AMASOMO 8 Y’UBUZIMA DUKESHA IGITABO ‘GIFTED HANDS’ CYA BEN CARSON

Benjamin Solomon Carson Sr. ni umunyapolitiki, umuhanga mu kubaga ubwonko (neurosurgeon) w’Umunyamerika wari mu bagerageje kwiyamamariza kuyobora USA mu matora y’ibanze yo mu ishyaka ry’Abarepubulikani mbere yo guharira Donald Trump waje no gutsinda ayo matora mu 2016. Yavutse ku wa 18 Nzeri 1951.

Mu buvuzi Ben Carson yamenyekanye cyane mu 1987 ubwo yayoboraga itsinda ry’abaganga bakoze ‘operasiyo’ yo kubaga bakabasha gutandukanya impanga zari zaravutse zifatanye ahagana ku mutwe.

Mu bindi mu buvuzi, azwi cyane nk’uwadukanye uburyo bwo kubaga nyababyeyi, urutirigongo n’ibibyimba byo mu bwonko. Yanabaye umwalimu wa kaminuza igihe kirekire ndetse n’umwanditsi w’ibitabo byinshi.

Kimwe mu byo yanditse kigasohoka mu 1992 cyanaje gukorwamo filimi mu 2009 ni cyo tugarukaho mu nshamake turebera hamwe amasomo y’ubuzima twacyigiramo mu ruherekane rw’inyandiko z’inshamake z’ibitabo duteganya kujya tubagezaho nibura rimwe mu cyumweru.

Icyo gitabo cyitwa GIFTED HANDS, Ben Carson Story, wagenekereza mu Kinyarwanda uti “IBIGANZA BYAGABIWE, Inkuru ya Ben Carson’.

1. JYA WIGIRIRA ICYIZERE

Nubwo abandi baba bagushidikanyaho cyane, ngo ibi cyangwa biriya byananiye abandi, ngo si wowe wabishobora, ngo na rindi nta wundi wo mu muryango wanyu wabigezeho mbere, wowe ntugasibe na rimwe kwizera ubushobozi bwawe n’ibyo ubasha gukora.

Indangaciro yo kwizera, kudatakaza icyizere cyane cyane icyo wigirira nk’umuntu Ben Carson yayigiye kuri nyina wanze kumutakariza no kumuvuma kuko Ben Carson warerwaga na nyina wenyine nyuma yo gutandukana na se afite imyaka 8 misa, yagiraga ibibazo byo gutsinwa mu ishuri, ha handi wanamwita ‘umuswa’.

Aha nyina yakomeje kumugirira icyizere ntiyavuma iritararenga maze nyuma koko Carson aza gukura aba umuhanga ukomeye ku buryo mu buryo mu buvuzi ari we muntu wakoze bwa mbere ‘operasiyo’ yo kubaga imitwe ibiri ifatanye akayitandukanya bikagenda neza.

2. GUKORA CYANE BITANGA UMUSARURO KURUSHA IMPANO KAREMANO

Kuvukana impano karemano runaka igushoboza gukora ibintu runaka kurusha abandi ni byiza, ndetse nta ko bisa ariko guhozaho, guhorana inyota yo kwiga ikintu runaka wiyemeje gukora ni cyo cyonyine gikora itandukaniro.

Ibi bishimangirwa na Cristiano Ronaldo, umukinnyi w’umupira w’amaguru nibura mu bagikina uri muri babiri bageze ku bintu bikomeye kurusha abandi ku giti cye nyuma yo gutwara imipira ya zahabu ‘ballon d’or’ zigera kuri 5. Iki ni igihembo gitangwa gihabwa umukinnyi wa ruhago uba yarushije abandi bose ku isi mu mwaka w’imikino.

Ronaldo yaravuze ati “Talent Without Working Hard Is Nothing’’, bivuga ugenekereje ngo ‘Kugira Impano Karemano Ntukorane Umwete Cyane ni Ubusa’’.

Muri ruhago bazakubwira ko hari abakinnyi bagize impano zikomeye kurusha uyu Cristiano barimo nka Neymar, Hazard, Ronaldinho n’abandi benshi ariko batazigera bageza amazina yabo ku rutonde rw’aho irya Cristiano ribarizwa kuko nyine we yizerera mu gukora cyane adacika intege cyangwa ngo ave ku izima.

Ni kimwe n’uyu Ben Carson, mu ishuri aho yigaga ngo si we wabaga ari umuhanga karemano kurusha abandi nyamara gukora cyane byatumaga iteka aza imbere.

3. GUSOMA BIFUNGURA IMIRYANGO Y’UBUZIMA

Buriya baravuga ngo ‘Ubumenyi ni Imbaraga’ [Knowledge is Power]. Mu bwana bwa Ben Carson, nyina yakundaga kumusomera ibitabo byatumye yagura ubumenyi n’intekerezo bye kandi bigatuma atsinda birushijeho mu ishuri.

Byanatumye kugeza ubu Ben Carson amaze kwandika ibitabo byakunzwe cyane birenga 11 birimo Gifted Hands: The Ben Carson Story cyo mu 1992 twagarutseho, THINK BIG cyo mu 1996, THE BIG PICTURE cyo mu 2000 yafatanije na Gregg Lewis, TAKE THE RISK cyo mu 2009 n’ibindi byakunzwe cyane bikanagurishwa kopi nyinshi.

4. KWIGA NTIBIGIRA AHO BIRANGIRIRA KANDI NI NGOMBWA

Kwiga ntibirangirira mu ishuri. Ni urugendo rw’ubuzima rurangira ubuzima ubwabwo iyo burangiye.

Ben Carson ni umuntu wakoze uko ashoboye ashikisha ubumenyi mu buryo butaretsa kandi byamufashije kugeza ku ntsinzi y’ubuzima aba umwe mu Banyamerika bubashwe cyane kurusha abandi kandi ntibyagarukira muri Amerika ahubwo ku isi yose.

5. TEKEREZA KANDI UROTE BYAGUTSE

Na rimwe ntugahe imbibi inzozi zawe. Wowe ntukiyime kandi ukwima ahari. Carson uyu mu buzima bwe yarose akiri muto kugera ahantu heza hakomeye cyane mu buzima nubwo yavutse mu muryango wakwitwa uciriritse kuko ku myaka 8 yonyine se yatandukanye na nyina akarerwa n’umugore.

Ajya inama yo kurota ukarota ibintu binini bihambaye kuko ababigeraho bandi ari uko nyine babirota bakabyiyemeza kabone nubwo baba basa n’aho nta cyo bafite baheraho mu bigaragara.

Dore nk’ubwo umwana warezwe na nyina wenyine ni we wajemo kuvamo umuganga umwe mu bakomeye barusha abandi mu buhanga bwo kubaga ubwonko ku isi yose.

6. NTUGATINYE GUTSINDWA

Buri wese mu rugendo rw’ubuzima akora amakosa. Udakora ni we udakosa. Ikintu cy’ingenzi kurusha ibindi mu rugendo rw’ubuzima ukwiye kwigira ku makosa. Wowe jya ugerageze utsindwe ariko ntugatsindwe ngo unanirwe kugerageza.

Buriya ngo kuba wanyerera ukagwa mu rugendo rw’ubuzima si ishyano; ishyano ahubwo ni ukugwa ukarambarara ntuhaguruke ngo ukomeze uhatane ugende urangamiye imbere aho ugana.

Mu rugendo rw’ubuzima n’ubushakashatsi, Ben Carson yahuye n’ibimuca intege bimunaniza ariko ntiyigeze areka intego yo kugera ku cyo yiyemeje.

7. JYA UGIRA INEZA N’IMPUHWE

Uko ubishoboye, ndetse ahubwo ukwiye kubigira nk’intego y’ubuzima bwawe kubaha abandi kandi ukabagirira umutima w’impuhwe.

Bene iyi kamere ni ikintu cyagize Carson umuganga wakundwaga cyane n’abarwayi be kuko na we yabashyiraga ku mwanya wa mbere mu byo akora.

Avuga ko ineza igaruka cyane cyane iyo ubonye abakeye imitima babikesha ineza wabagiriye, ngo nawe bigutera ineza mu mutima ukumva uguwe neza.

8. TANGA KUKO BIHESHA UMUGISHA

Nk’uko na Bibiliya ubwayo ibivuga ngo “Gutanga bihesha umugisha kuruta guhabwa’’, buriya ngo biba byiza iyo ugize icyo ugira cyangwa ugeraho ukibuka n’abandi batifite cyangwa bicira isazi mu maso.

Kuba ufite icyo wagezeho ukacyifashisha ufasha abandi ngo ni ikintu ukwiye kugira nk’imwe mu ndangagaciro zikugenga.

Dore nk’ubwo Carson yashinze imiryango idaharanira inyungu ifasha abatabishoboye kugera ku burezi n’ubuvuzi biciye mu byo yagezeho nk’amafaranga ava mu bitabo bye n’ibindi.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →