INGURUBE YERA
.
EPISODE 29
.
Duheruka Aline na Edmondson bari kubyina zuke, ndetse Aline amaze kubwira Edmondson ko ejo azabaha ukuri ku gishushanyo…
Kwa muzehe bari bamaze kwemeza ko Elina ariwe ugomba gutozwa kuburyo mu minsi mike araba ari gukora imirimo ya Gabby….. Kandi ubwo Emilia na Captain bo ngo bari biyemeje kujya ku kirwa kumenya neza amakuru ya Gabby….
Ibyo byose byabaye mu gihe minister na president bari mu nama n’itsinda ryabo, batangije ubushakashatsi ku gihombo cyababayeho nyirizina, ndetse minister asubika inama avuga ko igomba gusubukurwa Gabby ahari….. GABBY ntabwo yapfuye? Nimba akiriho kuki Gaston yamubuze ku murongo??
REKA DUKOMEZE…
Inkuru yandikwa ndetse ikanahimba na Corneille Ntaco ✍️
Dutangiriye mu gitondo cya kare cyo ku wa gatandutu, hano turi mu cyaro kwa muzehe, bose bari mu rugo mu mbuga, barahagaze batavuga, ako kanya Captain ahita asohoka yinjira mu modoka yari iparitse hanze ndetse ahita ayatsa.
Ibyo byose abikora abandi bamureba ntakuvuga, Emilia nawe ahita asohoka mu nzu yambaye ipanaro yumukara ya poshbombe n’ikote ryumukara ndetse n’inkweto zifungiye hejuru zikoze nk’izabasirikare, mugusohoka yaciye kuri ba muzehe atabavugishije ariko ataragera kure muzehe ahita amuhagarika undi nawe arahindukira arabareba.
Muzehe aramwitegereza ati:” ibi uri gukora ntabwo ari filme uri gukina. Ko mbona wabikomeje wigize intwari, bimeze bite?”
Emilia aratuza gake, nyuma ati:” ndumva mbuze icyo ngusubiza.”
Muzehe ati:” kuba nakwemereye kujya I Green part Iceland, ntibivuze ari igikorwa kindashyikirwa nshyigikiye.”
Emilia ati:” mwarangije kwizera ko Gabby yapfuye. nge rero nababwiye ko nzabyemera ari uko mbonye umurambo we. Ese ni ikosa gukora ibi?”
Muzehe ati:” oya rwose si ikosa, ahubwo ni isomo kukureka ukabikora.”
Emilia ati:” ntabwo nsobanukiwe.”
Muzehe ati:” Gabby yarashwe tubireba, yajyanywe tubireba bityo turabizi neza ko ntawe uri ku kirwa. Imipangu yose yari yapanzwe na we ndetse na bariya baturage be bo ku kirwa, ni we uyizi nubwo ishobora kuba yarapfubye. Rero kujya ku kirwa ntagisubizo kirenze icyo dufite urahakura, ahubwo ushobora kwisanga ari wowe uri kumubazwaho amakuru nk’aho umusize iyo uvuye.”
Emilia ati:” kuki utumva ko ndahava menye ibyo bari bapanze nyuma y’iraswa rye? Bariya baturage bazi ibyakurikiyeho, kuko umwambi bamurashe ni bo bawuzi kandi byose byari byapanzwe.”
Muzehe ati:” ibyari byapanzwe ni bimwe Gabby yatwibwiriye, kuba bitarabaye rero umenye ko harimo ikibazo kandi gikomeye. Icyakora icyo uramenya utazashidikanyaho ni uko Gabby yapfuye kuko ayo makuru yo barayafite.”
Emilia ati:” ushaka ngo nsubike kujyayo?”
Muzehe ati:” wagize igitekerezo cyiza cyane cyo kujya yo, ni umwanzuro watekerejeho wumva ko ukwiye. Gusa muri uwo mwanzuro wawe haraburamo ubunararibonye mu kazi gusa, rero nakwemereye ngo ujye yo kugira ngo bibe isomo ryo kugira ubunararibonye muri ibi bintu.”
Emilia aceceka gato ati:” muze, ushatse kuvuga iki?”
Muzehe ati:” nshatse kuvuga ko imyanzuro yose umuntu afata itari ibikorwa gusa, ahubwo habaho n’imyanzuro yo gutekereza, ugasesengura ukabona ibisubizo. Ibisubizo byose umuntu abona ntibiba byavuye mu gukora, harubwo utekereza ugasubizwa.”
Emilia ati:” ndabyumva ariko ndajyayo.”
Muzehe arahindukira areba bagenzi be abasaba gusubira mu nzu ngo bareke Emilia agende.
Emilia na Captain bahita batsa imodoka baragenda. Muzehe na bagenzi be bagera mu nzu ndetse bicara muri salon batangira kunywa ku nzoga banaganira.
Muzehe ati:” ntabwo nshaka ko muguma hano nk’aho imiryango yanyu itabakeneye.”
Chief of staff ati:” imiryango yacu ntihangayikishije kurusha ibyo turimo hano.”
Muzehe ati:” ibyo mwarimo hano byasaga nk’ikiriyo cya Gabby, rero cyarangiye.”
Chief of staff ati:” Elina se nawe arataha kandi agifite byinshi byo kwiga?”
Muzehe asuka inzoga mu kirahuri ahita asomaho gake arumviriza atereka inzoga ye ku meza, yegama neza mu ntebe ubundi yitsa umutima ati:” Elina harya ngo turatangira kumutoza gusimbura Gabby?”
Abandi barikiriza. Muzehe aramwenyura ati:” mutahe, nimbona ariko bimeze ejo nzahita muhamagara dutangire akazi.”
Gaston ati:” kuki tutatangira uyu munsi?”
Elina ati:” ariko ntakibazo rwose, ubundi icyo nzaba ndi gutozwa ni igiki? Cyereka nimba ari ukwiyibutsa.”
Chief of staff wari wakomeje kwitegereza muzehe ati:” mwacecetse ko mbona hari ibyo ashaka kutubwira mukaba muri kumuvugiramo?”
Mrs Catherine aramureba. Muzehe arongera asoma ku nzoga ye ati:” Gabby ntabwo yapfuye!”
Abandi barikanga bavugira rimwe bati:” yeee??”
Muzehe ati:” Gabby ni muzima!”
Gaston atabyumva ati:” bishoboka bite? Twe twamaze kwizera neza ko yapfuye kandi n’ibimenyetso birahari, none ubihinduye ute? Nuko uri papa we naho ubundi iyo uba undi mba nkwise umushinyaguzi.”
Muzehe atuje ati:” nabitekerejeho neza ijoro ryashize, Gabby ni muzima.”
Chief of staff ati:” aho ntiwaraye ubirose ukaba wabyutse wizeye ko ibyo warose wabitekereje?”
Muzehe araseka. Chief of staff areba Mrs Catherine ati:” byaba bibabaje umukunzi wawe atangiye kugira ihungabana.”
Muzehe arabacecekesha bose ati:” ntabwo ndi kubihamya neza nimba aribyo, ariko ndabiha amahirwe.”
Ahita ahaguruka atangira kubabwira agendagenda muri salon ati:” Gabby ni umuhungu wange, nafashe mugira umukomando bityo ndamuzi neza kurusha uko mumuzi. Ibi byabayeho birasa neza nk’ibyo nge nawe twigeze kuganiraho ubwo namutumaga muri bayiya bagabo, nge nawe twari turi kuganira ndi kumubwira ko mfite ikibazo cyuko nshobora kuzamubura burundi simenye irengero rye, igihe yazaba yaravumbuwe n’abakoresha be. Yaratekereje gato ubundi ati:’rero, ndaguha formula yuburyo ushobora kuzizera ko napfuye, igihe muzaba mutakimbona ku itumanaho rya Gaston, muzizere ko napfuye, ariko wowe uzabyizere gake kurusha abandi.’
Amaze kumbwira atyo nakubajije impamvu nge ntabyizera, nuko arongera aransubiza ati:’ wenda nzaba ndi muri condition mbi, ariko nange nizeye ubushobozi bwange mu kubagarukira, iyo mimerere nzarwana nayo mpaka nyisimbutse cyangwa inyishe, ndagusezeranya ko ntazamara iminsi irenze 10 ntaraguha ikimenyetso cyuko ndi muzima. Iyo minsi niramuka irangiye utarabona ikimenyetso cyuko ndi muzima, uzahite umenya ko byarangiye wenda upange icyo gukora nyuma.’
Gabby ni uko yambwiye kandi nge na we iryo hame ryacu turaryizera ko rikora ijana ku ijana.”
Abandi barabyumva baraceceka. Muzehe arakomeza ati:” rero nimba mwibuka neza, muribuka uyu munsi ari uwa 10, rero uko byagenda kose uyu munsi ndabona ikimenyetso, ntibitaba aya manywa, nizeye ko biraba nijoro.
.
Ku rundi ruhande turi mu mugi i Solok, inama ya minister na president ndetse n’abandi basore be bari kwiga ku kibazo.
Wa musore ukuriye ikipe ati:” nyakubahwa, uyu munsi twari twiteze ko uyu munsi muzana Gabby none turabona ntabyakozwe.”
Minister ati:” bashakaga kubanza kwizera neza ko koko umusore wange akiri inyungi ya mwamba ku rugamba rwacu, none Koko ngo iri perereza ntiryagenda neza adahari.”
President ati:” ubwo rero wowe urahita wemera kuba umwunganizi we wihuse, kuko we arahita abona n’ibisubizo cy’icyo gukora byihuse.”
Bahise bahamagara Gabby ngo aze, bategereza akanya gato ariko bagiye kubona babona uwinjiye so Gabby, ahubwo hinjiye wa murinzi we mumwibuke umwe wamurindaga i green part Iceland witwa LEWIS. Bakibona yinjiye byarabatunguye.
Minister ati:” kuva ryari mpamagara Gabby hakaza wowe?”
Lewis ati:” arantumye.”
Minister ati:” subirayo umubwire aze, kandi aze yiteguye no guhanwa kuko tumutumizaho tumushaka tuba tudakeneye intumwa ye.”
Lewis n’ibyubahiro byinshi ati:” Sir, Gabby ntabwo aza. Ambwiye ko ntamwanya afite w’amagambo, kandi antegetse kubibabwira uko mbibabwiye.”
Abandi barumirwa. Minister ati:” ari hehe ngo mwisangireyo?”
Lewis ati:” ari mu bubiko bw’intwaro, amaze kubikura Burende 2, imbunda n’amasasu menshi kandi imbunda zose zihwanye n’umubare wacu twese!”
Barikanga. President ati:” agamije iki?”
Lewis ati:” arambwiye ngo ikipe yacu ntabwo ikora ibikorwa by’amagombo kuko tutari abanyapolitiki, ambwiye ko nza nkatwara aba basore bose bakitegura urugamba tugatera igiturage cyaduteye igihombo, kikatwicira abasore benshi ndetse na we bagashaka kumutwarira ubuzima.”
Abaraho bose baratungurwa. Lewis arakomeza ati:” yakomeje ambwira ko ngo iryo perereza turi gukora ntacyo ryatugezaho igihe twashoweho intambara, ngo mu mategeko y’igisirikare cyacu, iyo dutewe, dutera korushaho. Ikindi kandi nuko nyuma yo kubatera, tuzabafata bunyago, bakatubwira uwabatumye n’uwabateye inkunga wese, bityo tukamenya amakuru y’ibyo dukeneye byose.”
President na minister barebanaho basa nk’abamwenyura, ndetse ubwo bahise bategeka abasore bose gusanga Gabby bagatera ariko Lewis we aguma aho.
Minister aramureba ati:” kuki wowe utagenda habuze iki?”
Lewis ati:” Gabby yambwiye ngo aratera kuri condition mugomba kwemeranyaho, bitabaye ibyo ngo arabisubika.”
President ati:” izihe condition?”
Lewis ati:” ngo ibikoresho byose by’itumanaho bibahuza, murabikupa, nta camera zemewe kuri iyi operation, kandi ngo ntamakuru mwemerewe gushaka agendanye n’urugendo rwe, kuko ngo byamaze kugaragara ko muri twe harimo abagambanyi bifashisha ayo makuru yose, bagahuza n’abanzi bacu bityo bakatwivugana. Ngo ibyo bikoresha by’itumanaho nka za camera, abanzi duhanganye tutaramenya barabi hakinga ( hucking) ugasanga bavumbuye ibyo tugiye gukora na mbere yuko biba.”
Abandi barumva. Lewis arakomeza ati:”kubwibyo rero mwebwe mumutegereze mwizeye ko azabazanira intsinzi vuba, mukore akazi kanyu kajyanye na leta no kwita ku baturage kuko we ararinzwe byeruye.”
LEWIS nawe ahita yisohokera aragenda asanga Gabby. Minister na president bararebana baramwenyura bahana udupfunsi nka bimwe bya gisore.
Minister ati:” umusore wacu ni muzima cyane reka tunywemo kubw’intsinzi yacu.” Basuka inzoga mu birahure baranywa.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green part Iceland, ubu tuvugana Emilia na Captain bagezeyo bicaranye na general ndetse n’umwamikazi hari ibyo bari kuganira.
Emilia ati:” nonese ubwo bishoboka bite ko mwakwibeshya ku mwambi mwari kumutera, mukamwica?”
General ati:” twamuteye ku mwambi twari turi gutera ku bandi batari muri gahunda yacu, uriho uburozi kandi bwica vuba. Rero uwawumuteye yaribeshye kuko yari yayivanze kandi twari dufite umuvuduko mwinshi nkuko yadutoje.”
Emilia arababara cyane amarira ashaka kugwa ati:” yabatoje kugira umuvuduko mwinshi ariko ntabwo yabatoje guhubuka.”
Captain aramukomanga ati:” tuza wigira umujinya cyangwa agahinda turikumwe.”
Emilia arikaruma ati:” ubundi bishoboka bite ko uwo mukobwa wamurashe yaba atarabigambiriye akabajijisha?”
General ati:” oya, ibyo byo ntibishoboka.”
Emilia ati:” ntibishoboka kandi byarashobotse?”
Umwamikazi ati:” Uzi impamvu bidashoboka? Umukobwa wamurashe ni murumuna wa DOMINA!”
Emilia ati:” uwo DOMINA umbwira se ni Domina nyabaki asobanuye iki?”
Umwamikazi ati:” DOMINA ni umugore wa Gabby.”
Emilia arikanga areba Captain. Captain ati:” ngoo? Gabby hano ahafite umugore se?”
General ati:” yego niko bimeze. Rero ntabwo byashoboka ko murumuna wa DOMINA yakwica umugabo wa mukuru we, ntabwo yakwishimira ko mukuru we apfakara, niyompamvu byabaye ari impanuka.”
Emilia umutwe uramurya kumva ngo Gabby afite umugore mu bwoko bwo mu giturage. Captain we abonye ukuntu Emilia banubabaje ahita atangira kwicinya icyara kuko byibuze yari abonye ikintu gituma Emilia arakarira Gabby byo kumwanga, yumva ko ari amahirwe akomeye.
Emilia agahinda kugahisha byaranze amarira atangira kugwa ati:” ga ga Gabby ngo afite umugore? Kuva ryari?”
General agiye kumubwira byose Emilia yanga kubyumva ahita ahaguruka akurura captain ngo batahe vubavuba.
.
Ku rundi ruhande Aline na Sarah barikumwe na Edmondson, bicaye mu busitani bwo kwa Aline
Sarah ati:” nari nibagiwe ko nge ngomba kugenda vuba bidatinze.”
Edmondson ati:” uragenda se utumvise ya nkuru twese twahoze dushaka kumva?”
Sarah araseka ati:” ntaho najya ntarayumva, ariko nshaka kuyumva vuba nkahita ngenda.”
Aline ati:” wagiye se ubundi ibi ukazabyumva utuje ko aribwo byaba byiza kuruta?”
Sarah ati:” ibyo bisubize aho ubikuye.”
Aline ahita afata cya gishushanyo ke mu ntoki arakireba ati:” muby’ukuri impamvu nakundaga gushushanya iki gishushanyo, si uko aricyo nari nzi gushushanya gusa, ahubwo nuko iyo nafataga ikaramu n’urupapuro ngiye gushushanya, nisangaga iki aricyo ndi kwishushanyiriza bitewe n’ubusobanuro bwacyo kuri nge.”
Abandi batega amatwi. Aline arakomeza ati:” uyu mubona, ni umukobwa muto wicaye munsi y’igiti kiri mu nusitani ndetse hafi n’umugezi utema gake gake, uyu mukobwa yicaye yasobekeranyije amaguro kumwe abayisiramu bicara iyo basenga cyangwa bari kurya, ndetse hari ibitabo biteretse iruhande rwe, ariko afite icyo ari gusoma ndetse yabyitayeho kuburyo yubitse umutwe mu nyuguti zo mu gitabo, bityo utabasha kubona isura ye. Ariko nimwitegereza neza, murasanga iruhande rwe hari udukweto tw’udukamambili ( umoja) twacitse. Ibyo bisobanuye ko yaturutse ahantu kure, ndetse mu bakene kuko ntamwana wumukire wakwambara udukweto nk’utwo, ikindi nyine ni uko uyu mwana wumukene yaturutse ahantu kure mu bakene, akaza mu mugi ahantu heza hatuje akicara hasi agasoma, yizeye ko gusoma birimo ibisubizo byose by’ubuzima kubera ko gusoma ni ukwiga, kandi uwize ni we umenya, bityo ubumenyi butanga ubukire n’imibereho myiza.”
Abandi bakomeza kumutega amatwi ari nako bagenda bazamura umutwe babyemera.
Arakomeza arababwira ati:” rero, nimba mumaze kumva neza ubusobanuro bw’igishushyanyo, murahita mwumvamo ngewe.”
Baratungurwa. Sarah ati:” yee! Ngo wowe?”
Aline azamura umutwe abyemera. Edmondson ati:” bivuze ngo, ahahantu heza gutya mu mugi, uhagereranya n’ikigo cyacu THE NTACO SCHOOL ACADEMY, izi nkweto zikagereranya inkomoko yawe ko uba waturutse kure ndetse mu bakene, ukaba ufite gahunda yo kwiga neza kugira ngo uzatsinde bityo uzabe umuntu ukomeye?”
Aline azamura umutwe yikiriza ati:” urabona nyine, ni amahirwe akomeye ku mwana nkange wari umukene, kugera aho nigana n’abana b’abayobozi bakuru bigihugu bakomeye. Nagombaga kugira intego n’intumbero, kugira ngo mbe uwumumaro aho nari ndi nyamara mpari nk’udakenewe.”
Abandi barumva.
.
Tugaruke ku kirwa, ubu tuvugana Gabby n’ikipe ye bagose igiturage, ariko mbere yuko bataka bakiri muri position zabo Gabby ahita abajya imbere ati:” murasabwa guhora mwitonze, icyo muraba mukeneye ni signal yange yonyine kugira ngo mwatake.”
Abandi barikiriza. Gabby areba Lewis amwicira ikijisho.
Gabby ahita ababwira kwitegura bagategereza ikimenyetso ke cyo kwataka. Ndetse ubwo yahise agenda nk’ugiye kubategurira inzira, bidatinze yageze mu baturage bahita basakuriza icyarimwe bamwishimiye baje kumuramutsa ariko ahita abizibisha bose bacecekera icyarimwe. Baramwubahaga cyane kuburyo icyo yasabaga cyose cyakorwaga.
Ako kanya umwamikazi yahise azana na general, ariko batarahagera Domina aza yirukanka ahita amwitereraho yanga kumuvaho.
Gabby ati:” iyi si yo saha yo gusabana namwe ndategetse ngo mvaho.”
DOMINA amuvaho, gusa batunguwe nuko aje ameze noneho ntabyo guseka. Gabby ati:” Ntabwo nzanywe no kubabaza ikosa mwakoze kuko burya dupanga n’Imana ipanga, iyo rero mupanga ibintu bizima, Imana nayo ishyiramo akantu kayo kazatuma ibintu bigenda neza kurushaho. Ubu rero hani mugiye kurwana urugamba rwanyuma.”
Abandi barumva. Gabby ati:” mbazaniye abasore bo kurwana na bo, tuje kubatera ngo tubatsinde, ariko murabizi ko uwabatera ari nge aba ateye.”
Gabby yahise abaha amerekezo y’aho bari, arangije abasaba guhita bamufata kugira ngo bigaragaze ko nawe yarwanaga.
General ati:” kuki utabareka ngo tubicire aho bari?”
Gabby ati:” oya, babona ko ari nge wabagambanoye bityo bakarwanana imijinya n’abapfuye bakayipfana.”
General ati:” nome uri kubitinya se?”
Gabby ati:” oya yewe, mwebwe umupangu mbahaye wo kurwana na bo muwukore kandi birashoboka ko bamwe muri mwe banapfa ariko icyo mbizeyeho ni intsinzi, ubwo mudatsinze byose mwaba mubigize imfabusa, nimumara kubafata bose, nange muranzana mwamboshye.”
General ati:” amaherezo yabyo?”
Gabby ati:” muratugira imfungwa z’intambara, hanyuma nge muritwa ko mumfungira ahatandukanye na bo kuko ari nge ubayoboye, ubundi nkomeze imishinga yange. Ikiraba gisigaye ni ibyange n’ikipe yange tuzafatanya guhirika ubutegetsi, nitubuhirika aba basore nzaza mbatware bajye mu gihugu gukorera igihugu badakorera abagabo bitwa ko ari ab’abaturage.”
Gabby yahise abavamo, avugira ku cyombo abaha amategeko yo kwataka, batungurwa no gusanga abasirikare b’abagore bacanye ku maso batangira gutana mu mitwe.
Reka tuve ku rugamba tugaruke mu giturage kandi amasaha yicumye. Turi kwa muzehe, Emilia na Captain bagezeyo bari kubazwa ibibazo
Muzehe ati:” mwabonye iki?”
Emilia ati:” Gabby yarapfuye.”
Muzehe akabona Emilia afite umujinya aho kugira agahinda ariko akabyihorera. Bakiri muri ibyo Gaston yahise abahamagara bose ngo bamusange muri cave bagezeyo basanga Gabby yarangije kwandika ya nkuru ye. Ati:” iyi ni ya nkuru dufata nk’igisasu gihirika ubutegetsi bwa nyakubahwa Frederick n’agatsiko ke.”
Muzehe ati:” ntabwo ndabisoma ni byinshi kandi ndananiwe, tubwire ibikubiyemo muri macye.”
Gaston ati:” hakubiyemi inyandiko zigaragaza amabi y’abayobozi bacu, itsinda ryabikurikiraniraga hafi ari ryo twe, ndetse n’imigambi ahmbo bayobozi bafite ku gihugu cyacu. Bigaragaza nk’aho ari beza, tukababona neza kandi muri bo buzuye ibyaha, bafite amabi menshi ndetse ari za aside mbi cyane ku gihugu cyacu.”
Abandi barabyumva. Ni muzehe, captain na Emilia kuko abandi batashye.
Gaston ati:” noneho na rwa rubuga rwange rwararangiye, nsigaje kurushyiraho iyi nkuru hanyuma rugatangira akazi karwo.”
Muzehe ati:” ntakindi kibazo kibirimo?”
Gaston ati:” ikibazo ni umutwe w’inkuru, iyi nkuru irakomeye cyane kuburyo kuyiha umutwe bisaba ubundi bwenge bwisumbuye. Niyompamvu mbifashishije.”
Abandi baratekereza ariko babura umutwe bijyanye. Captain ati:” Gaston we munyamakuru wananditse iyo nkuru abishakire umutwe rwose ntatugore.”
Batarabona igisubizo bumva ijwi ry’umuntu inyuma yabo riti:” iyo nkuru muyite INGURUBE YERA.”
Bose bahindukira icyarimwe batungurwa no gusanga Gabby ahagaze inyuma yabo yemye nk’aho ntacyabaye……………………….. LOADING EPISODE 30……………………
.
.
GABBY again. Utabyumva ute? Duhurire muri comments section.
.
MURIBUKA GAHUNDA Y’UMUHURO? NI NTUGASAZE. Uyu munsi ku wa gatatu kandi muri group yacu ya WhatsApp, dufite umutumirwa. Ni Felix UFITINKINDI, inzobere mu bumenyamuntu (psychologist), ni uguhera saamoya zuzuye kugeza saambiri n’igice zumugoroba. Mwese mwitabire iyo gahunda kugira ngo twunguke byinshi, muze no gutegura ibibazo muramubaza.
Mbere ya byose reka dushimire umwanditsi kubwumwanya aba yigomwe kugira ngo yubake ibitekerezo byacu 🙏 so twongeye kwishimira igaruka rya Gabby mugakino ndizera ko noeho ubu gahunda ziri kumurongo
Arko ndamusaba kwitonda bikomeye kuko umujinya Emilia amufitiye banza ari buhite amushyuhuriza ipasi kbx 🙆🙆
Muduhe iyindi kandi jewe nushimiye ukugaruka kwa gabby
Narimbizi ko Gabby atapfa. hagataho mfite amatsiko yikintu Gabby Ari gupanga, nshaka kumenya ikintu agiye gukora ngo batamuvumbura. Courage bro 🫡
Ingurube yera igeze aho iryoshye! I like you kbc!
Mwaduhaye episode ikurikira gusa nishimiye igaruka rya Gabby