Nyanza: HOWO yacitse feri igonga umusore wihitiraga arapfa

Mu murenge wa Muyira mu kagari ka Nyundo mu mudugudu wa Nzoga habereye impanuka y’Imodoka ya HOWO yahitanye umusore.

Amakuru avuga ko impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO ifite Plaque RAG 215 I yari itwawe n’uwitwa KWIZERA Jean Claude avuye mu karere ka Ruhango, mu murenge wa Byimana, ajya mu karere ka Bugesera ahubakwa ikibuga cy’indege.

Iyo modoka igeze ahahoze ikibuga cy’umupira w’amaguru (Nyabugugu) amakuru avuga ko yacitse feri igonga uwitwa NTUKABUMWE Gerard w’imyaka 22 wari wicaye kuri bordure y’umuhanda ahita apfa.

Umushoferi yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga kuko yari yakomeretse, naho umurambo wa nyakwigendera ujyanwa ku bitaro bya Nyanza ngo ukorerwe isuzumwa.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →