Uwifuzaga guhatanira kuyobora u Rwanda akagarura Ubwami yavuze impamvu atazatora Perezida Paul Kagame

Manirareba Herman, washakaga kuba umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora azaba muri Nyakanga uyu mwaka, ariko akaza kubura imikono 600 y’abamushyigikira, yatangaje ko yari kuzatora Perezida Paul Kagame ku mwanya wo kongera kuyobora igihugu ariko yasanze atazabikora kubera ko hari ibintu bibiri atemera harimo kuba azaba agiye kuyobora Repubulika kandi we yarashakaga Ubwami.

Uyu mugabo watunguye be ubwo yavugaga ko natorerwa kuyobora igihugu azagarura Ubwami nk’uko abakurambere bacu bari babayeho, yatangaje ibi ubwo yaganiraga na shene ya YouTube yitwa Umukunzi TV.

Ni nyuma y’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje urutonde rw’abakandida ntasubirwaho bemerewe kwiyamamariza kuyobora igihugu cy’u Rwanda, atarimo kuko we yabuze imikono 600 y’abantu bamushyigikiye.

Manirareba w’imyaka 49 yavuze ko impamvu ya mbere atazatora ari uko atashyizwe mu bakandida bemerewe kwiyamamariza uyu mwanya w’Umukuru w’Igihugu nk’uko yabishakaga.

Mu magambo ye yagize ati “Impamvu ya mbere ntazatora, ni uko ntazaba ndi ku rutonde rw’abemerewe gutorwa, kugira ngo njyewe nitore.”

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →