Perezida Yoweri Kaguta Museve wa Uganda yashimiye mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda ndetse n’umuryango RPF-Inkotanyi, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Mbere w’iki cyumweru.
Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X yabwiye Perezida Kagame ko kuba yongeye gutorwa ari igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere ye.
Yagize ati: “Nyakubahwa Paul Kagame, ndagira ngo ngushimire wowe n’ishyaka RPF ku bw’intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda. Kongera gutorwa kwawe ni igihamya cy’icyizere Abanyarwanda bafitiye imiyoborere yawe”.
Perezida Yoweri Museveni yunzemo ko Uganda ifata u Rwanda nk’umufatanyabikorwa w’imena mu cyerekezo gihuriweho kigana ku kwimakaza amahoro n’iterambere, ashinangira ko ibihugu byombi bizakomeza “gukorana mu bifitiye inyungu ibihugu byacu n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba”.
Amajwi y’ibanze y’ibyavuye mu matora yo ku wa Mbere yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora yerekana ko Perezida Paul Kagame yegukanye intsinzi ku majwi 99.15%.
Ni nyuma yo guhigika Dr Frank Habineza w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda na Mpayimana Philippe wiyamamaje nk’umukandida wigenga.
Museveni yiyongereye ku bandi bayobozi bamushimiye barimo Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar, Umaro Sissoco Embalo wa Guinée-Bissau, Dr William Samoei Ruto wa Kenya na Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.
Aboherereje Perezida Kagame ubutumwa bumushimira barimo kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopi, Dr Abiy Ahmed cyo kimwe na Perezida Philippe Nyusi wa Mozambique.