Tanasha Donna utegerejwe mu bitaramo bibiri agiye gukorera mu Rwanda, yamaze kugera mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo ku wa 20-21 Kamena 2024, Tanasha Donna yabanje kwisegura ku bamutumiye n’abantu bose bamutegereje bakamubura umunsi wabanje kuko yibeshye ku itike y’indege ye.

Uyu mugore ugeze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere yavuze ko yishimiye kuba agiye kuhakorera ibitaramo, ahamya ko abazabyitabira bazahagirira ibihe byiza.

Abajijwe ku mubano we na Jeannine Noach (wahoze ari umukunzi wa Cyusa Ibrahim) ndetse na Sacha Kate baherutse kugaragara bafatanye ifoto, Tanasha Donna yavuze ko ari inshuti ze, gusa yemeza ko Jeannine we yamubereye umukoresha.

Ati “Sacha Kate ni inshuti yanjye, ariko Jeannine Noach we yambereye umukoresha mu myaka yahise ubwo nabaga mu Bubiligi, mu gihe nari umunyeshuri we yari afite akabari kitwaga Safari lounge ampamo akazi, ni inshuti yanjye ikomeye.”

Tanasha Donna yavuze ko kuba ari mu Rwanda abikesha Jeannine Noach kuko ari we waganiriye n’uwamutumiye birangira ahawe akazi.

Abajijwe kuri Diamond, Tanasha Donna yabereye ibamba abanyamakuru, ahamya ko atifuza kumuvugaho kuko ari inshuti ye babyaranye umwana kandi yubaha.

Ku rundi ruhande Tanasha yabajijwe niba mu Rwanda hari umuhanzi yaba ahazi, ahamya ko akunda bikomeye Mike Kayihura ndetse ko ari ibintu bishoboka ko bazakorana indirimbo.

Tanasha Donna ategerejwe gutaramira i Kigali ku wa 21-22 Kamena 2024, aho ndetse kugeza ubu amatike yo kwinjira mu bitaramo bye yamaze gushyirwa ku isoko.

Byitezwe ko ku wa 21 Kamena 2023 Tanasha Donna azataramira muri ‘The B Lounge’ i Nyamirambo, aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 20 Frw n’ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro, mu gihe ushaka ameza ateye mu myanya y’icyubahiro we azishyura ibihumbi 300 Frw agahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Bukeye bwaho, ku wa 22 Kamena 2024, uyu mugore azakira abantu mu birori bizabera kuri ‘piscine’ ya The B Hotel i Nyarutarama, aho kwinjira ku bantu batanu bari kumwe bizaba ari ibihumbi 250 Frw bagahabwa amacupa abiri y’umuvinyo.

Amakuru ava imbere mu ikipe ya Tanasha Donna ahamya ko uyu muhanzikazi mu ndirimbo azaririmba mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2024 muri ‘The B Lounge’ hazaba higanjemo iziri kuri album ye nshya ateganya gusohora muri Nyakanga 2024.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →