Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, bagirana ikiganiro.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, kuri uyu wa 21 Kamena 2024 byasobanuye ko bahuriye ku biro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée.
Byagize biti “Perezida Kagame yagiranye ikiganiro na Perezida Emmanuel Macron mu gihe basangiriraga kuri Elysée.”
Tariki ya 20 Kamena 2024 ni bwo Perezida Kagame yageze mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry’inkingo no kuzigeza kuri bose.
Umukuru w’Igihugu yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Stéphane Sejourne, mbere yo guhura n’abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama.
Guverinoma y’u Rwanda n’u Bufaransa zisanganywe ubufatanye mu guteza imbere inzego zitandukanye zirimo urwego rw’ubuzima n’ibikorwaremezo birushingiyeho. Ibi byashimangiwe n’ibikorwa birimo inkunga ya miliyoni 91 z’Amayero bwaruhaye mu Ukwakira 2023.
U Bufaransa kandi busanzwe bushyigikira gahunda z’u Rwanda zo kubungabunga amahoro n’umutekano, bubinyujije mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU). Ni kimwe mu bihugu byasabye uyu muryango kuruha inkunga yo kurufasha kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique.
Iki gihugu kandi cyiyemeje gutanga umusanzu mu gukemura amakimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Perezida Macron muri Nzeri 2022 yahuje Perezida Kagame na Félix Tshisekedi, bafata imyanzuro yafasha akarere k’ibiyaga bigari kubona amahoro.
Guverinoma y’u Bufaransa igaragaza ko kugira ngo ikibazo cy’u Rwanda na RDC gikemuke, abahagarariye ibi bihugu bakwiye gukomeza kuganira, hashingiwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola mu Ugushyingo 2022.