Itangazo riturutse muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA,rireba buri muntu wese mu bihe by’amatora matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo MIFOTRA, yatangaje ko ku wa 15 na 16 Nyakanga 2024 ari iminsi y’Ikiruhuko kubera ko Abanyarwanda bazaba bari mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.
Biteganyijwe ko ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024, Abanyarwanda bazitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite. Uwo munsi rero azaba ari uw’amatora rusange mu gihe ku wa 16 Nyakanga azaba ari Umunsi w’Amatora y’ibyiciro byihariye.
Mifotra yakomeje igira iti “Iyo minsi yombi izaba ari iminsi y’ikiruhuko rusange mu rwego rwo guha Abanyarwanda umwanya wo kuzuza inshingano zabo mboneragihugu.”
Ku wa 15 Nyakanga 2024 Abanyarwanda bari imbere mu gihugu nibwo bazatora Perezida wa Repubulika n’Abadepite 53 baturuka mu mitwe ya Politiki n’abigenga.
Ku wa Kabiri tariki ya 16 Nyakanga ho hazaba amatora y’ibyiciro byihariye birimo Abadepite 24 bahagararira abagore, babiri bahagararira urubyiruko ndetse n’umwe uhagararira abantu bafite ubumuga.
Ku bijyanye n’ibyiciro byihariye ntabwo abantu bose ari bo batora. Itegeko riteganya ko nko ku cyiciro cy’abagore abagize inteko itora ari abagize komite nyobozi z’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’Umudugudu kugera ku rwego rw’Igihugu, abagize inama njyanama z’imirenge igize ifasi itora n’abagize Inama Njyanama z’uturere tugize Intara.
Ku ruhande rw’abahagarariye abafite ubumuga, hatora komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga kuva ku rwego rw’Akarere kugera ku rwego rw’Igihugu n’abahuzabikorwa b’Inama y’abantu bafite ubumuga ku rwego rwa buri murenge mu gihe ku rubyiruko inteko itora ari Abagize komite nyobozi y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’Akarere no ku rwego rw’Igihugu.
Kuri ubu Abakandida depite 589 nibo bahatanira imyanya 80 mu kwinjira mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.
NEC yemeza ko ibyavuye mu matora bizatangazwa by’agateganyo bitarenze tariki ya 20 Nyakanga mu gihe ku buryo bwa burundu bizatangazwa bitarenze tariki ya 27 Nyakanga 2024.