Mbonigaba Vincent Umusekirite urinda ibirombe by’umushoramari, yahuye n’abahebyi babiri bamutema ukuboko akomereka bikabije.
Bamwe mu bakorana na Mbonigaba Vincent babwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko urwo rugomo rwabereye mu isanteri ya Nkoto iherereye mu Murenge wa Rongi, saa saba zishyira saa munani z’ijoro ryakeye ryo kuri uyu wa Mbere.
Bavuga ko Mbonigaba yabyutse izo saha aje gusimbura mugenzi we bakorana, ahura n’abo bahebyi bahita bamutema.
Umwe utifuje ko amazina ye ajya mu itangazamakuru kubera impamvu z’umutekano we agira ati “Abo batemye Mbonigaba barazwi kubera ko bashakishwaga n’inzego z’ubugenzacyaha bashinjwa iki cyaha cyo gukomeretsa abarinda ibirombe.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Nsengimana Oswald, yemeje ko ayo makuru ari impamo, kuko abashinjwa gukomeretsa Mbonigaba bazwi kubera ko ari abaturage bo muri ako gace bacitse ubutabera umwaka ushize wa 2023.
Ati “Abamutemye basanzwe bazwi bari bamaze igihe batagaragara bongeye kuboneka iri joro baje gutema Mbonigaba.”
Si ubwa mbere muri uyu Murenge wa Rongi humvikana urugomo, kuko umwaka ushize wa 2023 abo bita abahebyi bateye abasekirite barinda ibirombe bya Simon Sindambiwe bakomeretsa abasekirite.
Gusa icyo gihe hafashwe abagera ku 10 bashyikirizwa inzego z’Ubutabera, abo bo baracika.
Mbonigaba Vincent yajyanywe mu Bitaro bya Kiyumba kugira ngo yitabweho. Kugeza ubu abo bashinjwa gutema Mbonigaba baracyashakishwa.
Src: IgikaNews