2047: Ku isi haje icyorezo kidasanzwe gitewe na virusi
Ni virusi itazwi, gusa ifata abagore bonyine. Babanje kubashyira mu kato, nuko kwa kuba mu kato bategerana n’abagabo biza kubaviramo kwiheba no kwigunga. Ibimenyetso byakomeje kwiyongera, umushiha, gutitira intoki, byakurikiwe no kumera nk’abarwaye igicuri. Hanyuma hakurikiraho ibimeze nka paralysie. Ibice bimwe by’umubiri kuri bamwe, abandi umubiri wose, binanirwa gukora. Batangiye bamwe kwiyahura, abandi bicwa n’inzara, udakuyemo abishwe na virusi ubwayo.
Ibitaro byari byuzuye, imihanda yabaga yuzuye abagore bameze nk’abarwaye mu mutwe ndetse ugasanga bari guhohotera abagenzi banyuraho.
Abashakashatsi bakomeye batangiye gushakisha inkomoko y’iyo virusi nibwo haje kuvumburwa ko iyo virusi n’ubusanzwe yabagaho ariko ikaba noneho yahinduye ibimenyetso n’imyitwarire. Ubusanzwe yari indwara isanzwe ifata abakobwa bakiri bato cyane. Ni indwara yaturukaga ku kwihinduranya kw’akaremangingo ka X, mu gihe urusoro ruri gukorwa.
Gusa ubu bwo iyo virusi yatumye kwa kwihinduranya kuba ku bagore bakuze. Ndetse ibimenyetso byayo biba bibi cyane. Abagabo bamwe, bafite muri bo XXY (ubusanzwe umugabo ni XY) na bo ya ndwara yabagezego gusa umubare wabo wari muke cyane. Icyo gihe amahanga yarateranye akora inama ngo bashake icyakorwa.
Nibwo hatekerejwe gushyirwaho gahunda yahawe akazina ka HEAVEN
Buri gihugu ku isi cyagombaga kubaka mu mujyi mukuru inyubako nini izajya ihurizwamo abagore bose bakiri bazima bagashyirwa mu kato. Ku ruhande rumwe hagashyirwa abarwayi bagomba kuvurwa ku rundi ruhande hagashyirwa abagore bataragaragaza ibimenyetso cyangwa se abafite ubudahangarwa bukomeye, kugirango babarinde. Abo ni bo bari bitaweho cyane kuko ni bo bari kuzororoka bagakomokwaho n’abandi bantu mu gihe icyorezo kizaba kirangiye.
Ubwo rero hatangiye gushyirwaho gahunda yo kubahiga hirya no hino, no kubashakisha uruhindu. Bamwe barangaga badashaka gusiga imiryango yabo, ariko itegeko ryari itegeko, bagombaga kujyanwa ku ngufu
Indwara yagombaga kuvanwaho, uko byamera kose.
Gusa nyuma y’amezi make icyorezo giteye, nta mugore washoboraga kubona acaracara aho ngaho. Abatari barishwe na virusi bari barihishe abandi barajyanwe muri ya mazu.
2049: Imyaka ibiri irashize. Abagabo ubu ni bo bayoboye bonyine. Ubushomeri bwaragabanyutse kuko imirimo yakorwaga na ba bagore, iri gukorwa n’abagabo gusa. Ikirere kimeze neza kuko ibyagihumanyaga byagabanyutse, abaturage b’isi babaye bake. Ubukungu nta cyabuhungabanyije cyane, kuko abaryi bagabanyutse. Gusa, ku rundi ruhande ubutinganyi bwafashe indi ntera, kwikinisha byabaye nk’umukino, no mu biro usanga abagabo bikinisha bagenzi babo babareba. Nta waseka undi, kuko bose barabikora abadatinya kurongora mu kibuno. Amaduka acuruza ibipupe byifashishwa mu mibonano ni yo menshi ndetse afite abakiriya benshi. Ku bagabo bamwe iki cyorezo cyagize neza kuko cyabahaye imitungo baburanaga n’abagore babo, abandi babohoje iyari itunzwe n’abagore batagira abagabo.
Ariko mu gihugu kimwe, reka tuvuge wenda mu Rwanda, hafi cyane ya Kigali, umukobwa ukiri muto yagendagendaga yihishahisha abashinzwe kubahiga. Gusa ntabwo yari azi ko ari we ugiye guhindura ahazaza h’inyokomuntu…
Ese byagenze bite? Iyi nkuru ntizagucike.