Barata umwanya w’ubusa- Perezida Kagame agaruka ku mushinga wa ’Rwanda Classified’

Perezida Paul Kagame yagarutse ku nkuru zimaze iminsi zandikwa ku Rwanda, zirugaragaza nk’igihugu kitubahiriza uburenganzira bwa muntu zikubiye mu cyiswe ’Rwanda Classified’, avuga ko abanyamakuru n’abandi bose bagize uruhare muri icyo gikorwa, bataye umwanya wabo.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru mu Rwanda, RBA, kuri uyu wa 17 Kamena 2024.

Perezida Kagame yagaragaje ko amaze iminsi abona iby’abashaka guharabika u Rwanda ndetse anakomoza ku itsinda ry’abanyamakuru 50 mu cyiswe Rwanda Classified.

Ati “Maze iminsi mbona itsinda ry’abanyamakuru bubuye intwaro ngo baturwanye ariko bari gutakaza umwanya wabo. Bakabaye barakosheje ayo mafaranga n’ingufu zabo mu bindi. U Rwanda rurahari, ruri gutera imbere buri mwaka badahari.”

Perezida Kagame yavuze ku banenga u Rwanda bashingiye kuri demokarasi yarwo, birengagije ibibazo bafite iwabo cyangwa se ibyo u Rwanda rufite bagizemo uruhare.

Ati “Icyo ntemera, kuba uri mu bateje ibibazo na we ubwawe wifitiye ibibazo byawe, kuza ngo unyigishe uburyo ngomba guhangana n’ibibazo byanjye, ibibazo byanjye wagizemo uruhare kuko bimwe byaguturutseho. Twamenye kwiga guhangana n’ibitureba kubw’inyungu z’abaturage bacu. Twumva ibyo batunenga nubwo tutabiha umwanya munini uretse ufite ibyo uvuga ubifitiye ibimenyetso, hanyuma tukabirebeho.”

Perezida Kagame yagaragaje ko hari abanenga abantu bashaka guteza ibibazo birenze ndetse banagambiriye gushwanyaguza igihugu ashimangira ko adashobora gushwanyaguzwa n’ibivugwa.

Ati “Turabyumva ibyo batunenga ubuzima bugakomeza. Rimwe na rimwe abanenga bashaka kurengera ngo bagutere ibibazo birenze bagushwanyaguze. Ntabwo ushobora kunyangiza cyangwa kwangiza umurava wanjye, ibyifuzo byanjye ibyo ntekereza ko ari ukuri kubikora […] ntabwo dufite ubwoba bw’icyo ari cyo cyose twize byinshi.”

Yagaragaje ko hari ibirebana n’ibihugu bimwe na bimwe bishaka kwigira ko bishakira ibisubizo ibabazo byugarije Isi nyamara ugasanga bifite ukuboko mu mizi y’ibyo bibazo.

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko ibyo abona ko bitagenda neza cyangwa bibangamiye abaturage yabikora ariko bitavuze ngo hari umuntu runaka wabimuhatiye.

Ati “Ibyo mbona ari ikibazo ibyo nabikoraho kubera ko nabonye ko ari ibibazo biri kungiraho ingaruka ntabwo nabikora kuko bari kunsaba kubikora. Kukunenga ukabona ko abantu bakomeje kubigenderaho nkaho hari agaciro muri byo […] ariko turabyakira kuko ari yo si dutuyeho. Tureba ibyo batunenga tukikomereza ubuzima bwacu.”

Yagaragaje ko hari ubwo ushobora gushaka gushwanyaguza umuntu mu bigaragara inyuma ariko umutima n’ibitekerezo ntibishobora gushwanyaguzwa uko ubonye kuko Abanyarwanda bahisemo kumenya guharanira ukuri.

Yakomeje ati “Twize guca bugufi, kubaha ariko iyo bigeze ku kudusuzugura turakwirengagiza ntabwo dufite guhangana nawe turakureka. Igihugu cyacu gishobora kuba ari igito ariko ntabwo turi bato.”

Perezida Kagame yagaragaje ko n’ubwo u Rwanda ari igihugu gito ariko abaturage bacyo atari gito bityo ko nta cyabasha kubashwanyaguza kuko n’ubikoze birwanaho.

Ati “Igihugu cyacu gishobora kuba ari gito ariko ntabwo turi abaturage bato. Ntabwo wabasha kudushwanyaguza, nubikora tuzirwanaho utungurwe. Niyo mpamvu twavuye ku busa, nuko twanze gushwanyaguzwa n’abashakaga ko duhera hasi.”

Paul Kagame kandi yagaragaje ko Demokarasi ijyanye n’uburenganzira bwo kwihitiramo itagenda neza kubera ko hari uwagendeye ku mahame yategetswe.

 

Perezida Kagame yagaragaje ko abanyamakuru bibumbiye hamwe ngo basebye u Rwanda bataye umwanya w’ubusa

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →