Ifoto y’umwana muto ari gusuhuzanya na Perezida Paul Kagame yazamuye amarangamutima ya benshi


Paul Kagame, Chairman wa FPR-Inkotanyi ubwo yakirwaga n’imbaga y’abaturage b’ingeri zose kuva ku bana bato kugeza ku basheshe akanguhe, yasuhuje umwana muto wari waje mu bikorwa byo kwiyamamaza, amusuhuza amuha chance, ibintu byanyuze benshi.

Ni ku munsi wa 16 w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku Mukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi byabereye mu Karere ka Gakenke ahari hari abaturage barenga ibihumbi 200 bo mu ngeri zose kuva ku bana b’ibondo bari bazanye n’ababyeyi babo, ndetse n’abakuze.

Umukandida wa FPR-Inkotanyi, nk’uko bisanzwe; iyo ageze ahateraniye abaturage baba baje kumwakirana ubwuzu, abanza kunyura mu bice byose by’imbuga baba bateraniyeho, akabaramutsa, ni na ko byagenze kuri iyi site ya Gakenke, aho yabanje kubaramutsa akoresheje amaguru, aho yagendaga abapepera na bo mu majwi y’ubwuzu bwinshi ndetse bazamura amabendera ya FPR bati “Ni wowe”, ubundi aza kurira imodoka yabugenewe, na bwo akomeza kubaramutsa.

Avuye mu modoka ubwo yerecyezaga mu byicaro, yongeye kuramutsa abaturage yagendaga anyuraho abapepera, ageze ku mwana muto wari uteruwe n’umubyeyi we aza kumuramutsa amuha chance.

Ni ifoto yanyuze benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga, bongeye kugaragaza amaramutima y’ibyishimo baterwa n’uregero rwiza rutangwa na Paul Kagame atanga mu guha agaciro no kwita ku bana bo Rwanda rw’ejo.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *