IJURU MU MUGORE
.
EPISODE 02
Nari nihishe hagati y’amakarito yari muri icyo cyumba cyageragamo urumuri rucye runyuze mu myenge ya rwa rugi. Ka gakobwa gato kaje kagana kuri rwa rugi nuko gafata poignee gashaka gufungura. Nipfutse ku munwa, mfunga umwuka, mu kanya gato, urugi ruba rurafungutse.
…:Elisa urakora ibiki? Ngwino hano cherie.
Umwuka wari wahagaze neza neza, ku mahirwe uwo mugore amuhamagaye arongera afunga urugi. Nibwo natangiye guhumeka neza ariko buhoro buhoro ndekura umwuka muke muke. Igitima cyarimo kidihagura nuko ngerageza gufunga amaso ngo ndebe ko umutima wasubira mu gitereko dore ko wari uri ku muvuduko nk’uw’igisasu cya kirimbuzi.
Nagiye bwombe bwombe negera urugi nanone. Ubundi nakabaye narakomeje kwihisha aho nkarindira bakagenda ariko amatsiko ngira ubundi mbona ari yo azanyicisha si gusa.
Uwo mugore yari ateruye Elisa, ari kumusomagura. Uko byamera kose ni nyina, uriya mwana ni umukobwa we. Urusaku rw’imodoka nararwumvise, numva inzugi zifungurwa maze wa mugore mbona na we arakebutse, afungura idirishya areba hanze. Ubanza ari babandi mu kanya yahamagaraga kuri telefoni abarangira aho ari.
…: Ehhh. None se ko haje benshi bakanazana imbunda koko?
Benshi banafite imbunda? Oyaaa. Nizere ko atari babandi bashinzwe kuduhiga ariko. Ubu baraje batubone uko turi batatu koko batujyane? Ndumva ngomba gutekereza vuba icyo gukora bataragera hano. Wenda nkomeze nihishe hano, bashobora kudasaka inzu yose cyangwa se nsohoke niruke kibuno mpa amaguru ariko nkore uko nshoboye Elisa na nyina ntibambone.
Umutima warongeye uradihagura numvaga nabuze neza icyo nkora n’icyo ndeka. Gusa nanone numvaga ntashaka gusohoka muri iyi nzu. Iyi nzu maze icyumweru cyose nyigaho, ntabwo nayivamo kenyege.
Wa mugore yarongeye afunga idirishya nuko afasha Elisa hasi. Sinzi ibyo yamwongoreye nuko amufungirana muri tiroir iri ku meza yo mu gikoni. Amubwira kutahava kandi ntanavuge. Nanjye nahise numva ari ko ngomba kubigenza, kutava aho ndi kandi simvuge.
Aho nari ndi nabonye urugi rukingutse buhoro nuko abagabo babiri baramwegera
…: Mwiriwe. Ndacyeka ari mwe muje gufata ibyo nabahamagariye kuza gutora
…: yego ni ko bimeze. Tunakeneye amakuru yuzuye neza rwose.
Numvise nguye mu kantu. Kuki aba bagabo badatunguwe se no gusanga ari umugore kandi rwose uko mbabona ni abahigi bahiga abagore ndebye uko bambaye imikara hose, nk’impuzankano ibaranga
…: Ndakeka Robert yababwiye byose. Nk’abandi bagore bose nanjye nari mfite virusi.
Naguye mu kantu nanone nifata ku munwa. Imyaka ibiri nyimaze nta virusi imfashe none naje mu nzu irimo umuntu uyimaranye imyaka yose? Yarakomeje arababwira nanjye ntega amatwi ntuje aho nihishe
…: Gusa numvaga ntagomba guterwa ubwoba n’iyi virusi ndetse itagomba kunyica maze kuva uwo munsi ntangira ubushakashatsi, ndetse ndakeka Robert yabibabwiyeho. Ikintu navumbuye, ndacyeka ko cyanatuma gahunda ya Heaven ihagarara kuko navumbuye umuti wa ya virusi. Narawiteye kandi uko mubibona, ndi muzima rwose. Gusa ikibazo ntabwo nabashije uwo muti kuwubyazamo indi myinshi ahubwo umuti, uri muri jye, ni amaraso yanjye
..: OK.
Uyu mugore ubu koko ntababeshya? Ashobora kuba ababwiye ko umuti umurimo kugirango bamusige amahoro.
Ako kanya umwe muri ba bagabo yahise atera wa mugore icyuma. Nahise nzenga amarira mu maso, kubona umuntu yicirwa imbere yanjye koko. None se bamuhoye iki koko ubu? Niba afite umuti wa virusi muri we kuki bamwishe? Ubundi se aba bantu ni ba nde koko? Naguye mu kantu. Ba bagabo bahise bagenda, basiga umugore agaragurika aho mu maraso.
Nari narabonye abantu bapfuye ndetse nanabonye benshi ariko nta na rimwe nari nakabona umuntu wishwe n’undi muntu. Nari nicaye hasi ntangira gutengurwa kubera ubwoba. Nifashe ku matama, ngo nikomeze. Ese koko ibi biri kuba cyangwa ni inzozi ndimo koko? Oya ndi kurota ahubwo mu kanya ndabizi ndaje nkanguke nsange ndyamye iruhande rwa mama. Wenda ndaba ndi mu bitaro bambwire ko nakoze impanuka y’imodoka nkaba maze igihe muri koma. Ibi bintu koko ubundi biba muri za filimi, ni byo biri kuba? Virusi, abapfa, abicana, oyaaa. Ni inzozi
…: Mamaaa
Elisa. Si inzozi ndi mu isi nzima. Akana mu kanya karaje kabone umurambo wa nyina. Nkore iki koko ubu? Wa mugore yagerageze kwikurura, yari atarapfa. Urugi rwari rufunguye neza nashoboraga guhita nigendera ntawe umbonye. Ese mpamagare abatabazi? Ariko bahita bumva ijwi ry’umukobwa. Mbega ibibazo mpuye na byo. Sinshaka no kwitwa umwicanyi ku rundi ruhande kuko bahageze nta kuntu nasobanura ko atari jyewe. Narahagurutse numva nshaka kwihungira. Ariko umutima wanjye wahise ugaruka kuri ka Elisa disi. Sinshaka ko aka kana kabona ibi bintu. Nahise nibuka nanjye uko byamereye ubwo nabonaga umurambo wa mama ku buriri. Umutima wa kimuntu wahise ungarukamo.
Nasohotse muri ka kumba nari nihishemo nsanga Elisa na we ari gushaka gusohoka muri ka kantu bamuhishemo nahise nihuta ndahegera ndamufata atarasohoka
…: Bite? Ndi inshuti ya mama wawe yambwiye ngo nkubwire ntusohoke aho kugera igihe ndi buzire kugushaka. Guma aho rero
Hari hashize igihe kinini ntumva ijwi ryanjye nanjye pee. Noneho n’uburyo nabeshyemo Elisa ubanza yarabimenye ariko yaranyumviye, ntiyasohokamo.
Nahise nkebuka aho nyina arambaraye ubona ari kurwana n’umwuka wa nyuma. Ntiyari akibasha kwinyeganyeza
Naramwegereye nuko ahita amfata ukuboko aranyiyegereza. Kumbe ntabwo yapfuye? Numvise ubwoba bumfashe ariko nanone numva ngize ibyiringiro ku rundi ruhande
…: Ndakwinginze, bariya bagabo nababeshyaga. Antidote ya virusi iri mu maraso y’agakobwa kanjye
…: None se ushaka nkore iki? Wenda uwakuvuza ahari…
Yanciye mu ijambo.
…: Musaza wanjye, atuye I Kigali mu mugi. Azagufasha. Jyana agakobwa kanjye mujye gushaka musaza wanjye. Wibuke ko umuti wa ya virusi uri mu maraso y’umukobwa wanjye.
…: Ntabwo ndi kubisobanukirwa neza ukuntu uri mu maraso ariko
…: navumbuye umuti wa virusi. Elisa na we yarayivukanye nuko mutera umuti kandi yarakize. Rero musaza wanjye agomba gukoramo imiti myinshi, agakiza abagore bagenzi banjye. Ndakwingize, uzandindire umuko…
Ako kanya umwuka wahise umushiramo, apfira atyo mu maso yanjye. Amarira yakomeje kunshoka ku matama. Narongeye nibuka mama aho yari arembeye ambwira ijambo rye rya nyuma. Uyu mugore umpfiriye mu maboko nta nubwo yigeze ambaza uwo ndi we, icyangejeje aho, aho najyaga, none ansabye kumurerera umwana koko? Nanjye kwiyitaho biri kunanira. Ese ko atanzi kuki anyizeye bigeze aha koko? Cyangwa ni uko nta yandi mahitamo yari afite?
Nibazaga byinshi ariko icyihutirwa ubu ni ugukuraho umurambo we, Elisa atawubona. Namufashe ukuboko nuko ngenda nkurura umurambo hasi mugeza hanze. Aho namunyuzaga mukurura hose hagendaga hasigara amaraso. Namaze kumugeza hanze ngaruka mu nzu ndafunga ubundi mpita ntangira gusukura aho hose. Kumushyingura ndabitekerezaho nyuma. Nkiri kuhakoropa Elisa yambajije niba noneho yasohoka. Ubu se musubize ngo iki koko? Mubwire yuko ndi gukuraho amaraso ya nyina?
Oya. Ahubwo namusabye kwihangana akanya gato
Maze gutunganya hose najugunye itorosho yuzuye amaraso hanze nyinyujije mu idirishya. Nahise nanjye nkaraba intoki nuko ndagaruka nkingurira Elisa.
…: Bite Elisa?
Elisa: mama ari hehe?
Yambazaga andeba mu maso ubona afite ubwoba ndetse hafi kurira.
…: Umva mama wawe yajyanye na ba bagabo, hari ibintu bikomeye bagiye gutunganya. Rero yansabye kugumana nawe.
Elisa: urabeshya!!!
Uyu mwana se yabibonye ibyaberaga aho byose? Ese aremera kujyana n’uyu mukobwa tutaramenya izina? Ese abishe mama Elisa ni bantu ki? Agace ka 3 ntuzagacikwe
Yewe ndatunguwe suku nabikekagape