INGURUBE YERA EPISODE 23

INGURUBE YERA
.
EPISODE 23
.
Duheruka muri episode yashize ubwo Muzehe yari amaze kwitegereza ifoto yohererejwe na Chief of staff, agatungurwa no kubona ari Elina azi….

Twasize kandi Captain atunze imbunda Gabby nyuma yo kumubona ahoberanye na Emilia hafi gusomana

Ni mugihe Lisa we twasize ari gusakuza cyane anagundiriye cyane Edmondson, nyuma yo kwibonera n’amaso ye Aline kandi yari aziko yamwishe byarangiye. REKA DUKOMEZE

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Dutangiriye aho twagarukiye. LISA ari gusakuza cyane yagundiriye Edmondson ntago ashaka guhuza amaso na Aline. Edmondson asa nkumwikuraho amureba mu maso ati:” Ni ubwambere nkubonye nta makaka n’ubusharire ufite! Uri no kurira cyane birasa nk’aho ufite ubwoba bukabije! Birantunguye.”

Ahita amwiyaka ahagarara hirya ye. Lisa arahindukira areba Aline abona ari kumusekera, akomeza kugenda asatira Edmondson ariko ntamugereho kuko yamuhungaga. Aline ati:” ntago narinzi ko abantu bazima babona abazimu? Lisa uri kumbona?”

LISA akomeza gusakuza ahita asimbukira Edmondson aramugundira arira ati:” tugende, tugende mfite ubwoba, nkura hano ndakwinginze.”

Edmondson aramureba ati:” ntago nzi impamvu uri kwitwara utyo? Aline ni igisimba ko wagize ubwoba bwo kumubona?”

LISA afite ubwoba bwinshi ati:” naramwishe!”
Edmondson araseka ati:” waramwishe? Wamwishe ute se kandi ndi kumubona?”

Lisa areba Aline. Aline nawe aza amwegera ati:” nyuma y’icyo uri cyo muri ubu buzima wisanzemo utabigizemo uruhare, byakwibagije ko uri umuntu, wibagirwa ko kumena akabindi utabumbye uba wirengagije unasuzuguye imbaraga uwakabumbye yagatayeho, ikindi ukaba umusuzuguye umweretse ko ibyo yakoze ari ubusa. Ibyo rero nibyo wakoze, washatse kunyica, nako waranyishe kuko warabitekereje ndetse ubishyira mu bikorwa nubwo bitaguhiriye! Uzi icyo wakoze?? Ntago wanyishe nkuko ubitekereza, ahubwo wasuzuguye Imana yo yandemye, washatse kuyereka ko ijya kundema yibeshye, yaremye nabi umuntu utazagira akamaro, wasuzuguye imirimo yayo.”

Lisa araceceka atangira gusepfura anatitira. Aline arakomeza ati:” Ibyo rero Imana mu kwiyubahisha kwayo ntiyari kubyemera, yari yarakuretse nyuma yibyo wakoraga byose, untoteza, untuka… Ibyo ukabivanga n’andi mabi yose wakoreraga iyo ntazi, waje kurengera rero utekereza no gutangira kujya usarura ubuzima bw’abandi kandi utarabubahaye, wari wirengagije ko aho ububasha bwawe nk’umwana w’umuntu burangirira ari ho ubw’Imana butangirira. Iyo niyo mpamvu uri kumva ko wanyishe, kandi wabyizeraga ndetse wumvaga ntanicyabihagaritse. Imana igukojeje isoni, ubwo urumva nta soni?”

LISA arahindukira areba Edmondson ariko atungurwa no gusanga yamurakariye cyane, abura aho akwirwa ataragira icyo avuga Edmondson amubwira nabi ati:” uri ishitani. Narabibonye ubwo nakubwiraga ko ndi kubona ujejeta ibyuya by’amaraso!! Uri umwicanyi kazi, ntukwiye kuba uziranye nange? Kuki wagerageje kumwica??”

Lisa arira cyane ati:” yashakaga kudutandukanya njye nawe. Ntago nagombaga gutuma umubano wange nawe uzamo agatotsi na gato. Nakora burikimwe ariko nkakugumana.”

Edmondson ati:” nuko burikimwe uragikoze rero turagumanye. Ndagirango nkumenyeshe ko nyuma yibi niwitwara nabi iherezo ryawe rikugereraho urireba.”

Lisa ahita ahagarika kurira yihanagura vuba ati:” ntabwoba mwongera kuntera. Nabibonye ko habayemo ikosa mu bigoryi byagombaga kukwica ntibikwice, ubutaha ntakosa rizakorwa.”

Aline aramwenyura byo kwihagararaho ariko yatinyaga cyane Lisa yari afite ubwoba bitewe n’uburyo yari amubonye ahindutse. Edmondson arareba. Lisa ati:” nagerageje kukwica biranga, ubutaha ntago nzagerageza ahubwo nzakwica.” Arahindukira areba Edmondson amutunga intoki ati:” nawe ubwo wabimenye sinkigukeneye, biraza kurangira umukurikiye murajyana.”

Lisa ahita ashaka kuva aho ngo agende, ariko ataragenda yumva umuntu arasetse, ahindukiye abona ni Sarah ufite na Camera ahita abona ko ibyabereye aho byose byafashwemo amashusho. Isi imwikarageraho ahita yirukanka ngo ayimushikuze, gusa Sarah we rimwe na rimwe ntago ajya aba umwana mwiza, yahise amukubita inkuba y’urushyi rw’amatama umukobwa arazungera yitura hasi yumva injereri mu matwi.

Edmondson aho yari ari abona Sarah ashyize camera hasi agiye guhondagura Lisa wari uryamye hasi! Ahita yihuta amufata amujishe kuko yabonaga aramwica.

Sarah arababara avugana umujinya ati:” uri umwicanyi kazi. Iyo umwica nkabimenya wari kumurya ari mubisi wa nshinzi we, igihe ni iki ngo wicuze ubuswa wakoze bwose kandi ugomba kwishakira igihano kigukwiriye.”

(Hh Sarah wagira ngo ni umwe mu bagoyi kazi nirirwa mbona hano 🤣)

LISA arahaguruka ariko ahaguruka azungera. Edmondson aramureba yitonze ati:” twamenye umupangu wawe na mbere, none rero wa buye we ryagaragaye, wikomeza kwishuka ko wakomeza kugambirira kwica twe masuka. Ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka.”

Lisa avuga nk’umusinzi ati:” muri mu gihugu cya Papa, mwese arabica.”

Aline ari kureba ibyo byose yiyicariye ku gatebe, yarushye guhagarara kandi yagize n’ubwoba, abonye Sarah adasanzwe. Edmondson areba Lisa ati:” uri gutekereza nabi, hindura intekerezo.”

Sarah asunika Edmondson amwigizayo n’umujinya mwinshi ati:” uri kunegosiya na we se? Ko numva uri kumubwira usa nkumwinginga nkaho uri kumusoromaho imboga? Uri kumugira inama se kuva ryari warahindutse umukambwe wa karitsiye?”
Ahita ahindukira areba Lisa amufata mu mashingu atangira kumubwira amuzunguza kandi amukanga ati:” mu maso yacu ntukiri first daughter, ubu uri umusega. Ikosa rimwe gusa urakora urisanga video yawe nayikwirakwije ku mbuga, abantu barakubona, isi irakota wowe na so, biraba imbarutso irimbura ubutegetsi bwa so kandi ntabuhungiro muzabona bundi hano ku isi, bizarangira wiyahuye na so bibe uko, na nyoko abakurikire mwese mu pfe biturutse ku bugoryi bwawe.”

Lisa ashya ubwoba. Sarah arakomeza ati:” guhera ku wambere, ntago wemerewe kugaruka ku kigo cyacu, ugomba gushaka ahandi wiga cyangwa n’ishuri uzarivemo kuko mbona ntacyo rikumariye ugikennye mu mutwe utyo, ugomba kutugendera kure twe batatu ubona hano kuko ikosa rimwe uzakora cg ukadutekerezaho, uzisanga imbugankoranyambaga zose zabonye video yawe wiyemerera ko wagerageje kwica kandi ufite gahunda nubundi yo kwica.”

Sarah ahita amurekura, Lisa ahita ava ahongaho yirukanka mpaka no muri parking yinjira imodoka.
.
Ku rundi ruhande ni mu cyaro Captain arakitegereza ukuntu Gabby na Emilia benda gusomana, yatunze imbunda Gabby ariko kurasa byanze. N’umujinya mwinshi yahise abika imbunda ye ntiyasubira mu igaraje ahubwo ahita yigendera ava aho kwa muzehe afite umujinya mwinshi… Emilia we areba Gabby ati:” urambwiye ngo ntinzagaruke hano kuko ntuma uba umwana mwiza kandi igihe kitaragera?”

Gabby azamura umutwe abyemera ariko ari no gushishira cyangwa kwagaza Emilia mu mugongo akoresheje ibiganza bye.

Emilia arongera amureba mu maso ati:” ubwo se bishatse kuvuga iki?”

Gabby ati:” genda uzagaruke ejo nzakubwira icyo bishatse kuvuga.”

Emilia aramwenyura ati:” kandi wambwiye ngo ntinzagaruke?”

Gabby ati:” oya nako ntuzagaruke. Ahubwo reka tugende nguherekeze.”

Gabby ahita amufata ukuboko atangira kugenda amwerekeza ku modoka ye

Emilia aramureba ati:” ariko ubundi uri kunyirukana iwanyu?”

Gabby ati:” ibi bintu iyo bijemo byica akazi kandi ntago nshaka ko akazi kange igihe nihaye cyazagera katararangira.”

Emilia arahagarara amwitambika imbere ati:” ibiki bizamo akazi kagapfa? Mbwira.”

Gabby ahita amusubiza ku ruhande ngo bakomeze kugenda ati:” sinakubwiye ko iyo uje hano utuma mba umwana mwiza? Ntago nkeneye kumva mu mutima mfiteho ubwuzu bwinshi.”

Emilia ati:” rero winyirukana kuko si wowe naje kureba.”

Gabby ati:” none nimba atari nge waje kureba, Ni gute ari nge turikumwe?”

Emilia amukubita agashyi ku gituza ati:” impamvu turikumwe ni uko turi mu ikipe imwe.”

Gabby aseka ati:” ngaho taha akazi kawe karangiye.”

Emilia ati:” oya!”

Gabby ahita ahagarara aramureba. Emilia na we ahita amuhagarara imbere barebana mu maso. Emilia ati:” ntago ndataha. Cyereka nunyemerera ko ejo nzagaruka.”

Gabby ati:” nimbikwemerera se ukaza ugasanga simpari?”

Emilia abitekerezaho gato ati:” singombwa kuza aha, nunyemerera ko ejo nzagaruka, nzaza aho uri ntago nzaza aha.”

Gabby arumirwa ati:” uzaze hano ntakibazo.”

Emilia araseka ahita amukurura yihuta amugeza ku modoka, arayifungura ahita yinjiramo amanura ikirahure areba Gabby ati:” egera hano nkubwire.”

Gabby azana umutwe. Emilia amwegereza umunwa ati:” sinzi impamvu ndi kumva ari ubwambere muri njye niyumvamo ubwana, ubugoryi, umubabaro n’ibyishimo bivanze, mbese ndi kumva ntanisoni mfite kandi ni ubwambere bibaye.”

Gabby aramwenyura ati:” Ni Urukundo rwinshi.”

Emilia arikanga ati:” uri kuvuga ubusazi. Uyu ni umunsi wa kabiri nge nawe duhuye ntago nahita ngukunda.”

Gabby ati:” erega turi abanyamugi ibyo ntubitindeho.”

Emilia araceceka. Gabby ati:” turi mu rukundo.”

Emilia ahita asohoka mu modoka amuhagarara imbere atangira kumukubita udushyi ati:” uri kuvuga ubugoryi, ni uko se abandi batereta?”

Gabby amufata amaboko ati:” Ni inde ukubwiye ko ndi kugutereta? Ntago ndi kugutereta!”

Emilia arirakazwa ati:” nonese uravuga ibiki? Abandi se bajya mu rukundo hatabayeho gutereta? Njye ntiwongere kumbwira ngo ndi mu rukundo nawe, ugomba kubanza kuntereta.”

Gabby araseka ati:” ntago nzagutereta. Gutereta ni ukubeshyanya, ubwo rero ushaka ngo njye nkubwira ngo nzaguha umurwa, ngo uri mwiza kurusha abandi bose ku isi ngo uri uwambere, ngo uvuga neza…hh naba ndi kukubeshya.”

Emilia ati:” ugomba kubimbwira kuko nyine ari ko uba ubibona. Yego si ndi mwiza kurusha abandi bose, ariko ugomba kubimbwira kubera ko ari nge uba warahisemo wirengagije abo bandi.”

Gabby amukurura amatama ati:” sinzi impamvu ndi kumva ntamwanya nabibonera, ariko basi uri mwiza. Kandi njye nawe turi mu rukundo, wankunze ndabibona, kandi nange nagukunze, ntampamvu yo kubicisha hirya no hino twigira inzanga sibyo?”

Amureba mu maso Emilia aratuza ariko umutima utangira gutera cyane, ahumeka insigane asunikira hirya Gabby ahita yinjira mu modoka arayatsa ayikubita ikiboko irenda irenga Gabby ari kuyitegereza arangije ahita amwenyura ahindukira ku mutima yivugisha ati:” nzaba mfite umugore mwiza kuruta uwa wa mu star wo mu Rwanda Ben! Harya ngo umugore we yitwa Pamela? Sha Pamela ni mubi pe 🤣”

Yikomereza urugendo asubira mu igaraje.
.
Kumbe ibyo barimo kuva kare byose muzehe yabireberaga mu idirishya Ni ho ahagaze. Ari kuri Telephone aracyavugana na Chief of staff ati:” hagataho ariko mbonye umukobwa wawe Emilia.”
. chief of staff ati:” umubonye he ko namusize mu rugo ?”

Muzehe araseka ati:” yaje hano kare ngira ngo aje kundeba birangira nge nawe duhugiye kuri telephone, none nakomeje kumubona hanze aha.”

Chief of staff ati:” ibyo ni ibiki umbwira?”

Muzehe araseka ati:” aaaha, ibya Emilia na Gabby tuzaba tubireba. Umuhungu wange agukuyeho icyororo kabaye.”
.
Chief of staff aho ari mu biro bye yarabyumvise aramwenyura gusa ati:” ibyo ni ibyabo. Hagataho Elina turatuma atekana dute?”

Muzehe ati:” ubwo nyine ari mu nzererezi niho afungiye. Utume amera neza kandi atahe amahoro, igihe cyiza tuzajya ku mureba tudatinze.”
.
Mu igaraje Gabby yagezemo asanga ni Gaston gusa urimo. Gaston akimubona amubwira nabi ati:” mwabarezi mwe mwansigiye inshingano muragenda nkaho ari njye bifitiye inyungu gusa.”

Gabby ati:” nagusiganye na Captain, none ari he?”

Gaston ati:” Ni wowe ndamubaza kuko yasohotse aje kureba impamvu watinze, none ari he umusize he?”

Gabby ati:” ntawe nabonye ubwo twayobanye amayira.”

Gaston ati:” ko yari azi aho wagiye se iyo ahagera akakubura ntiyari guhita agaruka?”

Gabby ati:” ibyo nagaruka ubimubaze si njye wabibaza. Ahubwo dukore ibyo dukora vuba ngomba kurara ndangije izi modoka.”
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, Lisa avuye guhura n’ibyo we ari kwita umwaku, ari kwinjira ahonda inzugi zo mu ngoro mpaka ageze mu cyumba cye, afite umujinya n’uburakari bukabije.

Mama we aho ari mu cyumba yumvise ibihonda asohoka aje kureba, abona ni Lisa wabishe, yiyemeza kumusanga mu cyumba cye.

Lisa akimukubita amaso umujinya uramurenga arasakuza cyane ati:” sohokaaaa!”

Mama we arikanga ati:” wanyweye irihe tabi? Wasaze?”

Lisa amaso yatukuye ari gushoka n’amarira ku matama ati:” sohoka”

Mama we ati:” mperuka wishimye uvuga ko ugiye guhura na Edmondson, none bite ko uje nk’ikibi?”

LISA ahaguruka ku buriri asumira mama we ati:” uri umugore wikigoryi, uri ishitani mbi wowe ntago uri mama!”

Susan arikanga ariko agira umujinya ahita amukubita urushyi ati:” wa mwana winzoka we, urumva amagambo uba ubwiye nyoko wagutwise amezi 9 yose, akakonsa akakurera ugakura? None ugeze aho kumuha agaciro nk’umubyeyi, aho kukamuha urakamwambuye?”

LISA afite umujinya mwinshi atangira kuvuga atsindagiye ijwi ati:” Aline ndamubonye, bankiniye ikinamico kuburyo bidushyize mu kaga twese, video yange barayifite mvuga ko ndi umwicanyi.”

Mama we arikanga. Lisa ahita avuga atongana ati:” Ni wowe wenyine wari uzi umupangu mfite kuri Aline, ni wowe nabibwiye, rero ni wowe wabivuze.”

Mama we atuza gato ati:” uri umwana wowe, wateguye kwica umuntu urangije wishyura mayibobo, buriya zaramuretse zariye amafaranga gusa.”

LISA ahita aseka ati:” ngo nishyuye mayibobo? Si wowe wambwiye ko wivuganira n’abicanyi bari bumwice? Ngewe nigeze mvugana n’abo bicanyi si wowe wabigiyemo?”

Susan yibuka ko koko ari we wisabiye Lisa ko yakurikirana ibyiyicwa rya Aline akanishyura imbobo ngo zibikore kuko ari bwo buryo bwonyine yari afite bwo gutuma Edmondson amenya imigambi ya LISA. Areba lisa abona yenda kumurya nawe ahita yikaruma yigira intare y’ingore ati:” icara cyangwa uryame uzibe ahongaho, mu mafuti yawe yose nagushyigikiramo iryo kwica ryo ntiririmo.”

Ahita afungura umuryango arasohoka Lisa asigara yigaragura mu buriri hafi no kwikubita ku gikuta.
.
Uyu munsi warije uracya, turi ku cyumweru, muri Green part Iceland akazi kakozwe nk’ibisanzwe, mu gihugu imirimo n’ibikorwa by’abaturage birakomeje, amasaha yaricumye umunsi urarangira.

Mu gitondo cyo ku wambere muri Green part Iceland, abakozi bose bateraniye hamwe Gabby ari kubabwira abazenguruka imbere ati:” nkuko tubifite muri gahunda yacu, dufite iminsi 2 y’ikiruhuko turi kumwe n’imiryango yacu, dusubiye mu gihugu indani tuve ku kirwa duhereye nonaha kugeza ku wagatatu mu gitondo, ubwo ni ukuvuga ngo abambere bazaza ku wa kabiri n’imugoroba, ariko ntawugomba kurenza igitondo cy’uwagatatu, kubera ko tuzaba dufite iminsi micye nanone yo kwitegura kumurika umusaruro wa mbere, kuko ku wa gatanu tugomba kubisoza byose.”

Abakozi batangiye kurira indege kuko hari kajugujugu zaje kubatwara 5.

Gabby yagiye muri rya hema, asangamo DOMINA ahita amufata ikiganza ati:” ugomba gusubira mu gisirikare, ukaba ufatanya n’abandi imyitozo kuko igihe cy’urugamba kiregereje.”

DOMINA ati:” turajyana iwanyu.”

Gabby aramureba ati:” hari ikindi kintu ugomba kwiga, ukazirikana ndetse ukakimenya.”

DOMINA arumva. Gabby ati:” kugira gahunda muri wowe no guha agaciro ibintu. Ntugapange ibintu uko wishakiye, buri uko bije nk’imanuka ngo ubipangireho. Nakubwiye ko nzakujyana iwacu nyuma yuko mission yacu irangiye, mu kukujyanayo kandi sinzakujyana yo nk’umugore wange kuko nturi we, ahubwo kuko utaba muri society yanyu utari umukobwa kandi utari n’umugore, nibyo nzaba nguhungishije, tujyane ngushakire akazi, nkumenyereze umugi, ubundi uzahabonera ubuzima bushya burimo n’umusore uzagutereta mukabana.”

DOMINA ati:” ibyo ndabizi warabimbwiye.”

Gabby ati:” none kuki utabizirikana ngo ubyubahirize?”

DOMINA ati:” ibyo erega ntibikuraho ko ngukunda. Ndagukunda niyompamvu ibyo ntacyo bimbwiye.”

Gabby aramwihorera nyuma ati:” ejo nzaza mu giturage cyanyu hari ibyo nzahazana, sanga abandi ubampere ubutumwa.”
.
Muri Green House ho umuriro watse, LISA yanze kujya ku ishuri mwibuke ni nkaho ari itegeko yahawe na Sarah ko atagomba kuhasubira. Papa we aramureba ati: urifuza iki?”

LISA ati:” nonahangaha munshakire ishuri mu mugi wa Kentin, nihi ngomba kuba kandi nkanahiga sinshaka kugaruka ukundi inaha.”

Papa we ati:” ibi ntibisanzwe. Kuberiki ibyo BYOSE?”

Lisa ati:” Ni ikifuzo cyange, kandi kigomba kubahirizwa.”
.
Ku ishuri ni mu masaha y’akaruhuko ka mugitondo. Edmondson yicaranye na Sarah kuri ya ma esikariye, barindiriye Aline, gusa Aline yace afite amakereyo menshi bisa nkaho yahoze ari gushushanya.

Edmondson aramubona ati:” wahoze ushushanya?”

Aline aramwenyura.
.
Ku rundi ruhande ni mucyaro mu nzu kwa muzehe ikipe yose yateranye, Mrs Catherine tutaherukaga nawe arahari, muzehe, Gaston, captain, chief of staff ndetse na Emilia bose barahari kandi bose baricaye baratuje ariko bakurikiye Gabby uri kubabwira anabeteka amashusho kuri screen ariko birasa nkaho barangije. Gabby ati:”ndaza gukenera ubwato burikorera imodoka zibujyana hakurya, nyuma yibyo, muzaba mwicaye hano kuri terrain mureba agafirime ko guhombya no gukora mu jisho ry’intare 3 ku nshuro ya mbere.”

Gaston arahaguruka ati:” wa murezi we uzaba uri ku mpande ebyiri zombi, uzabifenza ute kugira ngo ntibakuvumbure?”

Gabby ati:” Ni nge boss hariya ku kirwa, ikizaba cyose abarinzi bange bazarwana no kunyinjiza mu ndege vuba ngo banshikishe.”

Gaston ati:” bakuzi nk’indwanyi, bazaba biteguye ko uhita winjira urugamba kuko baziko utajya wemera gutsindwa, kandi nanone nugera ku ba boss bawe, bazakubaza impamvu Mission ikunaniye ukemera kuza uhunze.”

Gabby aramwenyura ati:” abasirikare bange bazaba bandashe umwambi mbere y’abandi bose, nabahaye itegeko ryuko bagomba kundasa mbere, kandi bakandasa umwambi urimo uburozi butuma ngagara, nkihutanwa kwa muganga nk’aho napfuye, nyamara ubwo burozi butica ahubwo butuma umuntu ata ubwenge mu masaha 3 gusa. Ubwo burozi ni icyatsi bakoresha nk’ikinya igihe bari kubyaza umubyeyi, cyangwa ikindi gihe hari umuntu uri mu buribwe. Icyo cyatsi rero bambwiye ibyacyo numva kirafasha.”

Abandi bose bahita bakoma amashyi. Gabby ati:” rero ngewe ndi mu kiruhuko, ubu ngiye kuri bitch kurya ubuzima, ndahava njye no kuzenguruka SOLOK City yose, ntamuntu numwe wemerewe kumpamagara kugeza ejo nimugoroba.”

Ahita atera akajisho Emilia, Emilia na we arahaguruka bisa nk’aho hari gahunda bafitanye, bahurira imbere bafatana ku rutugu basohoka abandi babareba,barenda binjira mu modoka abandi babitegereza.

Muzehe na chief of staff bararebana, Captain we ahita asohoka nawe arigendera atavuze.

Gabby na Emilia bicaye mu modoka mbere yo kuyatsa, Gabby areamureba ati:” uyu munsi ku nshuro yambere ndaza kunyunguta utunwa twawe.”

Emilia araseka……………..LOADING EPISODE 24…………………

ICYO KUZIRIKANA

Buri musomyi wese usomera inkuru hano kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION, asabwe kuzirikana ko uyu mwaka mu kwezi kwa 8 tariki ya 24 dufite umuhuro.

Agomba kuzirikana kandi ko tuzahurira mu mugi wa Kigali, ndetse ko impamba ari 5k Rwf. Si itegeko kuza, ahubwo ni ubushake, tugahura tukamenyana, tugapanga n’indi mishinga. Ni byiza kubyitegura duhereye nonaha kandi tukabigira ibyacu.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →