IJURU MU MUGORE
.
EPISODE 04
.
Isaha yo kurya yarageze. Elisa yari akiri gukina n’imbwa ye bari mu gikoni nanjye nari ndi mu bwogero ndi kwitera utuzi ariko nanatekereza ku biri kumbaho, ibyamaze kuba ndetse ndi no gutekereza icyo nakora ahazaza. Ese koko uyu mwana ndabasha kumwitaho nte? None se ahubwo ni gute mujyana kwa nyirarume? Kandi kugirango turusheho kuba twihishe biradusaba kugenda nijoro. Ubu se uyu mwana nzamugendesha ijoro koko?
Nifashe ku mutwe ndi kwibaza ibyo byose ntekereza ahari ko hari agatekerezo kazima nagira mu mutwe. Ariko agatekerezo ka mbere kanje mu mutwe ni uko ngomba kuvugana na Elisa. Tukagira ibyo tuganira, nkagira andi makuru mukuraho amfasha kugera ku ntego.
Nubuye umutwe nirebera mu ndorerwamo iri mu bwogero. Nari narahindanye isura yanjye iteye impuhwe. Udusendabageni twari tubyimbye, narananutse. Imisatsi yari yogoshe nari mfite umukasi nakoreshaga nkayigabanya sinashakaga ko na yo intesha umutwe. Nifubikaga jumper nibye mu iduka rimwe
Ibi byose ndabona nkwiye kubisiga hano ngatangirana ibishya.
Nahise njya mu cyumba cya Nathalia gushaka ibyo kwambara. Nabonyemo ipantalo ya jeans inkwira neza, ishati ifite amaboko maremare. Inkweto zo nagumanye izanjye ni zo maze kumenyera ngendesha hose ziri mu bwoko bwa butini. Nanashatse ijaketi, ndayibona. Ubundi maze kwambara mfata ya flash iriho za video nyibika mu mufuka w’ipantalo
Nasanze Elisa mu gikoni nsanga yasohoye ibindi bipupe ari kubikinisha. Nyine nta na kimwe azi, nanamuhishe ko nyina yapfuye. Cyangwa wanasanga yabiketse ariko agahitamo kwicecekera? Simbizi
…: Elisa, ushaka kurya iki? Dore amasaha yo kurya yageze
Elisa: ndashaka capati. Nikundira capati jyewe
Aha nanjye numvise amfashije guhitamo byibuze zo ziramfata mu nda. Icyiza nzi kuzikora, ntabwo biri bube ikibazo.
Nahise ntunganya amazi nzana ifarini n’ibindi bikenewe byose ubundi ntangira guponda ari na ko Elisa asubiza ibikinisho bye mu mwanya wabyo. Akana ubona ko ari inyaryenge nubwo ahari kataramenyera, ariko bizaza.
Karanyegereye gakurura ijaketi nambaye ndahindukira ndakareba
Elisa: ese witwa nde?
…: Nitwa Noella.
Yego, nitwa Noella. Nari maze umwaka urenga ntarabasha kuvuga izina ryanjye. Ndibwira nde? Mpamagarwe na nde? Ko ubuzima bwari ukwihisha hirya no hino gusaaaa
Elisa: ndarikunze. None se Noella twibere inshuti?
Nahise nca bugufi. Uyu mwana rwose afite uburere, ndi kumukunda
Noella: yego, tube inshuti rwose.
Yahise yishima ahita yurira intebe ndende y’itabureti iri ku ruhande rw’ameza yo mu gikoni na cya gipupe cye cy’urukwavu maze aricara.
Ese ubu uyu mwana koko nzabasha kumwitaho gute nanjye ntari kwiyitaho? Nabyibazagaho ndi gukaraga capati nziteka ku ipanu imwe ku yindi.
Numvaga ngomba guteka nyinshi nkagira izo nsigariza nijoro.
Twariye ducecetse nyuma yo gukora icyayi cy’amata nari nasanze afite amakarito yayo abitse kandi biboneka ko yari yarabyiteguye kuva kera nyina. Gusa nanone uyu mwana niba tugiye kuba inshuti ngomba kumuganiriza.
Noella: none se Elisa ufite imyaka ingahe?
Elisa: mfite iyi
Yabivugaga azamura ikiganza, intoki zose zirambuye. Ubu se uyu mwana afite imyaka 5? Namukekeraga ko atarengeje itatu ariko ukurikije ubwenge afite nabibonagako wasanga iyo nkeka ayirengeje.
Elisa: wowe ufite ingahe se Noella?
Kumva kamvuze mu izina byanyeretse ikintu kinini. Kunyizera, kunyisanzuraho, ubushuti yahoze ambwira ashaka ko tugirana. Nanone ariko kumva umuntu amvuga mu izina nyuma y’igihe kinini, na byo byankoze ahantu.
Noella: jyewe mfite 19
Elisa: yeee. Ni myinshi. Ufite umwana nawe?
Byaranshekeje ukuntu yumva ku myaka 19 naba mfite umwana, nubwo mbazi babyara banafite 15
Noella: oya nta mwana mfite.
Yaranyitegerezaga, disi nabonaga ari akana gateye impuhwe. Tumaze kurya naranduruye nuko njya koza ibyombo. Gusa muri jye haracyarwaniramo byinshi pee. Ese ndahera hehe muvugisha, muganiriza? Nako ntabwo nabura aho ndi buhere, ngombwa ni ukumwitinyura.
Noella: Elisa?
Elisa: karame?
Namuvugishaga ndi kwihanagura intoki
Noella: nshaka ko tugira ibyo tuvugana.
Nabonye atunguwe, amera nk’ugize ubwoba gusa ndabona ntakwiye kumuhisha akwiye kumenya ukuri.
Nagiye imbere ajya inyuma na Kira iradukurikira maze tugana muri salon ndicara musaba na we kwicara.
Noella: ngiye rero kukubwiza ukuri. Uri umukobwa mukuru, ugerageze ubyumve. Mama wawe ntabwo azagaruka. Ariko humura ndahari kandi tuzajyana kwa tonton, kumureba
Elisa: (Amarira abunga mu maso) Oyaaa sinshaka kugenda.
Ndabigenza nte ngo mbimwumvishe ra?
Noella: umva, ba bagome bajyanye mama bashobora kugaruka kuduhiga natwe. Rero tugomba kuva hano, kandi humura tonton wawe azaturinda nitumugeraho.
Elisa: none se? imbwa yanjye na yo turajyana?
Noella: umva Elisa, …
Ntiyatumye ndangiza interuro ahubwo yaranyingize, amarira azenga mu maso
Elisa: ndakwinginze sinayisiga
Noella: sawa ntacyo, turajyana na yo.
Yahise ahaguruka ahobera ya mbwa. Yayibwiye ko igomba kwitonda, nta kumoka, nta kuvuga mbese nk’ubwira umuntu wumva. Imbwa na yo wagirango yari iri kubyumva koko wabonaga yabanguye amatwi.
Gusa nari ngifite byinshi ngomba kumubaza. Ibyo akunda kurya, isaha aryamiraho, ese ubundi papa we aba hehe, bamaze igihe kingana gute bari hano, ni byinshi numva namubaza nubwo akiri umwana ariko nanone ntabwo nabura kumubaza.
Noella: cherie, nshaka kukubaza utundi tubazo
Yarikirije akoresheje umutwe nuko arahaguruka araza anyicara iruhande yitonze.
Noella: ngaho mbwira ibintu mama yakubwiye byose, bituma muba hano mwenyine
Noella: yarambwiye ngo abahungu bari gutwara abakobwa. Ambwira ko tugomba guhora mu nzu twihishe ntagomba gusohoka ngo njye hanze, ambwira ko abakobwa batagihari ko ari twe twenyine dusigaye kandi tugomba gukomeza kuba hano.
Ndumva abizi, nubwo numva hari ibindi ngomba kumusobanurira no kumwongereraho.
Noella: rero hari ibindi nshaka kukubwira. Tuzajya tugenda nijoro gusa kugirango abahungu batatubona
Elisa: none se nijoro ntabwo tuba tugaragara?
Mbega ikibazo.
Noella: oya ahubwo nijoro abahungu na bo baba baryamye, rero ntabwo baba bari hanze. Tuzakomeza gutyo kugera tugeze kwa tonton wawe. Ubwo nyine tuzashaka uko tubona imodoka, kandi usabwa kwitonda, no guceceka cyane cyane. Tuzaba turi nka za maneko, ntawe ugomba kutubona cyangwa kutwumva
Elisa: tuzaba dufite imbunda?
Noella: yego, ariko nzayikwereka nyuma, nawe ntabwo uzamenya ko nyifite
Naramubeshyaga ariko ni uko nagirango ngabanye ibibazo
Narebye ku isaha mbona bigeze saa saba
Noella: ubu rero ugiye kuba uryamye, kugirango umenyere kuryama ku manywa hanyuma nijoro ndi bukwigishe uko za maneko zikora. Sibyo?
Elisa: yego nta kibazo.
Naramuka aryamye agasinzira biri bumfashe kumenya ko kuryama ku manywa bitazamugora. Gusa byari ugushaka impamvu, kugirango mbone uko nshyingura umurambo wa nyina.
Ubu se bazabasha kugera kwa tonton amahoro koko? Ese amaherezo bizagenda bite? Agace ka 5 ntuzagacikwe.DUHURIRE MURI COMMENTS .
Mbegaaa!! Ngize amatsiko! Gusa Noella yakabaye Aneka Elisa akamenya niba azi amazina ya Tonton wee!! Wenda byamworohereza!!
Gusa nanoe mfite ubwoba ko Elisa abeshya Noella ko yaryamye akamubona Ari gushyingura nyina , kuko nabonye kariya kana kazi ubwenge! Umwana babwira ko nyina atazagaruka ntarire!!??
Courage!!!!
Ewana ndumva kazaryoha kbx nibwo gateye ubwoba!