IJAMBO RY’UMWAKA KUGEZA UBU

Ndamutse ngusabye ijambo ry’umwaka, ni gute kuri wowe umwaka wagenze mu gihe habura igice cy’ukwezi ngo tube turangije igice cy’umwaka? Iryo jambo se wararikoresheje? Hari ryari kandi se urikoresha bingana iki mu buzima bwawe?

Kuri njye wa THE NTACO STORIES PRODUCTION, iryo jambo ni ICYIZERE. Ni ijambo mpora niyibutsa kandi ngasenga nsaba ngo ntirive na rimwe mu nyunguramagambo y’ibitekerezo, n’ibyo nibwira mu mutima cyane cyane.

ICYIZERE ni ijambo rinyibutsa ko ntari njyenyine muri uru rugendo rw’ubuzima rutanyoroheye, rigatuma nibuka ko ndi akantu gatoya ariko k’agace k’ingenzi mu bigize uyu mubumbe wikaraga uzana n’ibyawo ndetse n’amayobera yawo yose.

Icyizere kuri njye ni ikintu gituma mbonera ubuzima mu ndorerwamo nziza nkirengagiza ibibi bibubamo kuko na byo nzi ko bigomba kubaho kandi na byo bingirira akamaro mu buryo bwabyo mu rugendo rw’ubuzima.

Icyizere kinyibutsa ko ntashobora kubonera ibisubizo ibibazo byose nagira. Ibyo ntegerezwaho kumenya gusa ni impamvu mbaho uko mbayeho kandi ngakomeza ngashyira urukundo imbere mu byo nkora byose rukaba ari na rwo ruba impamvu nyamukuru y’ibyo nkora byose ngo mbeho. URUKUNDO, ndavuga urwo nikunda nkabona kurukunda abandi.

Ntegerezwaho kwizera ko nta kiba kitagira iherezo kandi ko hanyuma byose bizagenda neza. Rero inama njya kuri buri wese tuganira cyangwa n’usoma inyandiko ntangaza hano kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION ni ukwishimira buri bihe byiza by’ibyishimo by’ubuzima anyuramo kandi agakoresha ubumenyi yamenye mu kwihanganira ibihe bibi anyuramo ariko azirikana ko bitazahora bityo.

Impamvu ni uko ubuzima uko byagenda kose budashobora kugenda ku murongo ugororotse, kandi ubwabwo ari imvange y’ibibi n’ibyiza – kandi ko icyizere ari cyo kimera nk’umwuka ukoresha igare rigashobora gukomeza kugenda kandi kikabashisha umuntu “kwemera” ibibi bimubaho kenshi adashobora kugira icyo yabihinduraho.

Icyizere kandi kimpa kumenya no kumva ko atari ibibazo byose bihari nzabonera ibisubizo, kandi na none ko ubuzima ari yo mpano iruta izindi zose nahawe bityo ko ngomba kububamo mu mwuzuro wabwo uko nshoboye nkajya nakira ibije nta gihunga nkarekura ibigiye nta gahinda.

Icyizere ni ijambo rimpumuriza cyane kandi rimbera nk’akabanga k’uburingiti bw’umutekano niyorosa bugahita bumfubika amahoro y’umutima mu kanya nk’ako guhumbya. Wowe se ni iki kigufasha kugeza ubu buzima di? Wadusangiza ibanga ryawe muri ‘comments’? Hari ubwo ryfasha n’abandi.

Ubu ndibaza ntekereza cyane irindi jambo rizaza mu magambo nyamukuru mu gice ya kabiri cy’uyu mwaka.

Mu gusoza reka nkubwire iyi nteruro ijya imfasha cyane mfata nka rimwe muri ya magambo Dashim yita ‘Ijambo ryahindura ubuzima’. Iyo nteruro ni iyi:

“Umuntu ashobora kubaho iminsi 40 nta byo kurya, iminsi itatu nta mazi yo kunywa, iminota umunani nta mwuka wo guhumeka, ariko akabaho isegonda rimwe risa nta cyizere.” Ntihazwi neza uwayivuze gusa Juvenal Masabo ya Nyangezi we yarararimbye ati:

“Ingorane Zibaho Buri Wese Akamenya Ize. Agahinda Gakuzwa no Kukihererana….Reba Hirya Hino Burya Kwiheba ni Rwo Rupfu.”
Ndabakunda cyane, mboneyeho n’akanya ko kubifuriza Abayisilamu Eid-al-Adha mpire.

Ariko rero niba ugeza aha, ndagira ngo nkwisabire aka kantu:

Sangiza abandi iyi nkuru 🙏

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →