Kuva muri 2013 Kazarama yabaga mu Rwanda aho we na bagenzi be bari barahungiye nyuma yo gutakaza umujyi wa Goma.
Uyu musirikare yemeje ko yamaze kugera i Bunagana mu butumwa aheruka guha umunyamakuru wa BWIZA TV dukesha iyi nkuru Kayiranga Mecky.
Afande Kazarama mu kiganiro yahaye BWIZA TV mu kwezi gushize, yari yavuze ko yiteguye gusubira ku rugamba mu rwego rwo guha bagenzi be umusada.
Ati: “Twebwe nk’abasirikare ntabwo twabwirizwa kugenda, njyewe ndi umusirikare sinabwirizwa kugenda. Njyewe uyu munsi no kuba ntaranagiye ni uko narashwe, ni ukubera ko ndi Kajoriti. Nararashwe njya kwa muganga, ariko ndi tayari kugenda”.
Kazarama mu kindi kiganiro yaherukaga guha BWIZA dukesha iyi nkuru, yari yavuze ko we na bagenzi be bategereje ko Gen Sultani Makenga uyobora M23 abahamagara mbere yo gusubira ku rugamba.
Mu kiganiro cyo mu kwezi gushize yavuze ko “Makenga yampamagara, atampamagara niteguye kugenda; ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho kugira ngo amenye ngo umusirikare wanjye ameze ate, kuko ndi umusirikare we. Agomba kumenya ubuzima bwanjye n’ubw’abana bwanjye, kuko buramushinzwe”.
Amakuru avuga ko mbere y’uko Kazarama asubira muri RDC Gen Makenga yari yabanje kumutumaho intumwa.
Ni Kazarama kandi wari umaze igihe ahamagarira abasirikare bagenzi be kwirengagiza kuba mu myaka irenga 10 barasubiranyemo bakarasana, bagasanga bagenzi babo ku rugamba.