Igikombe cy’Isi cy’abavetera cyagomba kubera muri Stade Amahoro kitezwemo abarimo Ronaldinho, Jimmy Gatete… Cyakuweho

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), rwatangaje ko igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago (World Veteran Clubs Championship) cyagombaga kubera mu Rwanda, cyakuweho.

Iki gikombe cyari giteganyijwe muri Nzeri 2024, cyagombaga kuzahuza ibyamamare byakanyujijeho muri ruhago birimo nk’umunya-Brazil, Ronaldinho, umunya-Cameroun, Patrick M’Boma, Abafaransa, Robert Pires na Patrice Evra n’abandi.

Ni igikombe cyateguwe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’abahoze bakina ruhago ku Isi, FIFVE (Féderation Internationale de Football Vétéran).

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwari umwe mu bafatanyabikorwa b’iki gikombe binyuze muri VISIT Rwanda rwatangaje ko amasezerano bari bafitanye na WVCC bayaseshe ndetse n’iki gikombe cyakuweho.

Bagize bati”Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB), mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ruratangaza ko rwaseshe amasezerano na EasyGroup Exp, bategura Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago (VCWC2024). Uyu mwanzuro uje nyuma yo kuwitondera ndetse n’ubwumvikane bw’impande zombi.”

“Igikombe cy’Isi cy’abahoze bakina ruhago cyari giteganyijwe muri Nzeri 2024 i Kigali, cyakuweho. Byongeye kandi, ibirango bya Visit Rwanda nta hantu bizongera kugaragara no guhurira n’ibikobwa byamamaza n’abategura iki gikorwa mu bihe biri imbere.”

Iki gikombe cy’Isi cyagombaga kuzahuriza hamwe abakinnyi 150 baturutse hirya no hino ku Isi, gikuweho mu gihe amatike yari yaramaze kujya isoko.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →