Umwana: Papa, ufite akanya ngo ngire icyo nkwibariza?
Se: Yego mbwira
Umwana: Mu bo twigana twese, ni njye njyenyine utagira imodoka. Biteye isoni cyane pe!
Se: None urashaka ngo nkore iki?
Umwana: Ndashaka imodoka. Sinshaka rwose gukomeza kubaho numva mfite urwo rubwa.
Se: Hari imodoka runaka yihariye utekereza ukeneye?
Umwana: Yego, papa (amwenyura)
Se: Igura angahe?
Umwana: Amapeso 500,000.
Se: Ndayaguha ariko hari ikintu kimwe ngusaba nk’ikigombero ugomba gukora.
Umwana: Icyo unsaba ngomba gukora se ni iki?
Se: Amafaranga nguha ntuzayakoresha ugura imodoka ahubwo uzayashora mu bucuruzi bwose washaka. Nuramuka wungutsemo amafaranga ahagije mu ishoramari uzaba wakoze, ushobora noneho kugura imodoka ushaka.
Umwana: Ndabyemeye kandi nzabigenza ntyo.
Hanyuma rero, se w’umwana yahise amuha sheki y’amapeso 500.000 nk’uko yari yayamusabye. Uyu mwana yaragiye abikuza ya sheki maze ashora ayo mafaranga yubahirije isezerano yagiranye mu magambo na se.
Nyuma y’amezi make, nyamugabo yabajije umwana we uko byagendaga muri bizinesi. Umwana amubwira ko byandaga neza.
Ni uko se aramwihorera, yikomereza imirimo ye.
Ubaze umunsi ku munsi hashize umwaka umwe amuhaye amafaranga, uyu mugabo yasabye umwana we kumwereka uko ubucuruzi bwe bwagenze. Umwana yarabyemeye maze bagirana ikiganiro gikurikira:
Se: Nkurikikije iyi mibare, ndabona warakoreye amafaranga menshi uranunguka cyane.
Umwana: Yego papa.
Se: Uracyibuka amasezerano twagiranye?
Umwana: Yego
Se: Ayo masezerano ateye ate?
Umwana: Twasezeranye twemeranya ko ngomba kubanza gushora amafaranga hanyuma nkazabona kugura imodoka nyiguze mu nyungu.
Se: None ni kuki utaguze iyo modoka?
Umwana: Singikeneye imodoka. Ubu ndifuza gushora kurushaho ahubwo. Ndumva nta cyo yamarira kuko igihe cyose nayishakira nanayigura. Si uko mbuze amafaranga ayigura.
Se: Byiza cyane. Ubu noneho nahamya ko wize uniyigishije amasomo nashakaga kukwigisha.
1. Mu by’ukuri ntiwari ukeneye imodoka, washakaga gusa n’abandi, kumera nk’abandi gusa tu. Nyamara ibyo nta kindi byari kukumarira uretse kukongerera umugogoro n’inshingano zitari ngombwa mu by’imari kuko imodoka hariya yari umutungo ugufasha kwinjiza amafaranga no kuyongera (asset) ahubwo yari kuba ari umutungo ugukuraho amafaranga aho kuyongera (liability) kandi nta n’aho mu by’ukuri uyakura.
2. Ni ingenzi cyane ko uzigamira kandi ugateganyiriza ari ko ushora muri ejo hazaza hawe mbere yo gutekereza kubaho nk’umwami.
Umwana: Ndagushimiye, warakoze papa.
Ako kanya, papa we yahise amuha imfunguzo z’imodoka yari ikijya ku isoko yo mu bwoko bw’imodoka umwana yavugaga ko ashaka kugura.
ISOMO RY’UBUZIMA: 1. Iteka jya ubanza ushore amafaranga mbere yo gutekereza kubaho ubuzima bwiza buhenze mu buryo wifuza. Menya ko ikibazo atari umubare w’amafaranga winjiza, ikibazo ni ayo usigarana wakoramo ishoramari akakugoboka.
3. Hari ibyo ubona nk’ibyo ukeneye ubu nyamara mu by’ukuri nta mumaro byakugirira mu kwiteza imbere mu bukungu bw’ejo hazaza. Ushobora kuba ubyifuza gusa kuko ushaka gusa n’abandi kandi bo ni bo nawe uri wowe. Cika ku byo kugendera ku marangamutima y’agahe gato.
4. Iga gutandukanya umutungio winjiza amafaranga (asset) bimwe byongera inyungu umunsi ku munsi ubitandukanye na bimwe bigukuramo amafaranga (liability) binatakaza agaciro mu mafaranga bikimara kugurwa kandi wari uzi ko ari umutungo muzima ejo ukazasanga ni umutwaro kuri wowe.