U Rwanda rwacu ni ruto, bityo ntago tuzategereza ko abashaka kudutera badutera, ahubwo tuzabasanga yo -Paul KAGAME

 

Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame, yatangaje ko Abanyarwanda batazategereza ko ufite umugambi wo kubatera abasanga mu Rwanda, ahubwo ko bazamusanga aho ari.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza byakomereje muri Nyamasheke kuri uyu wa 29 Kamena 2024, Paul Kagame yongeye gushimira abatuye muri aka karere ku bw’uruhare bagize mu guhagarika igitero cy’umutwe witwaje intwaro wa MRCD-FLN mu 2019.

Yagize ati “Bantu ba Nyamasheke rero, ndishimye kubona uyu mwanya ngo duhurire aha, tuganire, twibukiranye kandi twishime. Ndahera ku kintu cya mbere nashimiye n’ubushize abantu ba Nyamasheke. Naje hano muri 2022, ikintu cya mbere nahereyeho ni ukubashimira uko mwafashe umutekano muri 2019.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yavuze ko ubwo izi nyeshyamba zashakaga gutera u Rwanda zinyuze muri Pariki ya Nyungwe, zari zarabeshye abaturage ko ari nyinshi, ko zishyigikiwe n’amahanga kandi ko zishaka gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.

Ati “Mu 2019 biratangaje twari tuzi ko ibyo byasigaye inyuma kure. Muribuka hari abantu b’Abanyarwanda bavuye hakurya mu gihugu cy’abaturanyi bababeshye ngo baracyariho, ko muri Nyamasheke usibye guturira ishyamba bashakaga gukoresha, bari banababeshye ngo hari abantu benshi batumvikana na FPR, n’ubutegetsi buriho, bashaka guhindura ibintu, ubwo bambuka baje gufatanya na bo ngo babatere inkunga, barwanye ubutegetsi, ndetse bababeshye ko bashyigikiwe n’amahanga nk’uko n’ubu ngubu babivuga.”

Yibukije ko mu nyeshyamba zateye Nyamasheke, inyinshi zishwe, hacika nkeya, na zo ziza kubona ko zari zaribeshye ku Banyarwanda. Ati “Uko byagenze ni bake muri bo bazabara inkuru. Kandi n’uko basanze baribeshye, mwese aba Nyamasheke muri Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda, muri mu nzira imwe yo kubaka umutekano w’u Rwanda.”

Kagame yavuze ko abashaka gutera u Rwanda bakiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no mu Burundi kandi ko bashyigikiwe n’ubuyobozi bw’ibi bihugu, nka Félix Tshisekedi wavuze mu mpera za 2023 ko ingabo zabo zizarasa i Kigali bidasabye ko ziva mu mujyi wa Goma.

Ati “Bene abo rero baracyahari, murabazi mu myaka ibiri ishize, abandi bari hakurya mu gihugu cy’igituranyi cy’uburengerazuba no mu majyepfo, bavuga ko bose bashaka gutera u Rwanda, [ngo] Abanyarwanda ndetse barambiwe ubuyobozi buriho, ko bashaka gufasha, abo barambiwe. Ndetse bavuga ko bazabihindura bihagarariye iwabo, bafite ibikoresho bashobora kohereza mu Rwanda, noneho Abanyarwanda baheraho bahinduka.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yatangaje ko abavuga ko bazatera u Rwanda bibagirwa vuba kuko bagerageje kurutera kenshi, babona ko bibeshye. Ati “Ariko abantu nk’abo bibagirwa vuba, barabigerageje kenshi ariko bibagirwa n’ibyo tubabwira kenshi. Sinshaka kwirirwa mvuga wa mugani w’Ikinyarwanda, umwe bavuga ko u Rwanda rugira rute?”

Abaturage bateraniye i Nyamasheke basubije Kagame bati “U Rwanda ruratera, ntiruterwa”, akomeza asobanura ko yaburiye kenshi abashaka gutera u Rwanda, ariko ko bashobora kuba batarabyumvise cyangwa bakabyibagirwa.

Yavuze ko kubera ko u Rwanda ari ruto, Abanyarwanda batazategereza ko hari uwarutera, ahubwo ko bazamusanga iwabo; cyane ko bamwe mu bafite uyu mugambi, baba mu gihugu kinini. Ati “U Rwanda rwacu turatuzi ni ruto ariko ni bo barugize ruto bamwe, kuko bagiye barucamo ibice bitandukanye ariko narababwiye ngo u Rwanda kubera ko ari ruto, ntabwo tuzategereza udutera adusanga hano.”

Kagame yakomeje ati “Kuko bivuze ngo ubwo tugiye kurwanira iwacu tuhangize. Oya! Tuzabasanga aho igihugu ari kinini. Kandi si bo Imana yahaye amahirwe yo kuba banini? Ubwo rero ubuto bwacu turaburinda, noneho tukajya mu binini, tukabirangirizayo,”

“Kandi nabwiye n’abandi, na bo niba bumva, narababwiye ngo kurinda u Rwanda, nta we dusaba uruhushya ngo aduhe uburenganzira bwo kwirinda. Turirinda. Abo rero bahiga gutera u Rwanda cyangwa babikoze, na none nabibutsa ngo bashatse bacisha make tukabana, tugahahirana, twese tukiteza imbere. Nibatabishaka, ntibindeba.”

Umukandida wa FPR Inkotanyi yabwiye Abanyarwanda ko umutekano ari ikintu cy’ibanze kandi kugira ngo ugerweho, bose babigizemo uruhare. Yagaragaje kandi ko ubukungu ari ikintu cy’ingenzi kuko ari bwo bufasha igihugu kubona ibikoresho cyifuza byo kukirinda.

Src: IGIHE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →