Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Butaliyani, Matteo Salvini, yasabye ko abashaka ababatwitira mu mahanga bakongererwa ibihano bikaba igifungo cy’imyaka 10, icyemezo ahuriyeho n’abo mu ishyaka rye.
Kuva mu 2004 gushaka ugutwitira (surrogacy) mu Butaliyani ni icyaha gihanwa n’amategeko, ababikora bajya ku bikoresha mu bindi bihugu nubwo nabyo bitemewe kuko bashobora gufungwa amezi atatu.
Mu 2023 Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni yasabye ko hashyirwaho itegeko ryo kongerera ibihano abajya gushaka ababatwitira mu bindi bihugu.
Icyo gihe itegeko ryemejwe mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Butaliyani, ubu bakaba bari kwiga uburyo ryashyirwaho.
Bivugwa ko niriramuka ryemejwe, uzajya ajya mu mahanga gushaka umutwitira azajya acibwa amande ya miliyoni y’arenga miliyoni 1$ ndetse agahambwa igifungo cy’imyaka ibiri.
Ntabwo abo mu ishyaka rya Matteo Salvini babyishimiye, kuko bo bifuza ko amande yaba miliyoni 2$, naho igifungo kikagera ku myaka 10.
Salvini na Meloni bavuga ko gushaka ugutwitira ari nko kuba wagura igicuruzwa mu isoko kandi ko umwana atari igicuruzwa aba agomba kubyarwa n’umugore n’umugabo.