INGURUBE YERA FINAL EPISODE

INGURUBE YERA
.
FINAL EPISODE
.
Duheruka ubushize Aline amaze kubwira Sarah na Edmondson amabanga yari yihishwe mu gishushanyo cye cyakunzwe cyane…

Twasize kandi minister Baptiste na Alfredo president bicaye bategereje intsinzi bagiye kuzanirwa na Gabby, nyamara batazi ko uwo bizeye afite umugambi wo kubahirika hasi ku butaka…

Kwa Muzehe ubwo bari bamaze kumva neza ibikubiye mu nkuru ya Gaston, bari babuze umutwe bakwita iyo nkuru, bumva ijwi inyuma riti:” IYO NKURU MUYITE INGURUBE YERA” bose bahindukiye batungurwa no kubona ari Gabby bari baramaze kwizera ko yapfuye….

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco 🇷🇼

REKA KANDI DUKOMEREZE AHO TWARI TUGEZE

Bose bakimara gukubita amaso Gabby bikangiye rimwe ariko muzehe we ntacyamutunguye kuko yari yizeye ko uwo munsi ari wo Gabby amuheraho ikimenyetso cyuko akiri muzima cyangwa yapfuye.

Gaston yahagurutse n’ibyishimo byinshi araza ahobera Gabby anamukubita ibipfunsi mu gituza asakuza anaseka ati:” wa murezi we muzehe yabitubwiye ko utapfuye mbanza kumupinga, none ni gute waba ugeze hano?”

Gabby araseka. Uko aseka Emilia we yatangiye kurira, muzehe na Gabby bagira ngo ni ibyishimo ariko captain abibonye ahita agenda aramwegera amujyana ku ruhande.

Gaston na Gabby bo baracyahoberana. Gaston ati:” wa muswa we iyo upfa nari kuzagusanga i kuzimu nkagutwikirayo.”

Gabby aramusunika ati:” ntabwo napfa gupfa utyo.”
.
Aho Emilia na Captain bari, captain ari guhanagura Emilia amarira akoresheje ikiganza cye ari nako amukorakora mu mugongo ati:” ugiye gukora iki?”

Emilia ati:” ntabwo nzi ikigiye gukurikiraho.”

Captain ati:” Gabby yarakubeshye, yakinnye n’umutima wawe kandi aziko afite undi mugore wumuturage, utakurusha ubwiza n’ubusirimu yewe n’ubusitari.”

Emilia arushaho kugira agahinda. Captain ati:” n’aho wamubabarira ariko yaba yaragusuzuguye cyane. Ibaze gusangira umugabo n’umukobwa wumusangwabutaka! Kubera imibereho y’abariya baturage, ni abantu babayeho kinyamaswa batunzwe no guhinga, bavuga ururimi rumwe barutwa n’inka, abagore baho ni ibishegabo kuburyo utabyumva, nawe ibaze urwego Gabby yagusuzuguye ho?”

Emilia akomeza kurira.

Tugaruke ku ruhande rwa ba muzehe.

Gaston areba Gabby ati:” kuki nakubuze ku mu rongo iki gihe cyose bigatuma nkeka ko wapfuye?”

Gabby araseka ati:” amaraso yange asa nk’ayahindutse.”

Muzehe arikanga ati:” amaraso ahinduka? Ibyo bishoboka bite ko amaraso yawe yahinduka?”

Gaston ati:” njya mbona muri filme ari ho amaraso y’umuntu ashobora kuba yahinduka akaba nk’ikindi kintu, nka zombi cyangwa vampire cyangwa se ibindi biremwa biba mu ma films gusa.”

Muzehe ati:” nonese na Gabby yaba yarabaye kimwe muri ibyo bisimba?”

Gabby aseka ati:” oya yewe. Buriya bitewe na buriya bumara bandashe, byatumye amaraso yange yandura arahinduka, gusa ntazindi ngaruka kuko baramvuye bihagije ubu meze neza nubwo wenda byahungabanyije ka kanyangingo wari wanteyemo gatuma ubasha kubona aho ndi hose.”

Barabyumva. Muzehe ati:” ngaho subiramo umutwe w’inkuru numvise uvuga.”

Gabby ati:” ibyo tuzabigarukaho ejo, nshaka kuvugana na Emilia.”

Bakiri aho babona captain agarutse wenyine. Gabby aramureba ati:” kuki mwahise mugenda bite?”

Captain arabanza arijijisha ahobera Gabby.

Gabby ati:” Emilia ari he?”

Captain ati:” ambwiye ko adashaka kukuvugisha kandi ngo umwumvire ntumusange aho ari.”

Abandi barikanga. Gabby ati:” ibyo se bishoboka bite? Ni uku yishima se mbimenye?”

Captain ati:” oya si ukwishima ahubwo yakwanze.”

Gabby araseka ati:” gabanya imikino nk’iyo ahongaho wana.”

Captain ati:” ushaka wabyemera kuko nimba hari umuntu inzoka ye yanze ni wowe kuko uri umubeshyi ndetse ngo waba n’umurozi!”

Abandi barushaho kwikanga. Muzehe ati:” wa cyane we gabanya ubugambo hano nk’ubwinshinzi zivuga zitayavanayo. Vuga ibyo uvuga.”

Captain ati:” twavuye ku kirwa gushaka amakuru ya Gabby ngo tumenye neza nimba koko yarapfuye cyangwa akiriyo.”

Muzehe ati:” ibyo uri kubibwira nde hano utabizi? Uri kubibwira Gabby?”

Captain ati:” ubwo nyine amakuru twamenye nuko Gabby afiteyo umugore.!”

Abandi barikanga ndetse na Gabby aratungurwa. Captain ati:” ngo rwose Gabby afiteyo umugore kandi ngo baranabanaga ubuzima bwose yamazeyo. Ibyo rero byarakaje Emilia cyane kuburyo atagikeneye kubona Gabby ndetse ngo kuba agarutse atapfuye bimushenguye kurushaho.”

Ibyo Gabby yarabyumvise ahita yumva ko uko byagenda kose bamenye amakuru ya Domina. Ubwo vuba na bwangu yahise yihuta agera aho Emilia ari, asanga yicaye mu ntebe atuje neza gusa ari gusepfura, aramureba aramwitegerezaaa nyuma ati:” kuvuga ko udashaka kumvugisha ni umwanzuro mubi wafashe.”

Emilia araceceka. Gabby arongera ati:” guceceka no kutanyumva biratuma ukomeza kumenya amakuru ufite gusa, kandi kumenya ayo ndakwihera ni byo bifite akamaro kuri wowe.”

Emilia aramureba ati:” ushaka kumbwira ko wangize umugore wa kabiri se, cyangwa indaya yawe?”

Gabby arababara ati:” nakwifuje kukureka ukabanza ugatuza nkazongera kukuvugisha utagifite umujinya kuko ari bwo wanyumva…”

Atarakomeza Emilia amuca mu ijambo ati:” yego rwose nubundi ndeka ugende, kandi ntuzategereze ko umujinya wange uzashira ngo ubone kumvugisha kuko ntabwo uzashira.”

Gabby arikaruma ati:” unshiye mu ijambo ariko kandi ntuzongere na rimwe gukora ikosa nk’iryo ryo kutandeka ngo mvuge.”

Emilia arabibona ko Gabby atangiye guhinduka aratuza.

Gabby ati:” nari nshatse kukubwira ko rwose byazaba byiza nkuvugishije washize uburakari, ariko icyo gihe sinagitegereza kuko ntacyo dufite.”

Emilia aramureba anamwumva. Gabby arakomeza ati:” none rero, ibintu ni bibiri; kuntega amatwi nonaha nkakubwira iby’amakuru ufite yuko mfite undi mugore, cyangwa kwinangira umutima nange nkakwihorera!”

Emilia abona Gabby ntamikino afite, uretse kuba amukunda kandi amwubaha, burya aranamutinya. Aramureba atuje ati:” ushaka guhakana iby’uko ufite umugore se?”

Gabby abona Emilia aracururutse nuko aramwegera amwicara iruhande ati:” turi abantu bakuru kandi ibyo nge nawe twiyemeje turabizi kuko tuzi n’aho dushaka kujya, ubuzima dushaka kujyamo nzaba ndi umutware uri umufasha, tujya inama ariko rimwe na rimwe ntegeka kandi ibyo ntegetse byubahirizwe kuko ndi umugabo.”

Emilia yatuje. Gabby ati:” kubwibyo rero nimba wemeranya nange, nonaha ndategetse ngo uhitemo hagati y’ibi bintu bibiri; kunyumva ukantega amatwi, cyangwa kugumana amakuru ufite.”

Emilia azamura umutwe abyemera. Gabby ati:” uranyumva bityo nkubwire?”

Emilia amarira atangira gushoka ku matama azamura umutwe abyemera. Gabby mbere yo gutangira kumubwira ahita abanza kumuhoza nk’akana.

Ibyo byose captain yarabirebaga ahita agira umujinya azamuka mu cyumba.
.
Ku rundi ruhande ni mu mugi kwa Perezida mu nzu indani, first lady asohotse mu cyumbu cye yihuta ajya muri salon agezeyo asanga umugabo we yicaranye n’umukobwa we Lisa arabitegereza cyane ati:” kuki uwo mukobwa ari hano?”

President atangaye ati:” hano se si iwabo hari ubwo ahahejwe?”

Susan atabyumva ati:” kuba ari iwabo ariko ntibimuha uburenganzira bwo kuva aho ari uko yiboneye! Ubuse yazanye nande? Kandi ubwo wabona yatorotse n’abarinzi?”

President ati:” wa mugore we ujye ugabanya amatiku, kuba umukobwa wange yankumbuye akaza kundeba, ibyo ntibigiye kuba ikosa.”

First lady ati:” maze nanga ko ushyigikira icyo cyana cyawe mu mafuti. Aka kanya yakabaye ari i Kentin kuko ni ho ubuzima bwe yabwerekeje. Ngaho nawe reba isaha aziye? Saatatu zijoro?”

First Lady ahita ahagurutsa Lisa vubavuba, amujyana mu cyumba cye agezemo ahita anafunga aramureba ati:” ndakuzi narakwibyariye. Wa mukobwa we uje hano gukora iki?”

Lisa aramwenyura ati:” nje kureba ibyange nibagiwe.”

Nyina aratungurwa agira urujijo ati:” ibyawe wibagiwe? Ibiki?”

Lisa araseka ati:” Edmondson umukunzi wange.”

Mama we amabere ahita yikora telephone ye yitura hasi yumiwe ati:” ubanza utari muzima si gusa! Ugize ngwiki?”

Lisa araseka yigize ingare ati:” ibyo nkubwiye ni uko. Kandi naje nje kuko nzanasiga nkoze ibara.”

Ahita yikaruma avugana umujinya ati:” na ka gakobwa ngo ni Aline nzasiga nkohereje mu kuzimu.”

Mama we arikanga
.
Bidatinze bwarakeye hano turi kwa muzehe mu cyumba cya Gabby, Gabby yarabyutse yicara ku buriri atekereza gato ubundi arahindukira areba ku buriri bwe kumbe yararanye na Emilia biyunze cyera.

Kubera ko Emilia yari agisinziriye nk’akazi bebe yamusomye ku itama ahita asohoka asanga muri salon muzehe yicaranye na ya kipe yose yabo yahageze ndetse mukureba neza na DOMINA arahari yicaranye na bo bivuze ngo Gabby yari yanamuzanye yubahirije rya sezerano yamuhaye.

Gabby akigera muri salon chief of staff na Mrs Catherine bahise baza kumuhobera gusa Elina we asigara yicaye amureba gusa.

Gabby aramureba ati:” nonese wowe kuki utaje kunsuhuza?”

Elina ati:” ndacyeka nge utanzi bityo kugusuhuza ntibyaba bigufasheho.”

Gabby araseka ati:” ndakuzi wowe uri Elina mushiki wa papa ubwo ukaba masenge. Papa yajyaga akumbwiraho ngo mwarabutmrange ndetse ubu ngo ntanazi nimba unakibaho! Rero ubwo nazaga nimugoroba byose babimbwiye.”

Elina ahita ahaguruka barahoberana bishimiranye nyirasenge ahuye n’umwisengeneza we bwa mbere.

Muzehe yaramurebye ati:” kuki waryamiriye?”

Gabby arikoroza yishima no mu mutwe ati:” wenda ikosa nakoze nuko hano naraye ari mu nzu ya data, ariko buriya ntibyari bikwiye kumbaza impamvu naryamiriye.”

Abandi baraseka. Gusa Domina we ntaseka, ntavuga, ahubwo aracecetse cyane.

Nyuma abwira Gabby ko ashaka kuba asohotse hanze. Ndetse Gabby ati:” upfa kutarenga aho ku irembo kugira ngo utabura dore hano si iwanyu nturahamenyera, nubundi ibyo twavugira hano ntiwabimenya.”

DOMINA agihaguruka asohotse umuryango abandi bose bahita baseka Gabby.

GABBY ati:” kuri iyi nshuro mbaye igifura! Ndategetse ntihagire uwongera gutinyuka kunseka.”

Gaston agiseka ati:” umva ko wigize rurongozi, iyi ndege yo uzanayitunga tu 🙈, umenye ko umuco wiwabo ubimwemerera kuba yakwirongozaho mpaka.”

Gabby ati:” ndagira ngo mwese murabizi ibyambayeho, ndetse n’impamvu uyu mukobwa ari hano, nanze kumusiga ari igicibwa, nahisemo kimuzana inaha ngo amenyere ubuzima bwaho, azabone n’akazi ndetse n’umugabo. Rero ndagira ngo blague zivuga ko ari umugore wange mube muziretse kuko byari binanshwanishije n’umukunzi.”

Muzehe ati:” ibyo ndacyeka byumvikanye, mureke twinjire mu kazi katuzanye. Dushaka kurangiza ibintu vuba na bwangu. GABBY, dusobanurire ku by’umutwe w’inkuru ya Gaston watubwiyeho, kugira ngo dusesengure neza tumenye ko ukubiyemo byose biri mu nkuru.”

GABBY ati:” ntimwavuze ko se inkuru ikubiyemo ishusho nziza igaragaza president n’abambari be? Abantu bose bamuzi nk’umugabo mwiza, ubakunda kandi ubifuriza ibyiza gusa! Iyo ni yo ahusho bamuziho! Inkuru kandi ikomeza igaragaza uburyo uwo mugabo ukunzwe cyane ari umunyamabi, bibi bye byose bikubiye muri iyo nkuru, ingero z’ibyo yakoze n’ibimenyetso byose bikubiye muri iyo nkuru. Nonese ubwo Icyo murumva ni iki?”

Abandi barumva. Gabby ati:” uyu mugabo Mr Frederick ni INGURUBE, afite ibyaha byinshi, amakosa menshi nk’ayingurube. INGURUBE rero ni igisimba kigira ibifuti, kugeza ku rwego kinivuruguta mu byondo kabone n’ahorcyaba gisa neza ute. Ni nka president wacu, ntatinya gukora amabi kandi yirengagije umwanya we wicyubahiro, ibaze umuntu usambanira mu biro bye? Ibaze president ukubita umugore we??”

Abandi barumva. Arakomeza ati:” rero iyo NGURUBE nubwo rwose ari INGURUBE igira ibifuti, ariko abantu bayibona nk’aho ntakosa igira, koko ni ibenzi misayamyiza itagira ikizinga. Abantu bamukunda kubi rwose ntibatinya kuvuga ko ari umucunguzi wabo, abantu rero ntibakugira umucunguzi wabo kandi baziko uri umunyamabi, iyo ni yo mpamvu YERA, ntakosa abarwaho. Ni gutyo rero Mr Frederick president w’igihugu cyacu cya REPUBLIC OF BORIN ahita ahinduka INGURUBE YERA ku mugaragaro izina riva.”

Abaraho bose bari bacecetse bari kubyumva ndetse bisa nk’aho bakozweho n’ibisobanuro Gabby yabahaye. Gaston ahita asakuza cyane ati:” gooooaaaal”

Abandi bahita bikanga. Gabby amukubita inkonji ati:” uri kudusakuriza.”

Gaston ati:” ni gute tutakwishimira intsinzi nk’iyingiyi? Ibaze ukuntu uyu mutwe w’inkuru uhura neza neza n’ibiri mu nkuru? Ibaze ariko ukuntu uteye amatsiko bityo uzatuma inkuru isomwa n’abantu benshi? Ibaze ukuntu urubuga rwange mu masaha macye ruraba ruyoboye isi abantu baruyobotse, hanyuma nange ndi kurya amafaranga nicaye sha? Ibaze ukuntu president agiye guseba, akabura aho ahungira burundu kuko aho azagera hose bazamutera amabuye? Ibaze ukuntu igihugu cyacu kigiye kuba amata n’ubuki tubikesha muzehe!”

Gaston yiterera hejuru n’abandi bose baraseka.
.
Dusohoke hanze Domina yicaye ku rubaraza ari kwihanagura amarira, akokanya captain ahita ahamusanga ariko Domina ahita yijijisha nk’aho ntacyabaye mwibuke ni umusirikare kandi udakina.

Captain amwicara iruhande aramureba ati:” ndabyumva imimerere urimo irakugoye.”

DOMINA ati:” iyihe mimerere?”

Captain ati:” waje uziko uzanye n’umukunzi, none kwakira ko yaraye mu mabere y’undi mugore birakugoye, kandi ntiwumva uburyo ki uzabaho utamufite “

DOMINA ati:” ibyo uri kuvuga ntabyo uzi, Gabby ntiyaraye ababwiye ibyange na we uko bimeze?”

Captain araseka ati:” erega wikwihagararaho ntawe utabibona ko ubabaye cyane, ariko unyumvise nakubwira icyo gukora.”

DOMINA arashiguka aramureba. Captain nawe ati:” buriya nange uku undeba uku nkunda Emilia cyane kuburyo kumubonana na Gabby bituma nsara.”

DOMINA ati:” none nge ibyo mbikoreho iki?”

Captain ati:” hari icyo twakora nge nawe dufatanyije ugasubirana Gabby wawe, nange nkabona Emilia kandi ntawe ubihagaritse.”

DOMINA ahita ashiguka batangira ibiganiro byo gucura uwo mugambi.
.
Ku rundi ruhande amasaha amaze kwicuma. Aline arikumwe na Edmondson mu nzu iwabo kwa Edmondson kuko Aline yahisemo kumusura uyu munsi, bicaye muri salon baganira ndetse bakina udukino twabo nk’abakunzi kuko bamaze no kurya.

Edmondson aramureba cyane ntiyagira icyo amubwira.

Aline ati:” kuki unyitegereza nk’utanzi?”

Edmondson ati:” wowe ntabwo uba wumva kurangiza ishuri bidutindiye se?”

Aline aramwenyura ati:” ubundi se bibaye ngombwa ko tunarirangiza vuba wakora iki?”

Edmondson aramwenyura ati:” iyi nzu turimo ni iyange. Ni umwe nigeze kukuzanamo igihe nagukuraga mu maboko y’abashakaga kukwica.”

Aline araseka ati:” nyine ibyo bigahurirahe no kurangiza amashuri kwacu?”

Edmondson nawe aramwenyura ati:” nonese ntuziko mfite na company ikomeye mu mugi wa Kentin? Ikindi nawe ufite impano ikomeye twahita tubyaza umusaruro, kuburyo ikibazo kitaba ari icy’amafaranga.”

Aline nubundi amwenyura ati:” nge ariko kugeza nanubu sinari numva icyo wagambiriye kuvuga.”

Edmondson amukubita agashyi ati:” kuki ushaka kumvugisha n’akarimurori? Ubwo ibyo nshaka kuvuga ntiwabyumvise?”

Aline araseka ati:” ntabwo nabyumvise.”

Edmondson ahita amufata asa nk’umwiryamishaho ubundi aramwongorera ati:” ndahita nkukirigita niwongera kumbeshya ko utabyumvise.”

Aline wakirigitwaga cyane ahita aturika araseka ati:” cher wee ntunkirigite nabyumvise.” 🤣

Edmondson aseka ati:” ngaho mbwira ibyo wumvise.”

Aline ati:” tuzahita twibanira.”

Edmondson ati:” wow, rwose ni byo. Nonese urabyumva ute?”

Aline aratuza yitsa umutima ati:” ntabwo nzi uko mbyumva, ariko tubipanze nahita mbyemera.
.
Tugaruke mucyaro, Gabby yababwiye ko saamoya zuzuye aribwo ari bwo barahita batangaza inkuru, gusa Gaston we ubu tuvugana tayari yamaze gu hucking system ya television y’igihugu, agitangaza inkuru ye, no ku binyamakuru by’igihugu hose abaraba babikurikiye barayibona, kuko baratangira kuyisoma babishaka cyangwa batabishaka.

Gaston amaze kureba ukuntu byose abihaye umurongo, arivugisha ati:” itangazamakuru ni igisasu koko, kirarimbura kikanubaka. Ikoranabuhanga riragahoraho, ubu duhiritse ubutegetsi batazi n’aho duherereye twiyicariye muri ubu buvumo.”

Ako kanya Gabby yahise yakira telephone arebye abona ni Mr Baptiste minister umuhamagaye.

Mbere yo kuyitaba arabanza areba muzehe ati:” ibi ntabwo nari mbyiteze. Uyu yari aziko ndi i green part, kandi namuhaye condition yuko atagomba kuntegereza kugeza igihe nzazira, none ni gute yampamagara?”

Muzehe atekereza gato ati:” ni ikibazo gikomeye kivutse. Mwitabe nonaha twumve.”

Gabby aritaba. Minister kuri telephone ati:” uri he nonaha?”

Gabby ntabyo kurya indimi ati:” ndi mu cyaro nonaha.”

Minister ati:” iby’urugamba bimeze bite?”

GABBY ati:” urugamba narurangije mbanza guca mu cyaro, rero raporo y’ibyavuyemo byose nzayizana ejo.”

Minister ati:” ibyo ni byiza. Ndagira ngo nkumenyeshe ko rero nonahangaha nkukeneye kandi byihutirwa.” Ndetse ubwo ahita akupa.

Muzehe ati:” urumva mu mutima ntabwoba burimo kuburyo wajyayo?”

Gabby ati:” ndumva nagenda kuko n’ibyaba byose ndahangana na byo.”

Ahita areba Gaston ati:” saamoya mu kadomo uhite ukanda imbarutso.”
.
Agiye gusohoka Emilia yahise aza ati:” kuri iyi nshuro ntushobora kunsiga.”

Gabby ati:” oya urasigara kuko ndahita ngaruka.”

Emilia ati:” uramponda sintoga turajyana yeee.”

Muzehe ati:” jyana n’umukunzi wawe.”
.
Tugaruke kuri Aline na Edmondson barakicaye muri Salon baganira.

Edmondson ati:” ntegereza gato hari akantu ngiye kukuzanira mu cyumba.”

Yahise agenda agera mu cyumba, areba mu kabati ke akuramo impeta nziza cyane ya zahabu na diyama yari yaguze ashaka kuyambika umukunzi we, nuko agaruka muri Salon aza ahamagara Aline akihagera asanga Lisa ahagaze imbere ya Aline afite imbunda kandi yuzuye amasasu, Aline yipfutse mu maso ategereje kuraswa.

Edmondson yahise yihuta asunika lisa yitura hakurya ku gikuta ati:” wa nshinzi we urashaka gukora ibiki?”

Lisa ahita ahaguruka aseka ati:” mbega byiza! Mugabo wange mwiza nje kugutwara ngo undongore tubyare abana twubake umuryango.”

Edmondson umujinya uramwica ahita ajya kumuniga ariko Lisa ahita atunga imbunda Aline ati:” niwongera kuzamura ikirenge cyawe unyegera urisanga uri guhekenya ubwonko bubisi bw’ako gakobwa kawe.”
.
Bidatinze Gabby yageze kwa minister mwenyewe. Minister yasohotse hanze aza asekera Gabby ndetse na Emilia, amugezeho ahita amukubita urushyi mu matama Emilia umukunzi we areba ndetse atangira no kurira.

GABBY ahita afata Emilia amubuza kurira.

Minister ati:” ni gute w’abana nange iki gihe cyose umbeshya kumbe ari wowe mugambanyi?”

Gabby ataravuga minister ashaka kongera kumukubita urundi rushyi ariko ahita amufata ukuboko ati:” urushyi rwa mbere wankubise narukubabariye, uru rwa kabiri sinagukundira ngo urunkozeho kuko nahita nkwica vuba.”

Minister aramureba. Gabby ati:” ubwo wavumbuye ko nakugambaniye nubwo ntakineye kumenya uburyo wabimenye, ndagira ngo nkubwire ko nonaha kungendera kure ari byo byiza kuko burya uwo uzi si we nge, kandi sinshaka ko umenye kuko na satani wayitinyuka ariko ukanyubaha.”

Minister ati:” baragukura hano uri umurambo.”

Gabby araseka ati:” ndabizi neza ko hano ntabajepe bahari, ikindi abasore bawe bose nabafungiye ku kirwa! Ni nde uri gukeka urahangana nange?”

Minister araseka cyane ati:” uricwa n’igiteranya abagabo n’abavandimwe bari umwe ariko ibyo bakabishyira hasi. Uricwa n’umugore.”

Ako kanya Captain ahita asohoka mu nzu ndetse yamutunze imbunda byose arabibona.

Gabby yabuze icyo akora arebana na Emilia cyane.
.
Tugaruke kwa Edmondson na ho ibintu bimeze nabi. Yarebye Lisa amutakambira ngo adakora ikosa ryo kurasa Aline. Uko amutakambira ni nako Lisa aseka cyane.

Ako kanya hinjira abasore babiri bahita bafata Edmondson baramujisha, ndetse ubwo Lisa ntamikino yahise arasa amasasu atatu kuri Aline amanuka hasi gake gake yitura ku birenge bya Edmondson.

Edmondson yarasakuje gusa bamuboshye ntanicyo yakora, ndetse ubwo bahise bamutera urushinge mukanya gato arasinzira bahita bamusohokana.
.
Amasaha yicumye saamoya zirageze. Hano turi kwa muzehe muri uwo mwanya yahise atangaza inkuru.
.
Tugaruke kwa minister, Gabby ari kurebana na captain cyane, arangije araseka ati:” sintekereza ko ubu busazi ari wowe ubukoze?!”

Captain afite ikiniga ati:” ntakibazo nugera ku mana ntuzambabarire, ndetse uzahagarare ku muryango w’ikuru kugira ngo umunsi napfuye uzambuze kuryinjiramo, ariko ugomba gupfa nkasigarana Emilia kuko mukunda cyane kurusha uko umukunda kandi na we agukunda kurusha uko ankunda, bityo rero ntabundi buryo buhari bwo kumutsindira ukiri muzima.”

Gabby aratungurwa. Minister araseka arabwanuka. Emilia araseka cyane ati:” udakora iryo kosa captain.”

Bakizuyaza ahita akurura imbarutso isasu rica mu mpanga ya Gabby rihinguka inyuma, amurasa n’irindi mu gituza ndetse asubizamo n’iryagatatu mu mutima. GABBY yitura hasi atyo.

Emilia byaramurenze arasakuza, yunama ku murambo wa Gabby arira cyane. Captain agenda agiye gufata Emilia ariko ataragerayo DOMINA nawe asohoka yafatiyeho asakuza cyane ahita amukubita imigeri myinshi n’ibipfinsi captain arambarara hakurya.

Asakuza cyane Domina ati:” twavuganye ko ujyana Emilia wawe nange nkajyana Gabby, none ko umwishe ndajyana nde? Umukobwa agomba gupfa nawe kuko ntabwo wampenda ubwenge ngo mbyemere.”

Ndetse ubwo Domina yahise arasa amasasu menshi Emilia nawe yitura hejuru ya Gabby, imirambo yabo imera nk’ipfumbatanye 😭😭
.
Captain akibona Emilia yishwe yarasaze arasizora batangira umurwano w’urupfu uko ari babiri.

Minister yari yagiye kare. Gusa yahis yakira ubutumwa guturuka kuri president amubwira ko ibyabo byabarangiriyeho.
.
Bukeye bwaho hano turi ku nzu imeze neza cyane ariko yubatse ku karwa kari hagati mu nyanja ni ho Lisa ari yicaye iruhande rwa Edmondson, ari kumukorakora kuko undi ntarakanguka.

Bidatinze yarakangutse, ariko akanguka asakuza ahamagara cyane Aline, Lisa ahita amufata ati:” turi hagati mu nyanja, ku kirwa cyange naguze, mfite amafaranga menshi cyane kuko compte za papa zose zari mu mazina yange, bityo nazimwambuyeho uburenganzira. Ngewe nawe turatunze turatunganiwe, kuko ubu ndi umugore wawe, wowe ukaba umugabo wange. Dufite abarinzi benshi hano ariko nubwo uri Boss wabo ntibibabuza kongera kugusinziriza nushaka gutera amahane kugeza igihe uzaturiza ukemera kundongora ku neza.”

Edmondson yarasakuje, asohoka hanze yirukanka ikirwa cyose arakirangiza, ibyo byose bikaba Lisa yisekera, gusa Edmondson we disi ari guhamagara cyane Aline…..
.
.
Inkuru mbi yaje gutaha mu bikari byo kwa muzehe, igihugu cyose kimenya amakuru ko umusore waharaniye ukwishyira ukizana kwabo yishwe na captain, captain na we waje kwicwa na Domina mu mirwano ndetse DOMINA na we akiyica nyuma yibyo! Elina na we yamenye iyicwa ry’umukobwa we Aline, ndetse Sarah kuva yamenya urupfu rwa Aline na Emilia mukuru we ubu yarigunze ntakuvuga kuko ubu yibereye ikiragi.

President we yirukankanywe n’abaturage we na Minister kugeza aho bananiriwe babica babakurura mu muhanda. None wowe wasomye iyi nkuru, urabona ari nde muyobozi ukwiriye uzayobora iki gihugu cya Bori???

GABBY na EMILIA umu star bakundaga wari ugiye no kuba president, ubu bashyiriweho umunsi wo kwibukwa nk’intwari z’igihugu, ndetse n’iminsi irindwi yo kubunamira.

Itsinda rya muzehe n’ibikorwa byabo byose ubu byigwa mu mateka mu mashuri.

IYI NKURU IRI MU BWOKO BWA “TRAGEDY” aho birangira intwari ipfuye.

ariko kandi hari indi nkuru izasohoka ishingiye kuri iyingiyi, iyo nkuru izaba yitwa UMURAGEE W’AMARASO, ni yo muzashiriramo amatsiko yose musigaranye kuri iyi nkuru.

NDABASHIMIRA MWE MWESE TWABANYE NDETSE TUKABA TUZAKOMEZA NO KUBANA MU ZINDI NKURU ZIZAKURIKIRA. NDABAKUNDA CYANE.

Nge ndacyari CORNEILLE Ntaco 🇷🇼, umwanditsi wanyu mukunda kandi mushyigikira. Duhurire muri comments section buriwese avuga imbamutima iyi nkuru imusigiye.

GUTERA INKUNGA UBWANDITSI:

+250780847170 👈 wakoresha iyi nimero mu buryo bwose bushoboka.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

6 Comments on “INGURUBE YERA FINAL EPISODE”

  1. I can’t believe nubwo ari inkuru arko harigihe ibitekerezo biba byagiye muri real life ubu tuvugana ndi kurwana nibitonyanga byamarira ngo bitamanuka 😭

  2. Eeee kubyakira byanze neza neza irangiye muburyo ntigeze nitega pe gusa nyine ntakundi ubwo reka dusome izindi nkuru nonex😪😭

  3. Ntabwo ndi kubyiyumvusha this is more than a tragedy it got be having another genre kuko ntabwo wabidukora pe guhera kuri buri protagonist may be antagonist bose bagapfa now i’m haertbroken nukuri ndi kureba umuntu waba president nkamubura pe ark wenda muri iyo nkuru izaza UMURAGE W’AMARASO can i expect kinda miracle??

  4. Corneille Sha wowe urampemukiye ntago aruku numvaga ko iyi nkuru izarangira 🤣 ibaze ko abo nafanaga Bose bapfuye😭 gs urumwanditsi mwiza pe 🫡👍

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *