Ni mu kinyejana cya 14, nimugihe aziya nuburayi bwose byari bitwikiriwe nigicucu cy’urupfu. Icyorezo cyubushita cyarimo cyoreka imbaga, benci mubabonaga bukeye umunsi wiraga amazina yabo atakibarirwa muyabazima. Captain Jean de Samurai yari yarasize umugore we nabana 4 mumugi wa Marseille mubufaransa ajya muntambara yo gushyira iherezo kubuhangange bwaba Mongol bari bamaze ibinyejana birenga bine barayogoje uburayi. Rwagati muntambara muw’1347 nibwo abari bari kurugamba bose bakiriye inkuru yincamugongo ko ubushita bwarimo burimbura kurusha ubugi bwinkota muduce bari baraturutsemo. Captain Jean de Samurai yibukaga ndetse yahoranaga agafoto kari gashushanyijeho umuryango we yakundaga cyane. Intambara yarimo igana kumusozo nyamara itegeko ryavugaga ko ntamusirikare uzarenga ibirindiro barimo ngo asubire mumuryango we kuko byasanga no guhobera urupfu urureba.
.
Umugore wa Captain Jean witwaga Emmeline aho yari yitegerezaga inkuta zinzu yabagamo, akanyuza amaso mwidirishya akareba uburyo imihanda yari yambaye ubusa ntamuntu utamba akarira atakambira Imana ko niba koko ariyo yari yaramuhuje na Captain Jean itagomba gutuma apfa mbere yo kongera kubona Umugabo we. Inzandiko zoherezwaga nababaga bari kurugamba mumiryango yabo ntizari zikibasha kugera iyo zijya kuko ntangendo zari zigikorwa. Buri wese yarategetswe kuguma aho ari akifungirana agasenga Imana ubundi agategereza urupfu. Insengero zari zifunze kuburyo aba padiri bari barahoze bigisha ibyiza byisakaramentu ryogusigwa kwabarwayi bihungiye bakifungirana bakima amatwi imiborogo yabahondaguraga inzugi basaba ukaristiya yanyuma. Papa Clement VI nawe yigumiye Avignon mubufaransa aho yabaga akomeza kwitabwaho numuganga we Gui de Chauliac kubwamahirwe ntiyigera yandura ubushita, nyamara muganga Gui we yaje kubwandura gusa aza kwivura arakira. Ntawe ubizi niba koko yarivuye agakira cga ari Imana yamuvuye kuko ntamuti wubushita wariho icyo gihe.
.
Captain Jean wari umukiristu gatorika yatangiye kuvuga ndakuramutsa Maliya nyinci yungikanya asaba umubyeyi wa Jambo kumusabira kumana akabona inzira yagombaga kumugeza i Marseille aho umugore we Emeline yarari. Imirambo yabapfaga yakomezaga kuborera mumazu kuburyo abariho icyogihe babonaga neza ko ryariryo herezo. Papa Clement VI yaje gutanga uburenganzira ko imirambo yatangira kujya itabwa mumugezi wa Rhone, kuko ntamwanya wogushyingura wari kuboneka, kubera ubwinci bwabapfaga. Captain Jean wagaragaraga nkuwarukomeye muntambara umutima we wacitse intege ndetse atangira gucika intege imbere yabo yayoboraga. Yashakaga inzira zose yacamo ngo asubire murugo I Marseille nyamara yarategetswe kuguma aho ari. Ntibyatinze abasirikare bambere kurugamba bapfa batishwe nubugi bwinkota ahubwo ubushita bwari bwabagezemo. Captain Jean wari warumvise inkuru nyinci kubyo ubushita bwari bwarakoze mubuhinde ntiyazuyaje gufata ikemezo yarazi neza ko ryari ikosa ryari kuzamucisha umutwe. Yategetse abo yarayoboye kwiruka bakava inyuma yaba Mongol barwanaga nabo. Bakiruka bagahunga kugeza bageze aho ubushita butari kuzagera. Nyamara aho ntihabagaho. Ntawaruzi igitera ubushita, benci bemezaga ko bwanduriraga mukuramukanya, kurebana nuburwaye cga se gukora kuwo bwishe. Nibyo bimwe muri byo byari ukuri. Nyamara ntibigeze bamenya ko bwakwirakwizwaga nimbeba, zari zuzuye uburondwe buto cyane butanaboneshwaga amaso. Byari bihagije ko akarondwe kamwe gusa kakujya kumubiri ugatangira kumva uburyaryate, bigatangira wishima bisanzwe, igipimo cyubushyuhe mumubiri kikazamuka, ugakomeza kwishima hafi yo kwikuraho uruhu, hagakurikiraho kuzana ibishyundu kumubiri ubundi ugapfa mububabare bukomeye utanarenze aho wanduriye. Hakurikiragaho gupfa kwabagukozeho batabaye cga c abo muri munzu imwe kuko ntakabuza ubwo burondwe bwabaga bwakwiriye ahantu hose. Captain Jean nawe nkuko yaramaze gusaba abasirikare be kwiruka, nawe yuriye ifarashi ye ayihata imigozi ayerekeza I Marseille aho yaratuye imihanda yari yambaye ubusa, munkengero zayo huzuye imirambo yahanukiraga yabahitanwe nubushita. Ntakizere yarafite cyo gusanga umugore we nabana bakiri bazima, yarihuse agera iwe. Yakomanze kumuryango ahamagara umugore we Emmeline nyamara ntihagira umwitaba. Yacitse intege atangira kwiyumvisha ko ntawo mumuryango we ukiriho, nubwo amarira yamubungaga mumaso, akoresheje inkota ye yabashije guca iminyururu yari ifunze urugi rwinzu ye. Yakinguye umuryango ntakizere afite cyo gusanga umugore we nabana bagihumeka. Yinjiye ahamagara Emmeline nyamara ntihagira umwitaba. Yakomeje azenguruka mubyumba byose ntiyabona umuntu numwe, aho bigeze no guhamagara bitangira kumunanira. Yazengurutse inzu yose abura umuntu niko gufata itara ryamavuta araricana amanuka munzu yohasi aho yabikaga intwaro nimigozi yamafarashi. Amuritse neza yitonze yarabutswe Emmeline wari wicaye munguni ahinnye amavi yubitse umutwe atanyeganyega, uruhu rwarakobanye. Captain Jean ntiyatekereje cyane yahise aza yihuta akora kumugore we yumva arasa naho akiri muzima gusa yarakonje cyane ndetse asa nutanazi ko haruri hafi ye. Captain Jean yahise yegeranya imigozi yamafarashi yaraho asukaho amavuta aracana, aterura umugore we amwegereza umuriro ndetse azana nuburingiti aramufubika.
.
Kera kabaye Emmeline yaje kugarura ubuyanja, ndetse abona Umugabo we bwana Captain Jean. Yamurebanye amarira nagahinda, Jean niko kumwegera aramuhobera cyane aramukomeza. Emmeline niko kuvuga mwijwi rito cyane risa nirisaraye ati “Jean, waratinze. Abana bacu bose barashize.” Captain Jean yacitse intege ijwi riramucika arira aboroga, Emmeline we ntiyariraga byasaga naho ntanamarira yarasigaranye mumaso ye.
.
Muminsi ya kurikiyeho Captain Jean numugore we Emmeline bagumye muri iyo nzu yohasi batugwa nuturyo duke Jean yari yaratahanye. Ndetse Captain akomeza gucana umuriro wahoragaho, muburyo nawe atamenye ko ariwo warinze uburondwe kwinjira aho bari bari.
.
Amezi yisunitse ari menci ubushita bukiyogoza uburayi gusa biza kugera kuri noheli yo muwi1349 bamwe baratangiye gusohoka amazu kuko ubushita bwarimo bushira. Hakozwe ibarura ryabo bwahitanye imibare iza kwemeza ko nibura muburayi na Aziya hapfuye abarenga million 200. Kimwe cya kabiri cyabari batuye uburayi bwicyogihe bose bwarabahitanye. Kugeza ubu mumateka yikiremwamuntu nicyo cyorezo cyahitanye abantu benci icyarimwe. Nyuma yibihe bya Amage , Captain Jean yagombaga gucibwa urubanza rwo kuba yaragumuye abasirikare kurugamba. Igihano cyari kizwi yagombaga kwicirwa imbere ya rubanda nkikigwari kigihugu(coward of the country)
Yazanwe aboshye imbere yabaturage, bose baramuririraga kuko bari bazi ineza ye mubihe bitandukanye. Igihe haburaga amasegonda make cyane ngo acibwe umutwe ifarashi yariho muganga Gui de Chauliac yarahasesekaye. Gui yazanye ubutumwa bwagiraga buti “Captain Jean ntacyaha yakoze ahubwo yatabaye abo yarayoboye. Simbabeshye njye mbona ikigihano aritwe abaganga twari tugikwiye kuko ubwenge bwacu ntibwabashije gutabara isi yacu. Ndabasabye nimumurekure yitahire.”
.
Captain Jean yakuweho iminyururu, rubanda rwose rutera hejuru rusingiza Gui utabaye Captain Jean, Emmeline ibyishimo byuje amarira biramurenga ahoberana na Jean bafatanya gusingiza Imana kuba ibatabaye. Nubwo abana babo bose bari barashize nyuma baje kubyarana abandi bana babiri kuva ubwo umuryango wabo wuzura ibyishimo kugeza batandukanijwe nurupfu rwizabukuru.
.
•
Corneille NTACO….✍️