Ku wa mbere Kamena 17, abarwanyi batandatu ba “Wazalendo” bishwe na FARDC i Mabalako muri teritwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.
Sosiyete sivile yo muri ako gace ivuga ko aba barwanyi ba Wazalendo bagabye igitero ku birindiro by’ingabo za leta,bapfamo abantu batandatu.
Kuri uyu wa mbere nyuma ya saa sita i Mabalako habonetse agahenge nyuma y’uko gukozanyaho
Radio Okapi dukesha iyi nkuru ivuga ko itarabasha kuvugana na FARDC.
Mu gace begeranye ka Lubero, abasore bitwaje imbunda bishe abasirikare babiri ba FARDC mu ijoro ryo ku wa gatanu rishyira ku wa gatandatu tariki ya 15 Kamena i Njiapanda.
Nk’uko umuyobozi w’akarere ka Lubero abitangaza, ngo aba basirikare bari bavuye mu mudugudu wa Maikengo kugemurira bagenzi babo intwaro n’ibiryo. Bahise bagwa mu gico cy’abicanyi hagati ya Kambau na Njiapanda.
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, intambara imaze imyaka myinshi, kuva aho M23 yongeye gufatira intwaro.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko abaturage bongeye kwisanga mu mutekano muke kandi umubare w’abimuwe n’iyi ntambara ugera kuri miliyoni zirindwi.
Bivugwa ko abasirikare 3276 ba FARDC bamaze kugwa muri iyo mirwano.