa tonton Franck

Nashatse mu nimero, iryo zina ndaribona. Ese muhamagare nonaha? Oya ndaza kumuhamagara niherereye sinshaka ko Elisa yumva ibyo mvugana na nyirarume.

Ubu se aramutse ahamagaye agasanga si Franck nyirarume wa Elisa? Imana ibajye imbere naho ntibyoroshye. Agace ka 6 ntuzagacikwe

DUHURIRE MURI COMMENTS. MUDUHE IBITEKEREZO BIDUTERA IMBARAGA.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 05”

  1. Hhhh ! Cyakoze Elisa nubwo yakuze ntabana abona Cg abantu benshi nkunda ko arakana kagahanga! Akantu babaza Aho guhita gasubiza nkabandi bana Bose we akabanza gutekereza!??? It’s a pretty Girl!!🥰
    We’re waiting next episode!!
    Thanks 🙏🙏

  2. Ewain ahubwo ibintu byose aho bigiye gutangira kwicayura gacye agacye woe komeza uduhereze ikindi gice turebe ibyaribyo kd courage musaza✊✊

  3. Yewe yeweee!!!!! Imana inafashe basange Ari frank!! Next episode tirayitegereje cyane!!

  4. Cyakoze Noella agira umutima wibuye peuh🤭gucukura ugashingura umuntu😂
    Elisa ndakwikundira uri akaba keza❤️
    Keep it up Corneille💪

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *