Donald Trump warashwe yagize ati:”Numvise urusaku rw’amasasu mpita numva isasu rinyura mu ruhu”


Mu nyandiko yanditse ku rubuga rwe nkoranyambaga ruzwi nka Truth, Donald Trump waraye arusinbutse yavuze ko isasu ryacengeye “igice cyo hejuru” cy’ugutwi kwe kw’iburyo. Mbere, umuvugizi we yavuze ko ari kwivuriza ku kigo nderabuzima cyo muri Butler, Pennsylvania aho yari yagiye kwiyamamariza.

FBI yatangaje ko uwarashe witwaje imbunda ari Thomas Matthew Crooks, ufite imyaka 20, ukomoka muri Bethel Park, muri Pennsylvania.

Trump yanditse ati: “Nahise menya ko hari ibitagenda neza kuko numvise urusaku, urusaku rw’amasasu mpita numva isasu rinyura mu ruhu”. “Amaraso menshi yavuye, ku buryo namenye icyo gihe ibyabaye.”

Amaraso yagaragaye neza ku matwi no mumaso mugihe abashinzwe umutekano bamwirukankanaga bamuhungisha.

Umuvugizi w’urwego rushinzwe kurinda abayobozi, (Secret Services), Anthony Guglielmi, yavuze ko ukekwaho kurasa yararasiwe aho n’abashinzwe umutekano muri Amerika. Yongeyeho kandi ko umwe mu bari aho yiciwe mu iraswa abandi babiri bakomeretse bikabije. Nyuma abayobozi bagaragaje ko abahohotewe uko ari batatu ari abagabo.

Amakuru aturuka mu nzego z’ubuyobozi agera kuri CBS News avuga ko Crooks yari yitwaje imbunda kandi ko yarashe ari ahantu hirengereye ari muri metero magana uvuye ku gipimo cye.

Mbere, abakozi babwiye abanyamakuru i Butler ko bataramenya impamvu yo gushaka kwica Trump.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *