INGURUBE YERA EPISODE 28

INGURUBE YERA
.
EPISODE 28
.
Duheruka Mr Frederick na minister Baptiste batangiye gukusanya amakuru arabafasha mu iperereza ku gikorwa cyabaye i green part Iceland kikabateza igihombo ndetse abasore be benshi bagapfa…

Ku ishuri Aline na Sarah bari bari gupanga gusohoka ikigo kuko hari ku wa 5 ngo bajye gutangira weekend baryoshye, twasize Sarah ahamagaye Edmondson ngo babimubwire…

Mu cyaro ikipe ya muzehe yari yarangije kubona ko Gabby yapfuye koko, ibyo bituma Emilia arwara igihumure ariko Mrs Catherine wumuganga twasize abwiye chief of staff ko araza kumera neza bidatinze.

Captain we yari ababajwe n’urupfu rwa Gabby, ariko ku rundi ruhande yishimiye ko yaba agiye kwigarurira Emilia.

Mama Aline ari we Elina we ntiyizeraga neza ko Gabby yapfuye, ndetse yari yatangiye no gufata umwanzuro wo gushimuta minister Baptiste ariko Muzehe atangira kumubuza….
REKA DUKOMEZE MBONERAHO NO KWISEGURA KUBWO GUTINDA, NAHUYE N’IMBOGAMIZI Z’UBUZIMA.

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Peace ✌️ ku bakunzi biyi nkuru mwese ndetse n’abakora uko bashoboye ngo igere kure bagakora shares.

Turacyari mu masaha ya saakenda zishyira saakumi, turi ku wa 5. Dutangiriye ku kigo cyacu THE NTACO SCHOOL ACADEMY, Aline na Sarah barikumwe na Edmondson bari gupanga gusohoka ikigo

Aline ati:” ese ubundi iyo mureka tukazajyayo ejo ko ubu turi ku ishuri.”

Sarah amwenyura ati:” Aline, humura yewe umva ko utekanye.”

Edmondson ati:” ese waretse tukamwumva mwana? Aline hari ubuzima atarisangamo, rero twabitwara gake.”

Aline aramwenyura. Sarah areba Edmondson ati:” nubwo Aline atarisanga mu buzima bwacu 100% ariko ni umwe muri twe niyompamvu twabimufashamo, agatangira kubaho adakomeza ubuzima,…”

Aline ati:” nyamara si ugukomeza ubuzima, ahubwo nyine tugendeye ku mategeko y’aho turi tutitwaje abo turi bo ni byo byaba byiza kurushaho.”

Sarah aramwenyura ati:” ndabyumva wowe uri kubibona nko kwica amategeko kandi siko biri, n’amategeko turaba twishe.”

Aline ati:” ariko mu mabwiriza y’ikigo harimo ko umunyeshuri agomba gutaha amasaha yagenywe igihe cyose hatabayeho ikindi kibazo nk’umurwayi.”

Edmondson wari wabihoreye ati:” ariko ibyo Aline avuga ni byo. Yego bitewe n’abo turi bo ni byo bituma twitwara nk’abanyeshuri bo muri kaminuza, ibyo tukaba twaramaze kubona ko atari ikosa, ariko muby’ukuri twirengagije ko ikinyoma gihuriweho na benshi kiba cyahindutse ukuri, ntibikuraho ko ari ikinyoma nubwo biba byirengagizwa. Rero ni amahirwe kugira umuntu utifatanya nawe gukora agafuti ako ariko kose kabone n’aho kaba kadahanwa, icyo gihe iyo uri umuntu muzima umwigiraho akagukosora.”

Aline aramwenyura ati:” mu nkiko mpanabyaha hari ibintu bititwa ibyaha kuko biba bitaraba ibyaha, ibyo bintu bikitwa ibikorwa bigize ibyaha. Hari ubwo ushobora kubikora nkana wibwira ko udahanwa ariko bikarangira baguhannye nubwo akenshi umuntu wagaragaweho ibikorwa bigize icyaha cyangwa ibyaha runaka adahanwa ahubwo ahamagazwa n’inzego zubugenzacyaha akagirwa inama ku byo arimo bityo byazakomeza akabona guhanwa. Rero natwe dushobora gukora ibintu tubyita ibyoroshye ariko ugasanga bivuyemo ibikomeye. Ibaze nkubu dusohotse tukigendera, twagera hanze abantu bakatugirira nabi cyangwa tukanakora andi makosa bijyanye n’aho turi!! Uzi ibyaha byaba birimo uko bingana?? Twe ubwacu twaba turi mu mazi abira, ababyeyi bacu batangira gukurikirana ubuyobozi bubabaza aho twari twagiye kandi bari bazi ko turi mu kigo… Nyine byaba inkuru ndende. Ubwo rero nimba gusohoka nta ruhushya nako gutoroka hano bitabarwa nk’icyaha, byo ubwabyo bigize icyaha, niyompamvu tugomba kubyirinda.”

Sarah araseka ati:” nge rero ndi kumva nashyushye nshaka gusohoka, mureke nubundi nimugoroba dutashye, tubanze duce mu rugo tujye kwitegura ubundi tujye gutangira weekend.”

Abandi baraseka.
.
Ku rundi ruhande ni mu Captain aho ari mu cyumba cya Gabby,yari akiri kwitegereza ifoto ya Gabby ndetse ari no kuyibwira amagambo menshi ayitonganya, yahise yongera kwikaruma ahubwo afata ifoto ya Emilia arayitegereza, ahita yongera arayibika ndetse ahita asohoka muri icyo cyumba cyari kegeranye n’icyo baryamishijemo Emilia, nuko yinjira aho Emilia aryamye ndetse asanga aracyasinziriye, akurura agatebe agatereka imbere y’uburiri akicaraho ndetse ahita afata ikiganza cya Emilia atangira gukinisha intoki ze.

Dusohoke muri Salon twinjire muri cave, Gaston yicaye ku ntebe ye aho aba yicaye iyo ari kuri za mudasobwa ze ndetse nyuma yo kwihanagura amarira arongera afata mause yinjira muri ya program ye ari gukora, atangira kugira ibyo agenda yongeramo. Uko abikora chief of staff na Mrs Catherine bari kumwitegereza, ntakintu bavugaga ahubwo bahise baza baramwegera.

Mu ntebe kandi ni ho Elina yicaranye na musaza we muzehe baracyari kuganira

Muzehe ati:” nonaha icyo dukeneye ni ugutuza, turaza kwiha iminsi itari munsi yukwezi kugira ngo turuhuke, hanyuma tuzabone gutekereza icyo gukora.”

Elina atabyumva ati:” nge ntabwo nemera gutsindwa, iyo minsi yose yo kuruhuka uraruhuka wakoze iki? Nge ntabwo mva ku izima ndaruhuka nshimuse Baptiste.”

Muzehe atangira kurakara ati:” wasaze wowe ntuzi ibyo uvuga, uwo mugambi wo gushimuta minister kuki utari warawugize mbere? Ikiri kubigutera ni umujinya n’agahinda ufite, ushaka kwihorera wowe ntabwo ushaka intsinzi, ibaze umujinya uri gutuma utekereza gushimuta minister!! Minister inshuti ya perezida!! Abagabo bayoboye igihugu, barinzwe byambere muri iki gihugu! Ni abanyembaraga ku buryo uri kubyirengagiza!! Ufife bushobozi ki bwo kumugeraho wowe??”

Elina na we ababaye ati:” nonaha ntabwo nzi inzira biracamo ariko ngombe mubone.”

Muzehe ati:” ushobora kubwira ngo uramubona ahubwo ukisanga ari wowe abonye.”

Elina ati:” ntabwo ntsindwa nkawe wihaye ikiruhuko cy’ukwezi kose nk’aho wahinze utegereze gusarura.”

Muzehe aratuza aramureba ati:” Uzi intsinzwi ya mbere? Ni ukwemera ukayoborwa n’uburakari cyangwa umujinya, ibyishimo cyangwa agahinda. Iyo uri mu mi merere nk’iyo, uba uri gutekereza hafi bijyanye n’uko wiyumva, ibyo bigatuma ufata imyanzuro idahwitse ishobora no gutuma upfa.”

Elina arabyumva. Muzehe arakomeza ati:” intsinzi ya mbere rero ni ukwemera gutsinda kamere, ugaceceka igihe ubabaye cyangwa ufite umujinya, ukavuga macye ukirinda guhiga imihigo no gutanga impano igihe wishimye, ukarindira ukabanza ugasubira mu buzima busanzwe, bwabundi usanzwe ubamo, wamara kubugeramo ukabona gutekereza ku byo igomba gukora.”

Elina ati:” uri kugerageza kumpagarika.”

Muzehe ati:” ndagira ngo nkumenyeshe ko nuramuka ukoze ubwo buswa, imyaka yose wabayeho warigize umutindi uraba uyigize imfabusa, icyubahiro cy’umugabo wawe ndetse n’ababyeyi bacu uraba ukigize imfabusa. Urajya gushimuta minister, urabaga wifashe kuko ntabufasha bwange ndaguha muri icyo gikorwa cy’ubwiyahuzi, ikindi bararamuka bagufashe wemere upfe ntuvuge ikipe yange ngo natwe twicwe, kandi igihe baraba batinze kukwica ntutegereze ko naza kugutabara kuko umuntu umwe wenyine wari ufite ubushobozi ari Gabby, rero ubage wifashe.”

Elina arikanga ati:” kuki utinya bariya bagabo?”

Muzehe ati:” ahubwo wowe kuki wabatinyuka bigeze aho? Bariya bagabo bafite imbaraga, igisirikare k’igihugu ni icyabo, barindwa n’abajepe, ikirenze ibyo bafite itsinda ry’abasore batazwi bifashishwa mu mirimo yabo y’ubugizi bwa nabi.”

Elina ati:” none kuki wafashe umwanzuro wo kubarwanya kandi ubizi neza ko utapfundura udushumi tw’inkweto zabo ikindi ukanjira mu rugamba ufite ikipe ntoya cyane?”

Muzehe araseka ati:” bandusha imbaraga ndabizi, kuba mbizi rero ni zo mbaraga zange za mbere. Ikindi nge nubatse imbaraga z’ubwenge kurusha ingufu z’umubiri n’izagisirikare. Naremye Gabby, murema kuburyo bamwifuza nk’igikoresho cyabo, kandi muramana byose birimo imbaraga n’ubwenge, bamukoresheje nk’intwaro yabo nkuru mu bikorwa byabo by’ubwiru, nge mukoresha nk’imbarutso izabaturitsa kandi muha ubwenge bwo kubabamo igihe kirekire kugeza abarangije bataramumenya.”

Elina arumva. Muzehe ati:” nakoze captain mugira umwunganizi wa Gabby mu by’imbaraga, ndetse kugira ngo tumushinge na business zacu azikore neza bityo tuge tubona ibyo dukenera byose. Ikindi kandi nakoze Gaston, na we mukora ngendeye ku buhanga bwe mu ikoranabuhanga, mwishyurira ishuri arabyiga abiva imuzi, mugurira ibikoresho karundura muha n’ibiro. Adufasha mu gutuma dushyira hasi abiyita abakomeye, ndetse igisasu ari kubaka kizarimbura ubwami bwabo.”

Elina akomeza kumwumva. Muzehe ati:” iyo kipe yange nayiremyemo ubumuntu no gukunda igihugu kurusha uko twikunda twe ubwacu. Nkiri kumwe na bo, natinzaga imirimo yange yo guhirika ubutegetsi, kuko mu bo naremye bose nta perezida nari nararemyemo, natangiye kwiga uburyo bushya bwo kongera abandi bantu mu ikipe, icyo gitekerezo gihura nuko umugabo wa Mrs Catherine yishwe. Catherine najyaga mu bona ku ma television no ku mbuga kubera ukuntu yari mukirekazi, ibyo bituma numva ko yaba yakwiyumvamo politic bityo ntekereza ko namushyira mu ikipe akazayobora igihugu. Ni uko namuzanye, gusa bitewe no kubana cyane birangira mbonye ko igihugu atagishobora ndetse ndanamukunda cyane, ibyo bituma igitekerezo cyo kumuremamo kuba president mwiza nkishingukamo.
Nyuma ngira amahirwe chief of staff aragaruka ndetse azana n’umukobwa we mbona ariwe tugomba kuraga imiyoborere myiza, birangira nawe uje.”

Elina araceceka. Muzehe ati:” none rero, nimba waraje, emera kuba mu ikipe yange, ugendere ku mabwiriza nguha, kuko uru rugamba rudasaba guhubuka! Bishobora no kongera gutwara indi myaka ibi tutarabigeraho.”

Elina ati:” none ko numva Gabby ari we wagize imbarutso none imbarutso ikaba itagihari?”

Muzehe yitsa umutima ati:” niyompamvu nakubwiye ko tugomba kwiha ikiruhuko, nkabanza nkatekereza ku cyo gukora neza, kubera ko nubwo imbarutso idahari ariko uwo kuyikurura ngo isasu rigende arahari Gaston.”

Elina ati:” akazu kawe gato wakubatse neza kuburyo umuntu yakeka ko ari umutamenwa. None kuki ushaka kurema na president kandi abaturage ba Bori ari wowe bakeneye?”

Muzehe aramwenyura ati:” ntabwo bankeneye kuko baramfite, ahubwo bakeneye ubuyobozi bwiza. Ubwo buyobozi bwiza rero ni bwo nshaka kubaha, kubera ko ntabundi buryo babubonamo uretse ubucakura.”

Elina ati:”nonese ubundi Gaston na captain ni bantu ki wababonye ute?”

Muzehe ati:” captain yitwa murumuna wange, mu gihe Gaston we yitwa umwishywa wange.”

Elina ati:” bishoboka bite ko ari nge nawe gusa twavukanye?”

Muzehe ati:” nkigera inaha mu cyaro, naguze ubu butaka ntuyeho, abantu nabuguze na bo rero, ni ababyeyi ba captain kandi nasanze captain ari agasore k’ingimbi, nuko nkagira inshuti yange ariko nkafiteho n’umugambi, birangira akuze ndi mukuru we nange ari murumuna wange. Gaston we ni na muto cyane kuri Gabby, nkigera hano nasanze nyina ari inkumi yitegura gushyingirwa, nuko aba inshuti n’umugore wange ari we mama wa Gabby, muri uko kuba inshuti rero, birangira mugize mushiki wange kugeza ashatse, noneho bihuhukira ku mirari ubwo madame wange yapfaga ansigiye Gabby ari muto, byarangoye cyane, birangira mama wa Gaston amfashije kurera Gabby kugeza akuze, amurera nka nyirasenge, nuko ku myaka itanu Gabby ndamugarura turabana ntangira kumwigisha byose yari azi. Muri iyo myaka rero ni nabwo Gaston yavukaga, ubwo aza ari umwishywa wange utyo, kubera rero guhorana kenshi, birangira naweemubonyemo ubushobozi mwitaho. Ni wo muryango nubatse.

Elina agenda azamura umutwe abyumva.
.
Tugaruke mu cyumba aho captain yicaye aracyafashe ikiganza cya Emilia.

Yakomeje kugenda agikinisha kugeza ubwo Emilia akangukiye, akangutse yakubitanye amaso bwambere na captain amufashe mu kiganza bisa nk’aho yamukinishiga bose bahita bikanga barebana mu maso cyane. Emilia ati:” gute ndi hano, mu cyumba kimwe nawe, ndyamye ku buriri ngaramye umfashe mu kiganza, ubundi umfashe nkande??”

Yamubajije ibibazo byinshi byungikanye kandi yikarumye, ibyo bituma captain agira ubwoba atangira kudidimanga. Emilia atangira kwikoraho anareba nimba yaba atasambanye na we, arongera aramureba ati:” kuki ndi kumwe nawe?”

Reka dusige captain ashaka ibyo asubiza dusubire muri cave.

Amasaha amaze kuba saakuminimwe hafi saakuminebyiri, chief of staff, Mrs Catherine, muzehe ndetse na Elina, bakikije Gaston ariko Gaston we ntacyo ari kubabwira ahubwo ari muri mudasobwa, ba chief of staff bamubajije ibyo arimo ariko yanze kubabwira. Muzehe arabareba ati:” Gaston ahugiye mu gukora program ya mudasobwa (Arayibasobanurira n’intego yabyo.) rero mu mureke.”

Elina ati:” nimba ari uko bimeze na we agomba kuruhuka kuko yabishyiramo amakosa bitewe n’agahinda afite.”

Muzehe ati:” ni bwo buryo yivura agahinda, gukora ibyo ashinzwe ni we muganga we. Ibibazo turimo ku ruhande rumwe biraba inyungu kuko akazi kari kuzakorwa na Gaston mu gihe cy’ukwezi, ashobora kukarangiza mu cyumweru kimwe cyangwa bibiri.”

Gaston arahindukira ati:”byaba byiza mwize hakiri kare ku cyo mwakora kugira ngo imirimo yari kuzakorwa na Gabby itadindira, kubera ko nge ibyange ndabirangiza vuba. Mushake umusimbura kandi uzabikora neza nka Gabby nubwo ntizeye ko atamurusha.”

Bose barebanaho bahita bitegereza muzehe cyane. Muzehe atuje ati:” Elina….”
.
Tugaruke mu mugi mu rugo rushya rwa Elina, Aline yicaye muri Salon yambaye agakanzu gataratse kagera haruguru y’amavi gatoya kagaragaza uturibori duke turi mu ntege, n’udukweto two hasi tudafunze, yicaye ari muri telephone nziza kuko nawe bahise bayimugurira byihuse, yamaze kwitegura kuburyo arindiriye Sarah akaza bagahita bagenda.

Muri ako kanya Sarah yahise yinjira, yinjira bisanzwe nk’aho ari iwabo kuko iyo atari hano, Aline aba yagiye iwabo akaba ariho birirwa kuko ni umuryango. Akinjira rero yasanze Aline yicaye wenyine ari muri phone.

Sarah ati:” ko hano hantu hari irungu bite we?”

Aline ati:” mama ngo yagiye mu gitondo niko abakozi bambwiye.”

Sarah ati:” uziko nange papa na Emilia ntabahari we?”

Aline ati:” icyo se ni igitangaza?”

Sarah ati:” nyine birasa nk’aho uyu munsi natwe turataha bitinze.”

Aline ahita ahaguruka aca kuri Sarah asohoka ati:” tugende yewe turi gutinda.”

Sarah ariyamira ati:” mbega ukuntu wambaye neza!! Rahira ko abasore bo mu kabyiniri Gabby arabagukuramo?”

Aline ati:” nizere ko tutagiye muri bya bintu by’akavuyo. Tugomba kujya ahantu hiyubashye kuburyo igihe cyo kubyina hatagira umuntu uhirahira akankoraho. Ndaba ndi close na Cherie gusa.”

Sarah ati:” humura yewe, aho babyinira mu kavuyo kuburyo ushobora kwisanga inkonkobotsi z’abakobwa zagutwaye boyfriend wawe ni muri ndagaswi kandi twe turiyubashye.”

Mu gusohoka Aline agenda agana ku modoka ya Sarah ngo yinjire.

Sarah ati:” urakora ibiki?”

Aline ati:” ni iki kidasanzwe nkoze se kandi?”

Sarah araseka ati:” uyu munsi nta modoka tujyana mwana, ahubwo twe turatega tax bisanzwe, Edmondson araza kuducyura mu ye kuko tujyanye 2 kandi dusohokeye hamwe byaba bigaragaye nabi.
.
Tugaruke mu cyaro, captain ari kubwira Emilia ati:” wari urwaye cyane, nari mpangayikishijwe n’ubuzima bwawe.”

Emilia ati:” ndabyumva ariko ibyo ntabwo biguha uburenganzira bwo kuza aho ndi mu cyumba ndyamye byongeye kandi ukanankoraho.”

Captain ati:” mbabarira mwana, turi mu bihe bitoroshye reka ibyo tubyihoze.”

Emilia ati:” sawa. Erega kirazira kikaziririzwa, umukobwa wese utari umukunzi cyangwa umugore wawe, ntiwemerewe kumarana na we igihe kirengeje iminota 3 mu cyumba kimwe kabone nubwo yaba ari mushiki wawe kandi biragaragara ko hano uhamaze igihe.”

Captain ati:” ni byo mpamaze igihe, ariko numvaga kuba iruhande rwawe biri mu buryo bwo kukwitaho.”

Emilia ati:” kwita ku murwayi si ukumuba iruhande mpaka kandi utari n’umurwaza we. Rero nkurikije uko wambwiye nafashwe n’uburwayi n’uburyo nageze hano, Mrs Catherine ni we murwaza wange si wowe.”

Captain arumva. Emilia ati:” urabizi ko turi abantu kandi bafite imibiri, kuba ndwaye ntibibuza imisemburo yawe gukora noneho unamfashe ikiganza, birashoboka ko wanamfata kungufu. Wenda ubwo bunyamaswa ntabwo ufite, ariko ibuka ko noneho nge ndi umuntu kandi wumukobwa, ese ubonye nitashije cyangwa nkanakora kimwe mu bintu umubiri udutegeka gukora twariye twananyoye, noneho nkabikora undi iruhande?? Muby’ukuri nubwo utabigira birebire, ariko biriya ni bimwe mu mabanga umuntu agomba kwiharira byaba byabaye ngombwa nkuko mu burwayi bikamenywa n’umurwaza we cyangwa umufasha we.”

Captain aricara ariga. Emilia ati:” kandi ibyo si ku bakobwa gusa, ahubwo nawe buriya warwaye ntabwo nge mbyemerewe. Wenda nagusura, nkuzaniye ibyo kugufasha, na bwo umurwaza wawe cyangwa umuganga wo kukwitaho ni we wagena uko mpura nawe igihe cyose ntari n’umufasha wawe.”

Captain arumva. Emilia ati:” ahubwo tuge muri salon tuganire ku bibazo byacu muri rusange turebe ko twanabona umuti kuko nge sindemera ko Gabby yapfuye igihe cyose ntarabona umurambo we.”

Barasohoka bajya kwicara muri salon.

Tugaruke mu mugi, hano turi muri THE NTACO VIEW HOTEL kuri table y’abantu batatu. Ni ho Aline na Sarah bari kumwe na Edmondson ndetse bari kunywa ariko urabona ko bizihiwe cyane, Aline ariguhuzahuza amaso na Edmondson bikarangira agize isoni akubika amaso.

Sarah ati:” ngewe rero nariye nanyoye nahaze, igisigaye ni ukwibyinira.”

Ahita yongorera Aline ati:” boyfriend wange namuhamagaye ambwiye ko ahageze, ni we ngiye kwirebera twiryohereze nubundi nari ndi kubavangira.”

Ahita ahaguruka arigendera. Aline agira udusoni twinshi, Edmondson arabibona ahita arambika amaboko ku meza amusaba ibiganza maze arabifata amureba mu maso ati:” Cherie umeze ute?”

Aline yanga kumusubiza ahubwo aramwenyura afite isoni. Edmondson ati:” twigire kubyina akazuke se?”

Aline azamura umutwe abyemera.
.
Tugaruke mu cyaro muzehe ari kumwe na baginzi be, abwira Elina ati:” ni wowe wo gukora ibikorwa bya Gabby. Wenda ntituzakohereza ngo ubanze umenyane na bo bityo bakwizere, niyompamvu tugiye gupanga umupangu mushya wubutyo twakugira igisasu giturika kitateguje.”

Bakiri muri ibyo babona captain na Emilia barinjiye. Babonye Emilia Mrs Catherine yirukanka ajya kureba umurwayi we ariko Emilia ati:” nakize wana mundeke.”

Muzehe ati:” none ko mwinjiye nk’abaduteye?”

Emilia ati:” kugeza igihe nzabonera umurambo wa Gabby nibwo nzemera ko yapfuye koko.”

Abandi barebanaho. Muzehe ati:” none?”

Emilia ati:” nge na captain twiyemeje gushaka amakuru ye. Ejo tuzajya ku kirwa. Tuzahava tumenye amakuru y’umupangu wa Gabby wapanzwe kurasa uriya mwambi.”
.
Tugaruke mu kabyiniro, Edmondson na Aline bari kunyeganyega gake gake bitonze ari nako baganirira mu kaziki n’inyana.

Edmondson ati:” nishimiye ibi bihe ndi kumwe nawe.”

Aline yitsa umutima ati:” urakoze mukundwa.”

Edmondson ati:” ariko wanze kongera kunshushanyiriza.”

Aline araseka ati:” ahubwo ndabashaka wowe na Sarah ku bijyanye na cya gishushanyo nabahishe ibyacyo. Ejo muzansure mu rugo.”
.
Tubaveho. Ku rundi ruhande Mr Frederick na minister Baptiste bicaye imbere y’itsinda rigari, bari kwiga ku gihombo cyabo, bashaka gusubira i green part Iceland kwica no kurimbura ya nyoko muntu y’aho, gusa babanje gukora iperereza neza.

Mr Frederick ati:” rero birasaba ubushishozi bwinshi no kwitonda mwa basore mwe.”

Umwe mu basore ati:” turaza gukenera umuntu nyirizina wari uri kuri terrain kandi wakoreye hariya igihe kinini.”

Mr Frederick ati:” hasigaye mbarwa abandi barapfuye, kandi abo basigaye ntabushobozi tubizeyemo.”

Minister Baptiste ahita ahaguruka ati:” biratanga igisubizo kizama uwo muntu naramuka abonetse?”

Umusore ati:” cyane rwose.”

Minister areba ku isaha ndetse azinga ibipapuro byari biriho map ya green part Iceland ubundi ahagurutsa na president barasohoka. Ariko bataragera kure wa musore usa nk’aho akuriye iyo kipe yose ati:” ko ntacyo mubivuzeho boss?”

Minister ati:” nonaha Gabby ntawe uhari, ejo tuzabahamagara na we twamuteguje kugira ngo aze mubinoze neza.”………………………. LOADING EPISODE 29………………NGO NDE????

HANYUMA RERO REKA TWIBUKIRANYE.

Le 24,08,2024 twese dufite umuhuro uzabera i Kigali nyarugenge, havuyemo itike y’urugendo, ikindi gisabwa ni inote ya 5000Rwf y’ubusabane. Abo dufitanye gahunda yo guhura, dukomeze tubigire ibyacu, ariko kandi na buri wese ushaka kuzaba ahari ntabwo ahejwe. Ni umuhuro wacu twese abasoma story za NTACO.

Ku bindi bisobanuro nyandikira kuri WhatsApp+250780847170 cyangwa umpamagare kuri +250723852581

ICYITONDERWA: Iyo umpamagaye kuri nimero ya MTN ntabwo nkwitaba kuko tutakumvikana. Koresha Airtel umpamagara na MTN kuri WhatsApp.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *