Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa Mbere, itariki 1 Nyakanga, yahawe umudari wa Ordre de l’Étoile de Roumanie wo ku rwego rwa Grand-Croix, yagenewe na Perezida wa Roumania, Klaus Lohannis.
Uyu mudari Umunyamabanga Mukuru wa OIF yawushyikirijwe na Mnisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Roumania, Luminita Odobescu. Ibi bigamije kugaragaza ubushake bwa Roumania bwo gukomeza kuba mu muryango.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Odebescu abinyujije kuri X yagize ati « Twahawe icyubahiro cyo gushyikiriza la Grande Croix de l’Ordre National “Étoile de Roumanie” Umunyamabanga Mukuru wa Francophonie, yagenewe na Perezida Klaus Lohannis mu kwizihiza imyaka 30 ya Roumania muri Francophonie! Ndashimira Louise Mushikiwabo kuba yarateje imbere uruhare rw’ingenzi rwa Romania muri Francophonie, »