Hari abakina mu bikomeye! Ni inde wayobora u Rwanda?

Guhamya ko Kagame atazahora ayoboye u Rwanda ntibisaba kuragura cyangwa kureba kure kuko imyaka ye muri iyi si irabaze nko kuri buri kiremwamuntu.

Guhamya ko u Rwanda rwabaho Kagame atari Perezida si ugukubagana cyangwa gukungura kuko rwahozeho mbere ye kandi rwanabayeho atari Perezida. Ndetse yajyaga arugendamo yikandagira.

Yewe no kuvuga hazabaho igihe azarubamo ruyobowe n’abandi ntawe byatangaza kuko kuruyobora ni umutwaro unaniza azakenera umwakira.

Gusa ikibazo gikwiye kwibazwa ahubwo muri iyi minsi u Rwanda rwiteguye gutangaza abakandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ni ukumenya uko uwabera u Rwanda yaba ameze.

Buri gihugu kigira umwihariko wacyo. Mu byo Abanyafurika y’Epfo batoreye Perezida Zuma harimo kumenya gucinya akadiho mu ndirimbo gakondo. Muri Liberia basanze nta kindi bahemba George Weah wigeze kuba umukinnyi w’umupira ukomeye bamutorera kuba Perezida.

Muri Amerika batoye Ronald Reagan ngo abayobore kuko yari umukinnyi mwiza wa filimi. Ndetse n’ubu Trump abakunzi benshi abakomora ku bwamamare yigeze kugira igihe yayoboraga ikiganiro cyakurikirwaga na benshi kuri tereviziyo.

Mu Butaliyani ho baciye agahigo umunsi Cicciolina, indaya kabuhariwe mu gukina pornographie yashinze ishyaka ikanatorerwa kujya mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu 1981, mu Bufaransa, umunyarwenya Coluche yigeze kuvuga ko aziyamamaza bucya igereranya rimuha amahirwe 10% y’ amajwi ataranatangira kwiyamamaza.

Ibi simbigaya byose kuko muri bo harimo ababaye abayobozi beza n’ubwo atari bose ariko aho byabaye, babaga babahisemo mu bwisanzure.

Ni nde wayobora u Rwanda ?

Igisubizo kiroroshye, ni uwo Abanyarwanda bazahitamo. Icyo nzi ni uko byagorana gutora Jimmy Gatete kubera ibitego yatsinze gusa, cyangwa indi nkumi kubera ikibuno n’ikimero gusa cyangwa ngo batore ba runaka kubera guseka no gushyenga nk’uko bijya biba ahandi.

Abanyarwanda bagarukiye kure kandi bazi ko ntawe uva mu mva kabiri. Abanyarwanda baryohewe n’aho igihugu kigeze kuko kiratanga icyizere mu ngeri zose. Ariko kandi Abanyarwanda barakebuka bakabona ibibazo by’urusobe birukikije bagakenera Perezida ukamiritse ucanye ku jisho wa mugani w’abubu.

U Rwanda turimo byose birashoboka. Turi mu Rwanda rumaze imyaka 30 nta gerenade iterwa, nta bariyeri mu nzira, nta nduru n’ifirimbi, nta muntu wakwa irangamuntu mu nzira cyangwa ngo abuzwe gusohoka. Ariko turangaye gato, tukimika bamwe bavuga ngo tura tugabane niwanga bimeneke, twakwisanga turara rubunda no mu bigunda.

Tumaze imyaka twaribagiwe ifuni isenya kuko tubona ibikwa, inzu zizamuka. Twibagiwe ya nkongi inzu zikongoka kuko tumaze kumenyera imiturirwa itondagira ijuru rya Kigali itubakwa na Leta cyangwa n’inkunga y’amahanga.

Bene yo ni Abanyarwanda bitwa ba Nzabakirana, ba Ruterana, ba Nkundunkundiye, ba Rugenera n’abandi. Ariko turangaye gato akavuyo kakimikwa, twabona ibirara byabohoje umujyi, byashinze za bariyeri, byatwitse amapine hacumba imyotsi, byamenaguye byose.

U Rwanda rukeneye umuyobozi urinda ubumwe bw’Abanyarwanda akanakomera ku busugire bwarwo. Umuyobozi Abarundi bareba bagashisha. Umuyobozi Abanye-Congo bakangata, bakwikaza nk’abakangaranya nyankaragata ntakure ibirenge agasubizanya agatwenge abibutsa ko iyo imbwa ijya gupfa ibanza gukora bya bindi namwe muzi.

U Rwanda rukeneye umuyobozi udakangwa bukona. Umwe abazungu bakangisha byinshi, akatubyukiriza kwigira no kwiha agaciro bagacisha make.

U Rwanda rukeneye umuyobozi w’ibikorwa utari uw’ibigambo, umwe umeze nka mwarimu mu ishuri uca imanza atabera, agakiza impaka araramye, akajya imbere bakamukurikira.

Umwe wumvwa akumvirwa atazamuye ijwi. Nk’umwe waciye amashashi bigakunda, waciye ibikingi bikemera, waciye imyate n’amaga Abanyarwanda bakoga, wimitse isuku imihanda n’imiharuro bigatakwa indabo, Kigali ikaba indahiro mu mahanga. Umwe waciye ibikwa mu mishoro n’itwikwa ry’amatanura rya hato na hato kandi ubuzima bugakomeza.

U Rwanda rukeneye umuyobozi uhagarara ku mari ya Leta, umwe waciye esikoti z’ibikabyo adasakuje, wavanyeho inzu n’imodoka bya leta ntihabe imyigaragambyo, umwe wavanyeho akazi k’intica ntikize muri Leta abasezerewe akabayobora mu yindi mirimo bakaba bamwirahira.

U Rwanda rukeneye umuyobozi ureba kure, akareba mu nda y’ imisozi akabonamo amabuye ahereye ku kuba gusa azi kandi yemera ko niba amabuye nk’ ayo yarabonetse mu misozi y’amahanga duhana imbibi atagarukira ku mipaka yacu.

U Rwanda rukeneye umuyobozi ureba kure akabona ko na ya mabuye tudacukura twayatunganyiriza i Rwanda maze abayaryaga ari mabisi bakabyungukiramo kandi tukagabana inyungu bikarangira twese duseka.

Umuyobozi ureba kure wabonye ko ingabo nyinshi atari umuzigo ku gihugu iyo ari inyamwuga. Akabona ko ahubwo ari amahirwe, akabona ko kandi aho kuzivana ku rugerero uzijyana mu byaro wazohereza imahanga kubaha umutekano ari nako nabo bahahira ingo zabo kandi bikarangira twese dusekana ibyishimo.

U Rwanda rukeneye umuyobozi udaharanira ikuzo ariko rikanga rikanga rikamusanga. Umuyobozi nk’ umwe wahaye u Rwanda ijambo, utumirwa ngo atange amasomo mu ntiti, uwo bitasabye kwambara uruhu rw’ingwe cyangwa kwitwaza agakoni k’imitsindo ngo akunde abe icyogere kimenywa na bose.

U Rwanda rukeneye umuyobozi utumva ko diplomasi ari ugucinya inkoro muri Amerika no mu Bufaransa. Rukeneye umwe umenya ko diplomasi ari ukubaka igihugu cyagura umubare w’ abacyubaha nabo bakakigana maze Pologne na Repubulika ya Tchèque bakaza, Jordanie ikaza, Israel ikaza, Turikiya ikaza kandi na Qatar tukabana akaramata.

U Rwanda rukeneye Umuyobozi wumva ko Diplomasi ari iyagura amarembo ikazitura ubuvandimwe buziritse kuri CEPGL , CEAC na OBK gusa ikabusakaza Afurika yose kugera mu bihugu bya kure nka Bénin, Togo, Guinée ukagera iyo yigera iyo za Sénégal na Mauritanie. Mu Burasirazuba ukahasanga Kenya na Djibouti mu Majyepfo ukahasanga Mozambique na Zimbabwe.

Diplomasi ituma ambasade zifungurwa ubutitsa i Kigali kugera no ku bo tutari tumenyereye nka Pakistan, Maroc, Algerie na Arabie Saoudite.

U Rwanda rukeneye umugabo utarya ruswa yaba iy’ikuzo, iy’ iby’isi cyangwa iy’igitsina. Utagira ndakuzi na turaziranye, uzirana na ni uwacu, wanga amafuti agakunda ibikorwa atitaye ku isura ya nyirabyo.!

U Rwanda rukenye umuyobozi wahirimbanye agaharanira ko abana bagaragaje ubwenge budasanzwe bazahabwa amahirwe yo kwiga muri kaminuza zikomeye ku Isi hatitawe ku nkomoko yabo. Umuyobozi wakubitiye ahabona abokamwe n’ikoreshagitinyiro maze abitwaza uzi ico ndico akabahindura ibyo ntazi.

Umuyobozi wanga amafuti akanayabonera amazina. umwe wanga ibigarasha, wanga ibifobagane, akanga ba ntiteranya. Umwe uribwaribwa iyo hagize uruhigira.

Umuyobozi wababajwe no kubona umunsi ku wundi igihugu gihomba mu kwivuza imahanga agaharanira gushora imari mu buvuzi ubu impyiko zikaba zitangirwa iwacu, impuguke mu buvuzi zikaza kuvurira ino none ibitaro kabuhariwe bya Butaro n’ibya Masaka bikaba bihuruza amahanga.

Umuyobozi wagize u Rwanda nyabagendwa, igiciro cyo kuhagera kigabanukamo kabiri akarwagura atarwanye kuko ubu ibyerekezo birenga makumyabiri ushobora ku bijyamo uvuye i KIgali udahagaze kubera RwandAir, ishema ry’ u Rwanda. Kandi mu bihugu byinshi bya Afurika ukaba wahajya nta visa ubanje gusaba.

Umuyobozi w’ inyangamugayo muri byose, utarateshukwa ngo agire imvugo zitanya, uharanira guhindura amateka aho kuyavomamo impamvu zo guhemukira abamutoye.

N’iyo ataba umwe, nkeka ko bataba benshi. Igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika dukwiye kureka kugifata nk’umukino dore ko hari n’abita ibikorwa bya politiki umukino wa Politiki. Politiki si umukino politiki ikwiye kuba ubwitange bw’abagamije guharananira ineza y’abanyarwanda.

Tureke gukina mu bikomeye, tureke guteta ubumena ifu tutazarengwa tukibagirwa gukinga. Uru Rwanda rukeneye umugabo nyamugabo wa mugani wa Chameleone mu ndirimbo ye yo mu 2003 nkumbuye cyane. 

Isoko: IGIHE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →