Menya inkomoko y’izina ‘Inkotanyi’

Umuryango wa RPF Inkotanyi wasobanuye inkomoko y’izina “Inkotanyi” ndetse unavuga uburyo ryawubereye imbaraga zo kugera ku ntsinzi mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu.

Hon. Tito Rutaremara ni umwe mu bakada bakomeye b’umuryango RPF-Inkotanyi. Aha arasobanura inkomoko y’izina Inkotanyi, aho avuga ko ryaturutse ku gitekerezo bagize cyo gushaka izina rifite igisobanuro nyacyo mu gihe cy’urugamba rwo kubohoza igihugu ariko rikaba rijyanye n’intego bari bafite icyo gihe.

Ati: “Icyo gihe twahamagaye abantu bakuze bari mu myaka 50 tubazanye kugira ngo twumve ibitekerezo byabo n’uburyo bashobora kubona izina rijyanye n’igisobanuro cy’umuntu uharanira ibye ngo twumve icyo babivugaho tubanza kubasobanurira ibikorwa n’intego ibyo aribyo bamaze kubyumba neza nibwo bavuze izina Inkotanyi”.

Hon. Tito avuga ko mu bantu babajije uretse kuba bari bakuru nta wari warize amashuri menshi kuko abenshi mu banyarwanda icyo gihe ntawabashaga kurangiza amashuri yisumbuye ariko agahamya ko bari abahanga n’ubwo batari barize amashuri menshi.

Ati “Twarababajije tuti umuntu uharanira ibye, akabirwanira, agakomeza guhatana kugeza ubwo azagera kuri cya kintu baratubwira bati uko ni ugukotana. Uwo muntu ukomeza guhatana ntacike intege kugeza ageze kucyo ashaka kugeraho uwo ni Inkotanyi, Ni aho izina Inkotanyi ryaturutse”.

Hon. Tito avuga ko Inkotanyi ari umuntu uharanira ikintu ashaka kugeraho akaba yaca mu bintu bibabaje ndetse bimugoye cyane wenda akaba yanapfira icyo kintu ariko akakigeraho.

Muri ibi bihe umuryango FPR Inkotanyi ugenda usobanura unamara amatsiko kuri amwe mu mazina ndetse n’impamvu wagiye uyahitamo aho mu minsi ishize basobanuye impamvu FPR atari ishyaka ahubwo ari umuryango.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →