IJURU MU MUGORE EPISODE 01

Nagendaga buhoro buhoro nitsirita mu maso. Ubukonje bw’itumba bwatumaga ntitira, kugirango mbone agashyuhe byansabaga kugenda nkuba ibiganza. Amazi yikubitaguraga ku kiraro aho nari nihishe numvaga atanga ihumure nuko mfunga amaso ngo mbanze mbyiyumvishe neza. Kubera imvura yari yaraye iguye byansabye kurara nihishe munsi y’ikiraro

Amarira avanze no gutabaza yankuye mu byiyumviro. Yari umugore wariraga. Uko byamera kose nta mugabo warira uko nabyumvaga. Hari hashize igihe kinini ntumva ijwi ry’umugore. Ndacyeka maze ukwezi kurenga, nta jwi ry’igitsinagore numva, yewe n’iryanjye sinzi niba ritaragiye kuko ntawe mfite mvugana na we, muri make nanjye sinkivuga. Gusa uyu mugore uburyo yatabazagamo bwari buteye ubwoba. Amatsiko yaranyishe bituma nemera nica rimwe mu mategeko nihaye: Kudasohoka mu bwihisho ku manywa

Icyo nibuka cyo hari ku cyumweru mu gitondo. Nuko ntangira kugenda mu muhanda w’amabuye, utarimo umugenzi n’umwe. Birashoboka ko abagabo bari bakiryamye kuko hari hakiri mu rukerera. Nagendaga nifashe mu mifuka ya jumper nari nifubitse, nkagenda nikuba ku bikuta by’amazu ngo bimfashe kureba neza imbere, ari na ko ngenda nkurikiye rya jwi ndi kumva. Ubwo nageraga mu muhanda ugororotse neza narebye imbere nicuza icyatumye mva mu bwihisho bwanjye. Nasubiye inyuma buhoro buhoro nuko negama ku gikuta neza hafi yo kucyinjiramo ahari. Mwakibaza ngo nari mbonye iki? Nari mbonye imodoka ya babandi bashinzwe kuduhiga.
Neguye umutwe buhoro ngo mbitegereze. Umugore yarimo ashushubikanwa bamukura aho yari yihishe. Yagendaga arira, atabaza, asakuza cyane. Sinzi icyanteye guhindukira, nibwo nabonaga abagabo babiri nanone hafi yanjye bashoreye umukobwa nshobora kuba nduta gato cyangwa tungana. Na we yagendaga ashaka kubiyaka ariko ntabwo byari gushoboka. Bishoboke ko we atanduye ahubwo ajyanywe muri ya mazu ya HEAVEN, kuko abazima bashyirwaga ukwabo, ngo bazavemo abagore icyorezo kirangiye.
Ubwo umwe muri abo bagabo yarebaga mu cyerekezo ndimo nahise nca bugufi cyane ngo atambona. Numvise nigaye kuko koko amatsiko ubanza yicisha. Ndabona icyo nkwiye gukora ari ugusubira mu bwihisho, nintabikora nkaguma muri uyu mugi rwose nta kabuza bari bumbone nanjye banjyane. Amahirwe rukumbinsigaranye ni ayo kugana mu misozi nkaba ari ho nihisha.
Byibuze ho hari ibiti byinshi n’amashyamba, muri iki gihe cy’imvura ho kuhihisha byatuma ntawe uza kuhahigira nubwo imbeho yaho nanjye ishobora kumpitana

Nahise nambara ingofero ya jumper nuko ntangira guterera ngana ku musozi hejuru. Gusa nanone natekereje ku mbeho n’imvura byo mu itumba mpindura igitekerezo. Ngomba gushaka inzu nihishamo, ikizu kitabamo abantu. Kuko imbeho irara ihari rwose sinabasha kuyirokoka. Nubu iri joro nzi uko nari merewe nuko iki gitondo byibuze haramutse akazuba naho ubundi nari kuba nkiri gutitira.
Nabonye agashyamba ka za pinusi nuko nkanyuramo nkomeza gushakisha aho nakihisha. Nagendaga ndeba hirya no hino ngo ndebe ko nabona inzu nihishamo. Nari maze icyumweru cyose nta muntu n’umwe mbona, na byo ubwabyo byagutera ihungabana.
Nibutse inzu mperutse kurabukwa, igihe cyose nayiboneye sinigeze mbona umuntu ahinjira cyangwa ahasohoka. Gusa nanone nagombaga kuyegera nitonze wasanga hari inkambi ya babandi baduhiga, cyangwa hakaba hari umugabo uhibera mu biruhuko adashaka gusohoka kubera ubukonje. Uko byamera kose niba hari umuntu uyibamo ntiyaba umugore. Cyangwa se ni wa mugore mu kanya nabonye bakurubana? Cyangwa wa mukobwa turi mu kigero kimwe? Nakomeje kubyibaza byose mbiburira ibisubizo.

Nagiye ngana kuri ya nzu ngo nyihishemo. Uruzitiro rwayo rw’imiyenzi rwari rufite nka metero 3 ugana hejuru, ntibaheruka kuyikata. Iki ni ikimenyetso ko nta muntu uba muri iyi nzu. Gusa nanone ngomba kwitonda simpubuke da. Numvaga ngomba kwihisha hafi aho nkarindira ijoro riguye nkabona kwinjiramo ariko nanone numvaga inzara imereye nabi. Wenda ninjiye mo sinanabura ikijumba cyangwa umuvunde, ngapfa gushyira mu nda. Narinjiye mu mbuga mbona inzugi yewe n’amadirishya byose birafunze. Nazengurutse inzu nuko ngeze mu gikari mbona hari idirishya rifunguye.
Akamwenyu karamfashe nuko mu mbuga yo mu gikari mpabona urwego ndarufata ndushyira ku nzu nuko ndurira mu idirishya ngeze mu idirishya ngasimbuka ngwa mu nzu imbere. Natangiye kuzenguruka inzu ngo ndebe ko nabona akantu narya byibuze. Icyumba cya mbere natungukiyemo cyari ubwogero, kandi bwari busukuye. Nahise nibwira ko hashobora kuba hari umuntu uba muri iyi nzu, uko byamera kose. Uyu muntu nubwo ntaramubona ngomba kumutera ubwoba akayivamo nkayisigaramo cyangwa se agatuza tugaturana. Ninjiye ntabwo nshobora kuyisohokamo rwose, kugera igihe ibi bizarangirira nubwo ntazi ngo ni ryari.

Nabanje kunywa ku mazi yo kuri robine nuko mbona icyuma ndagifata nsohoka muri icyo cyumba.
Nakomeje kugenda, mfungura icyumba cya mbere sinabona umuntu, nkomeza kugenda nshaka aho nabona igikoni. Uko nakomeje kuzenguruka ibyumba naje kugera mu gikoni nyirizina. Gusa nkicyinjiramo ubwoba bwaramfashe.
Hari itasi irimo ibintu bishyushye sinzi niba ari icyayi cyangwa imiti, iteretse ku meza ategurirwaho ibyokurya. Kuri ayo meza hari impapuro zinyanyagiye hose. Bivuze ko umuntu uba hano, ari hafi uko byamera kose. Kubera ubwoba nahisemo gusubira inyuma nkava mu nzu y’abandi ariko nkijya gukata ngo mve muri icyo gikoni numvise amajwi. Bari abantu, kandi benshi. Nabonye undi muryango hirya y’igikoni. Nahise nywufungura ninjira muri icyo cyumba
Ubu si jyewe witanze koko? Haciye akanya gato ngiye gusohoka kuko ya majwi ntayo nari nkiri kumva nahise numva imirindi y’umuntu agenda agana aho mu gikoni. Narongeye nkinga urugi rw’akumba nihishemo. Ku mahirwe niba ari ko navuga, rwari urugi rw’imbaho, nashoboraga guhengereza hagati y’imbaho nkareba ibiri kubera mu gikoni. Wa muntu acyinjira nariruhukije. Yari umugore. Byibuze wenda we arandeka tubane muri ubu bwihisho
Gusa icyanteye ubwoba nanone yarimo avugira kuri telefoni, numva ari kurangira umuntu aho aherereye. Ese ni umugore ari kuharangira ngo na we aze kuhihisha? Ese ni gute umuntu aranga ubwihisho arimo koko?
Gusa umutima wanjye wenze guhagarara ubwo nabonaga umuntu wa kabiri yinjira mu gikoni: akana gato k’agakobwa. None se ni gute aka kana kaba karabashije kurokoka iki cyorezo koko ko abana bato ari byo cyabanje guhitana? Kandi uko mubona ntabwo yaba yaravutse nyuma ya virusi kuko nabonaga arengeje imyaka ibiri. Ese uyu mugore yaba amaze imyaka ibiri aba hano wenyine nta muntu n’umwe bahura? Byashoboka kuko akana uko nakabonaga ko kari kazima rwose, nta bwandu gafite. Ka kana kaje kagana ku rugi rwa ka kumba nihishemo. Nahise mfata icyuma mu ntoki, kuko mu kwirengera no kwirinda kubonwa, nshobora kuba ngiye kwica umuntu.

Ayiwee. Aka kana se ubu koko arakica cyangwa hari ukundi biri bugende? Agace ka 2 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 01”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *