Umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru Yago Pond-At yitabye RIB ku byaha aregwamo n’uwo bahoze bakundana

Yago yajyanwe muri RIB n’umukobwa bahoze bakundana
Kuri uyu wa 26 Kamena 2024 Yago Pon Dat umuhanzi ubifatanya n’umwuga w’itangazamakuru yitabye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) abazwa ku byaha akurikiranyweho.

Ni amakuru dukesha IGIHE nayo yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry wemeye ko uyu musore yitabye akabazwa ndetse agataha.

 

Ati “Nibyo koko uwitwa Nyarwaya yitabye Ubugenzacyaha arabazwa arataha. Iperereza rirakomeje kugira ngo tubashe kumenya ukuri kw’ibyo aregwa. Nta kindi nabivugaho ibindi biracyari mw’iperereza.”

Nubwo atigeze agaruka ku byaha Yago akurikiranyweho, amakuru ahari ahamya ko akurikiranyweho ibyaha yarezwe na Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga.

Ibaruwa IGIHE dukesha aya makuru ifitiye kopi, yerekana ko Dabijou yagejeje ikirego muri RIB kikakirwa ku itariki 3 Kamena 2024.

Uyu mugore avuga ko arega uyu musore bakundanye umwaka urenga kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa bumutera ubwoba ndetse amukangisha no kumusebya.

Amwe mu magambo Dabijou arega Yago, harimo kuba aherutse kumwoherereza ubutumwa amubwira ko azamumena umutwe ndetse akazanashyira hanze amafoto ye yambaye ubusa.

Dabijou avuga ko uyu muhanzi yaje no kumwoherereza aya mafoto mu rwego rwo kumwereka ko ayafite, ibyo we asanga ari ukumukangisha kumusebya.

Dabijou uhamya ko atazi igihe ayo mafoto n’amashusho yafatiwe n’uyu musore bakanyujijeho mu rukundo, anasaba ubutabera ku magambo ya Yago wamwoherereje amajwi amukangisha gushyira hanze amayeri ye mu gucuruza abana b’abakobwa muri Nigeria.

Nk’uko bigaragara muri iyi baruwa, Dabijou ahamya ko Yago atakabaye amukangisha iby’iki cyaha kuko abizi neza ko yagikurikiranweho akakiburana, bikarangira agizwe umwere nubwo yagifungiwe umwaka n’igice mw’igororero rya Mageragere.

Amakuru ahari ahamya ko ikibazo cy’aba bombi gishingiye ku mafaranga Dabijou yahaye Yago mu gihe bakundanaga undi akaba yaranze kuyamwishyura.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →