INGURUBE YERA EPISODE 27

INGURUBE YERA
.
EPISODE 27
.
Duheruka Mr. Frederick na minister Baptiste bamaze gupanga no kunoza umugambi wo kwica mugenzi wabo minister Alfredo

Twasize amakuru atari meza ku mwambi wari warashwe Gabby, ni umwambi wari urimo ubumara bwica mu masaha 24 gusa……

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco ku bufatanye na THE NTACO STORIES PRODUCTION

NYUMA Y’ICYUMWERU KIMWE BIRIYA BYOSE BIBAYE, Dutangiriye kuri Emilia ku muvuduko mwinshi mu muhanda ugana mu cyaro kwa muzehe, ndetse ni metero nkeya cyane zisigaye kugira ngo abe ageze kwa muzehe. Emilia yambaye Fume zirabura cyane kuburyo utapfa kubona amaso ye, ingofero ya songambere n’imisatsi ye miremire yafungiye inyuma mu mugongo, yambaye ikote ry’umukara riri inyuma y’isengeri na yo yumukara, hose yambaye umukara kuko n’ipqntaro yambaye ya poshibombe ni umukara ndetse n’inkwetu zifungiye munsi y’amavi na zo zumukara.

Mu minota Mike cyane yari amaze kugera kwa muzehe, ndetse yaninjiye.
.
Ku rundi ruhande ni ku nzu cya tutari dusanzwe tumenyereye, muri iyo nzu ni ho Chief of staff yicaye muri saro, gusa ari kureba ku isaha cyane, muri ako kanya mu cyumba hahita hasohokamo umugore wambaye yikwije gusa tutabona isura

Chief of staff akimubona ati:” ariko wenda twirengagije ibi bihe turimo bitatworoheye, ariko rwose ntiwari uberewe no kuba umukene! Igitangaje ni uko ubukene ari wowe wabuhisemo.”

Wa mugore ahindukira amwenyura gake, kumbe ni Elina mama wa Aline. Yahise yicara mu ntebe ati:” umubiri wange ni umunyembaraga kurenza uko ubitekereza, ubasha kwakira imimerere yose ugezemo mu gihe gito.”

Chief of staff ati:” natangajwe n’uburyo twasanze abana bacu baziranye.”

Elina araseka ati:” ahubwo natangajwe n’uburyo nasanze nzi Sarah inshuti y’umukobwa wange. Namubonaga aza mu rugo ntazi ko burya ari n’uwange koko.”

Chief of staff wasekaga ahita yongera kwikaruma ati:” hagataho se ubuzima bushya muri kubumenyera?”

Elina ati:” ubu buzima si bushya kuri njye kuko nabuhozemo, ahubwo Aline ni we ukiga ibintu byitwa ko ari iby’abakire.”

Chief of staff ahita ahaguruka ati:” ndahamya ko amasaha yo kugenda ari aya.”

Elina ati:” harya ubwo nge ngiye gukora iki mu cyaro?”

Chief of staff ati:” nta makuru ya Gabby dufite icyumweru kirashize, rero uyu ni umunsi wanyuma wo guhura nk’ikipe yacu, tugafata umwanzuro kandi tuwufatiye hamwe ku cyo tugomba gukora.”

Elina yiyumvira gato ubundi ahita ahaguruka barasohoka, mukugera hanze agenda asatira imodoka ya Chief of staff nk’aho ari we ugiye gutwara.

Chief of staff ati:” uri kuyoba ariko.”

Elina ati:” ahubwo mpereza urufunguzo rwawe.”

Chief of staff ati:” ibyo ugiye gukora ubanza utabizi cyangwa warabyibagiwe.”

Elina arahindukira amushikuza contact z’imodoka ahita ayifungura yinjiramo ndetse ahita ayatsa chief of staff atarinjiramo, amanura ikirahure ati:” amasegonda abaye atanu utarinjiramo nahita ngusiga.”

Chief of staff arinjira mama Aline atangira gutwara. Chief of staff arahindukira aramureba ati:” uri kugenda uhinduka usubira nka kera ukuntu wankangaga.”

Elina aramureba ati:” nari nariyoroheje kuko nari mfite impamvu yo kwiyoroshya, none ubu mfite iyindi yo gusubirana isura yange. Ntago wibuka inkomoko yange? Data yahoze ari minister wumugi, afute umugore wari mu ngabo z’igihugu, uwo mugore akaba ari nawe mama. Batubyaye turi bibiri nge n’uwo musigaye mwita Muzehe kuko imyaka yiyongereye. Rero ubwo ababyeyi bacu batureraga, badushyizemo amaraso yabo, papa yatureraga anatwigisha politic, mugihe Mama yatureraga akoresheje ikosi rya gisirikare. Ababyeyi bacu bishwe n’impirimbanyi za politic y’ikinyoma, aho umubyeyi wa Perezida uriho ubungubu yahiritse ubutegetsi bwicyo gihe, ndetse abayobozi bose bakicwa, mu gihe Mama we yapfiriye igihugu ubwo yarwanaga na bo.”

Chief of staff ari kuzamura umutwe abyemera ati:” winyibutsa amateka nzi. Icyo gihe ubutegetsi buriho muri iki gihe bwari urungano rwacu, rero ndibuka uburyo muzehe yavugaga ko azahorera se, ariko twari tukiri bato, ntambaraga yari afite cyane ko ubutunzi bwinshi bwanyu bwari bwaranyazwe. Icyo gihe ntayandi mashyaka ya politic yari ahari kuko n’uwageragezaga kurishinga yaricwaga, ibyo byakomeje gutuma no mu busore bwacu tutabona uburyo dukina politic yacu, kugeza igihe president yapfaga agasimburwa n’umuhungu we ari we Mr Frederick.”

Elina ahita aparika imodoka arahindukira areba chief of staff ati:” icyo gihe wahunze ibitekerezo byacu nk’itsinda ryishyize hamwe, utuvamo uhita ujya muri presidency kuba umucakara wa ziriya NGURUBE!!”

Chief of staff ati:” nabonaga nsinzwe nuko niyemeza kubatererana. Gusa nubwo nabikoze utyo sinigeze mbagambanira ngo mvuge ibyanyu, kugeza igihe mbagarukiyemo.”

Elina ati:” ntago nabihamya ko utatugambaniye.”

Chief of staff ati:” kuki utabyizera.”

Elina ati:” wabuze amakuru nyayo. Kubera ko nyuma y’igihe ukimara kutuvamo, musaza wange yari yarabuze ibyo akora kubera ko ni wowe yifuzaga kuzatuma uba president kuko yakwigishaga byinshi bya politiki na we yigishijwe na papa, akimara kukubura rero yafashe umwanzuro wo kujyana umugore we wari utwite, ngo bajya mu cyaro cya kure aho azatangirira ubuzima bushya akanakora indi kipe, rero wabona waramugambaniye ngo yicwe ariko ukabura irengero rye.”

Chief of staff yitsa umutima ati:” biratangaje kuba ubu ari bwo uzuye ibyacu bitagenze neza. Ntakibi nigeze mbifuriza.”

Elina yatsa imodoka baragenda, bageze imbere ati:” nyuma y’aho musaza wange agendeye, njye wari umaze gushakana n’umusore twakuranye kubera ko papa we yahoze ari inshuti ya papa, ni bwo twatangiye guhigwa ngo twicwe, dufata umwanzuro wo kujya i Kentin ari naho hiciwe umugabo wange, akansigana umwana wuruhinja. None ubwo uri kumva atari wowe watugambaniye?”

Chief of staff ati:” ibyo nubwo ataribyo ariko dukwiye kubirenga, turebe ibirimbere kuko izo analysis zose uri kuziterwa n’umujinya wabitse imyaka myinshi, ntago ari byo rero.”

Elina ati:” impamvu ni uko nsubiye ku isoko. Mama yanyigishije gutuma umwanzi yivamo no kumubabaza.”

Chief of staff ati:” rero nge ntago ndi umwanzi. Ibitaragenze neza byose byari ikibazo k’igihe kitaragera. Nonese iyo tugumana muri biriya bihe, ubu tuba turi he? Twari guhubuka ugasanga turanishwe, ariko ubu buriwese yarize bihagije, Muzehe yatoje yabonye umwanya uhagije wo gutoza no kwigisha agakipe ke, njye kubera igihe mpaze muri politic, bariya bagabo ndabazi, ndetse nawe warashaririye kubera ubuzima. Twese tuzi icyo gukora, imbaraga zacu ziri hamwe. None urumva ibyadutandukanyije n’ibihe bibi twabayemo byose bitari bikenewe??”

Elina akandagira umuriro.
.
Ku rundi ruhande Minister Baptiste yicaye mu biro bye, afitemo igicupa cya rikeri ari gusuka mu burahuri anywa nk’uri kunywa amazi, muri ako kanya president ahita yinjira aricara bararebana

President ati:” nyuma y’igihombo twahuye nacyo, wishaka gutuma igihugu kiguhomba, ngo nkuhombe ndetse n’umuryango wawe uguhombe, uracyafite byinshi byo gutunganya.”

Baptiste arongera aranywa ati:” igihombo nka kiriya ni ibintu bisanzwe, ni uko cyabaye imbarutso yo kumva ntazi umurongo wo gufata.”

President ati:” utambwira ko utababajwe n’igihombo twatewe n’inyeshyamba zo muri Green part!”

Baptiste arahigima aranaseka ati:” ibintu byambere erega ni abantu. Hariya nahaburiye abantu benshi cyane na Gabby arimo, umukozi wange wumwizerwa wari no kuzamfasha ku yindi mipangu yange.”

President ati:” ariko Gabby nt….”

Atararangiza kuvuga Baptiste amuca mu ijambo ati:” ariko wabonye ukuntu yari umunyamurava? Amashusho twarayabonye hano yose ubwo yaraswaga, wabonye ukuntu yigaranzuye umurinzi we agahita anamwaka imbunda agiye kwihanganira n’abanzi? Yashyize ubuzima bwe mukaga kugeza ubwo bahise bamurasa uburozi. Kuri uriya munsi nahamagaje ikipe ngari y’abaganga hano mu gihugu twizera, baramupimye bambwira ko ibimurimo indani biri kumubabaza kurusha ubumara bw’isasu barashe mu kaguru incuro 3 zose! Umusirikare wange…”

President amuca mu ijambo ati:” uri kuvuga amagambo menshi ubanza wavangiwe.”

Baptiste araseka ati:” ngaho mbwira icyo gukora nonaha?? Dukore iki kugira ngo tuve muri ibi bibazo n’ibihombo byatugwiririye?”

President ati:” ni byo nje ngo twigeho tunafatanye gushaka umuti nk’ibisanzwe.”

Minister Baptiste aramureba araseka ahita atuza ati:” uzi ikintu kibabaje kinantera agahinda?”

President arumva. Baptiste ahita anywa ku nzoga ati:” Alfredo yarapfuye.”

President arikanga atunguwe aramureba. Baptiste ati:” uzi ikibabaje? Ni natwe twamwiyiciye. Ngewe nawe twishe inshuti yange idafite icyo intwaye.”

President ararakara ati:” nge umwanzuro wo kumwica ntawo nicuza. Ikimbabaje ni uko utangiye kuntenguha ubyicuza kandi twarabikoze kubw’inyungu zacu.”

Baptiste araseka ati:” ntago ari kubw’inyungu zacu bivuge neza ni ukubera ubusambo bwawe niyompamvu wamwishe.”

President ararakara akubita igipfunsi ku meza ati:” ushaka iki?”

Baptiste aramureba ati:” unyishe ntago byatungurana, ikibazo ni uko waba ubaye igiti gicitse imizi, ni nge na Alfredo twari tukugize, none yaragiye, rero usabwa kumfata neza kuko ntahari wakuma uhagaze bakagucana mo umuriro.”

President aratuza ati:” ngaho reka dushakire hamwe umuti wikibazo sasa.”

Baptiste nawe ahita aba normal burya ubanza yisindishaga ati:” ikibazo kiragoye. Alfredo yagiraga ibitekerezo byiza, ndetse hari ukuntu yari azi gukora iperereza ashingiye ku tuntu duto, ubu niwe uba watangiye kuduha umurongo w’ubugambanyi bwihishe inyuma y’iki gihombo.”

President ati:” ibisubizo biri muri twe. Hari ibimenyetso bigaragara tugomba kugenderaho.”

Baptiste ati:” ibihe?”

President ati:” kuri uriya munsi twabonye imbunda n’amasasu bifitwe na bariya bantu, bari bazi kurasa neza nkaho bakoze ikosi umwaka wose, ikindi kandi hagaragaye imodoka yo mu bwoko bwa vugo ariko yongerewe ubushobozi, ihindurirwa moteri, amapine, amabati n’avitensi byose. Rero nge nkurikije ukuntu twamenesheje buriya bwoko bumeze, ari igiturage kirinzwe n’imiheto n’imyambi ndetse n’amacumu, ni ibintu bihita binyereka ko hari andi maboko bishingikirije, akabaha ibikoresho byose ndetse akabatoza bihagije, icyo dukeneye nonaha rero, ni ukumenya ngo abo bantu ni bande, no aba hehe, bakomeye bingana iki, kuki biyemeje kuturwanya, kuko abo ni bo duhanganye na bo kuko biragaragara ko batuzi nubwo twe tutabazi.”

Baptiste arabyumva atuza gakeya ubundi ati:” igitekerezo kiri ahongaho neza neza. Dutangire ubucukumbuzi n’iperereza kuburyo buri wese wabigizemo uruhare agomba gupfa.”
.
Tugaruke mu cyaro kwa muzehe, ikipe yose yicaye muri cave imbere ya screen za GASTON ndetse abahagaze imbere ariko amaze umwanya munini ntacyo avuga.

Emilia ati:” ntago twaje kukureba gira icyo uvuga ni ijambo ryawe turindiriye.”

Gaston arebana na captain abona captain ari kumwitegereza cyane, arahindukira asanga muzehe nawe amuhanze amaso, mbese abona buriwese ari kumwitegereza. Arangije atera intambwe ndetse yikomanga ku gatuza aratsigimba, mu ijwi rituje ati:” muby’ukuri icyumweru kirashize tutabona Gabby, icyo twabonye twese ni umwambi yarashwe bakamuterura amarabira bamujyana mu ndege, ni ayo mashusho mperuka kubona kandi twese twayarebeye hamwe kuko twabikurikiranaga live.”

Emilia ati:” ntago dushaka kumva inkuru tuzi, dushaka amakuru ya Gabby.”

Gaston ati:” ntago nzi impamvu mukomeje kunshyiraho pressure kandi iteka ryose mumbona hano ntaho mba nagiye ngo nahura na we.”

Muzehe ati:” wikwinubira inshingano zawe musore muto! Wenda turi kukubaza mu buryo bubi, ariko wibuke ko mu kazi hari aho bigera umuntu akaganzwa n’amarangamutima. Muri macye ihanganire imibarize yacu.”

Gaston arunama ati:” rero nta makuru ye mfite rwose.”

Bose barikanga. Gaston ati:” ikoranabuhanga hari icyo ritadufasha, nari narakoze ku buryo nzajya mbona Gabby igihe cyose ari kumwe na telephone ye yaba ifunze cyangwa ifunguye ariko irimo umuriro, telephone ye rero uko biri kose yaguye nko mu nyanja nimba itaraturikanywe n’igisasu. Ikindi kandi nari naramushyizemo akaremangingo nikoreye gakorana n’amaraso, kuburyo yaba asinziriye cyangwa akangutse nshobora kubona aho ari, yewe n’aho yaba yapfuye ariko amaraso ataravura mu muburi nshobora kuba namubona.”

Emilia kwihangana buramunanira araturika ararira ati:” none?”

Gaston abonye agahinda Emilia afite nawe azenga amarira ariko arikomeza ati:” Amahirwe ahari ni amwe gusa.”

Emilia acyumva amahirwe ahita yihanagura atega amatwi.

Gaston arakomeza ati:” iri tumanaho nashyize muri Gabby, rivaho gusa iyo yavuye amaraso menshi atari munsi y’inusu cyangwa ritiro ituzuye neza, hahandi aba atagifite imbaraga z’umubiri, ariko nanone aba ari gusatira urupfu. Ayo ni yo mahirwe yonyine ahari ashobora gutuma Gabby aho ari yaba ari muzima, ariko ibyo kwibaza ni byinshi; namubuze ku murongo hashize iminota mike arashwe, none ayo maraso make yari kuba amusigayemo atuma adapfa, icyumweru cyaba gishize akimurimo ataramushiramo? Nimba ari byo, tuvuge ko yaba yarahuye n’abaganga bakamwitaho, baba bataramuteye amaraso se kuburyo ubu yaba yaragarutse muri condition nzima ngo mubone ku itumanaho?? Ibyo byose iyo mbyibaza mu mutwe niha igisubizo kimwe kandi kibi.”

Captain arahaguruka ati:” bivuze iki?”

Gaston afatisha ku meza amaboko abiri arunama bisa nk’aho ari kurira. Muzehe ahita ahaguruka ajya imbere acisha amaso muri bose, ati:” Gaston nubwo ari umunyabwenge n’umuhanga mu byo akora, ariko nanone ni umwana wo kurindwa gukomeretswa. Ibisubizo twari dukeneye byose yabivuze.”

Emilia wari uri kurira gusa adasohora ijwi arahaguruka ati:” ntago yaduhaye igisubizo dushaka…” Kuvuga ibindi biramunanira ahita yicara.

Muzehe ati:” biratugoye kubyumva ariko ndabona umwanzuro usigaye ari uwo kwakira ko Gabby adusize ku rugamba. Ni we ubaye igitambo cy’urugamba rwacu wambere…”

Atarakomeza Emilia ahita yitura hasi.
.
Ku rundi ruhande ni ku ishuri abanyeshuri bari gusohoka mu ma class yabo bajya mu ka break, Aline yasohotse mbere ya Sarah, ageze imbere Sarah ahita aza amufata ku rutugu bakomeza bagana munsi ya cya giti bakunda kwicaramo, uko bagenda rero baranaganira

Sarah ati:” uzi ukuntu nsigaye numva nishimiye ubucuti bwange nawe? Kuva namenya iriya sano iri hagati yange nawe, mba ndi kumva mu mutima wange hagurumanamo umuriro utazima.”

Aline araseka ati:” sha Imana ni igitangaza. Uzi ukuntu nsigaye mbona mama ameze we?”

Sarah ati:” sha nange ndabibona, aba akeye, ni umusirimu, kandi bufiya nge nanatangajwe nukuntu yahisemo inzira yo gukena kugarango akunde agushakire umutekano.”

Aline ati:” mama ni intwari.”

Sarah ati:” ariko we ko uyu munsi ari ku wa gatanu, twabwiye Edmondson tukitahira tukajya kuryoshya?”

Aline ati:” tugataha tutize?”

Sarah ati:” nyuma ya saasita uko ubizi turiga hano iyo ari ku wa gatanu?”

Aline ati:” nubwo tutiga ariko twaba twishe amategeko bityo twahanwa dufashwe.”

Sarah araseka ati:” ikindi utari uzi ugomba kumenya rero, nta mwana wumukire upfa guhanwa uko biboneye. Hano umwana aba ahagarariwe na title iwabo bafite ndetse n’amafaranga yishyurirwa. Abarimu n’abayobozi bacu hano ni bo batwitwararikaho kurenza uko twabikora.”

Aline ati:” nonese ibyo bikaba ari uburere?”

Sarah ati:” wowe wavuye mu bigo bya leta uje hano, rero niyompamvu igifite amatwara yo muri leta. Muri leta ho njya numva ngo baranakubita! Ngo ushobora no gusohoka ugiye gusoba udasabye uruhushya ngo bakagukubita mpaka zikumiyeho.”

Aline ati:” oya siko bimeze. Cyakora nyine byitwaye utyo, batanga discipline bifashishije imiyoborere yitwaye nk’igitugu, kumwe papa wawe atakwemera ko ukora ibikosa.”

Sarah ati:” twe rero si uko bimeze, akenshi twe barwana no kuduha ubumenyi tukamenya gusa, naho ubundi nawe uri umwarimu ntiwatinyuka gutungu urutoki umwana wa minister banamwishyurira minerivare ya million irenga. Mbese ntiwabonaga bimwe Lisa yigiraga? Ubwo se ninde wari gutinyuka ngo amuvuzeho ari umwana wa president??”

Aline ati:” ariko uretse bamwe na bamwe baba bafite imitima mibi, naho ubundi mba mbona discipline iba ihari.”

Sarah ati:” ahanini iyo ubona tuba twarayikuye iwacu no muri bwa bumenyi badushyiramo. Dukura ntamihangayiko duhura na yo, ababyeyi bacu baba batubwira neza bitewe n’ukuntu babaye civilized, ibyo bigahura n’ubumenyi duhabwa mu mashuri, bigahita bihura n’intumbero zacu tuba twifitiye bitewe n’iby’iwacu baba bashaka ko tuba byo, ugasanga turita cyane ku masomo ntitubone umwanya wo guhangana n’abarezi mu myitwarire. Naho ubundi ntibivuze ko hari ikinyabupfura baduha, kuko buriya wabyemera neza nk’umunyeshuri ashatse gusohoka mwarimu akamubuza niho wabona ko nta burere.”

Aline araseka. Ndetse ubwo bahise bagera aho bagomba kwicara, Sarah ahita afata telephone ahamagara Edmondson.

Aline arabibona ati:” urakora ibiki?”

Sarah ati:” ndi guhamagara Edmondson.”
.
Tugaruke m ucyaro, Elina na Mrs. Catherine bavuye mu cyumba aho baryamishije Emilia wari utameze neza, bagisohok chief of staff ahita ababaza uko bimeze

Catherine ati:” araza kumera neza ni ikibazo cyo kutakira neza inkuru yumvise, mu mwanya araba akangutse.”

Chief of staff atabyumva ati:” ibyo umbwiye ntago ubihagazeho kuko ntago uri muganga, Emilia tugomba kumwihutana kwa muganga.”

Mrs. Catherine ahita akora mu gasakoshi ke akuramo ibyangombwa bye yereka chief of staff. Amaze kubireba aratungurwa ati:” burya uri n’umudogiteri se?”

Mrs. Catherine ati:” mu byo abategetsi bagrndeyeho bashaka kunkurikiza uwahoze ari umugabo wange, harimo no kunyambura ivuriro ryange riri mu mugi.”

Chief of staff ati:” moneho ndizera ibyo urambwira byose ku buzima bwa Emilia.”

Elina wahise ubona bose batuje abajya imbere ati:” nge ntago ndemera gutsindwa uko niboneye.”

Muzehe ati:” urakora iki?”

Elina ati:” ntago umwisengeneza wange Gabby yapfa gutyo uko yiboneye tutaranabonana.”

Muzehe ati:” urakora iki?”

Elina ati:” icyo gukora cya mbere, ni ukutemera nshize amanga ko Gabby yapfuye, ikindi ni uko ngomba kubona ku murambo we uko byagenda kose.”

Muzehe ati:” ibyo birashira wa mukobwa we.”

Elina yegera musaza we ati:” data yahoze ari ingwe yarongoye intare y’ingore ari yo mama. Uko kwihuza kw’inare n’ingwe Ni nge nawe twabivuyemo, twifitemo ayo maraso. Rero wishaka gutsindwa, witsindirwa ku bishoboka nubwo bishoboka nyine, zirikana ko bishoboka igihe biba bitarashoboka. Rero birashoboka ko Gabby yapfuye ariko ntituzi nimba byashobotse cyangwa bitashobotse.”

Muzehe ati:” Ni iki warenza ku bimenyetso bya Gaston? Biriya Gaston yakubwiye ni byo kimwe nkuko wumva ibisubizo bya ADN test bitajya byibeshya.”

Elina ati:” Ntibijya byibeshya ariko ubitanga ashobora kwibeshya, cg ibyuma ntibikoreshwe neza.”

Muzehe ati:” none urakora iki?”

Elina ati:” ndashimuta Baptiste ambwire aho Gabby ari, nimba ari muzima cyangwa baramushyinguye ndabimenya, kandi namara kumpa amakuru ndahita mwica ntangire urugendo rwange rwo kwihorera.”

Muzehe arikanga ati:” ndakubujije ntakubura ari bwo nkikubona.”

Elina araseka. Muzehe ati:” umupangu wawe uraciriritse cyane. Ntanumwe washimuta muribariya bagabo.”
.
Ku rundi ruhande Captain yicaye mu cyumba Gabby ajya araramo iyo ari hano, ari kwitegereza cyane ifoto ya Gabby agaseka ariko n’amarira menshi agashoka ku matama. Atangira gutobora ijwi avugana ikiniga ati:” wa murezi we uramutse wapfuye waba uri ikibwa. Waba udutengushye wa muswa we, Gabby ntago wapfa utyo nubwo nari naratangiye kukurakarira!”

Ahita areba n’ifoto ya Emilia aramwenyura ati:” basi wowe nzahita nkugira uwange.” Arongera areba ifoto ya Gabby cyane amarira akomeza gutemba………………….. LOADING EPISODE 28…………………..

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →