Rumaze kwinjiza miliyoni 19$: Tujyane mu ruganda rukora imyenda irimo iya Polisi y’u Rwanda 

C&D Products ni sosiyete izobereye cyane mu bijyanye no gukora no kohereza imyambaro mu bice bitandukanye by’Isi, ikaba yarashinzwe mu 1998. Kuri ubu ifite inganda mu Bushinwa, muri Bangladesh, no mu Rwanda.

Mu 2019 nyuma yo kugirana amasezerano na Guverinoma y’u Rwanda, nibwo hahise hatangizwa C&D Products Rwanda, intego yayo ari ugutanga umusanzu wo kugabanya ubushomeri mu gihugu no kuzamura umubare w’ibyoherezwa mu mahanga.

Kuva icyo gihe, C&D Products Rwanda yaragutse cyane, kugeza aho ubu ifite inganda enye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali giherereye i Masoro, zikoreramo abakozi 5,668 bahoraho, 90% ari Abanyarwanda.

Uru ruganda rukora imyambaro ariko hakibandwa cyane ku makote y’imbeho.

Mu Myaka itanu ishize, hamaze kwinjizwa miliyoni $19 [asaga miliyari 24 Frw], ava mu biba byoherejwe mu mahanga dore ko 80% by’isoko ry’uru ruganda riri mu Burayi mu Bufaransa, u Bwongereza, u Butaliyani, u Budage, muri Amerika na Türkiye, irindi rikaba riri mu Rwanda.

Umwihariko w’uru ruganda ni uko rugirana amasezerano na sosiyete zubatse izina ariko zidafite ibikorwa mu bihugu byazo kubera impamvu zitandukanye zirimo ikiguzi cy’umurimo kiri hejuru no kugongwa n’amategeko yo mu bihugu biteye imbere.

Imyambaro yazo ihita iza gukorerwa mu Rwanda muri C&D Products Rwanda, nyuma ikoherezwa kugurishwa muri bya bihugu. Zimwe muri sosiyete zikorana n’uru ruganda zirimo Marikoo, Navahoo, TOG24 n’izindi.

Ukinjira muri uru ruganda uhita ubona imashini z’ubwoko butandukanye ziri mu bimeze nka zone, buri imwe ifite ubwoko bw’umwambaro wihariye ‘style’ iri gukoraho uwo munsi.

Buri zone iba ifite umurongo uriho byibuze imashini 44 ku buryo umwenda utangira guteranyirizwa ku ya mbere, hakagenda hashyirwaho ibice bitandukanye, ukajya kugera ku ya 44 ugiye kurangira.

Imbere mu ruganda hari icyumba cyabugenewe kibanza kunyuzwamo imyambaro yose yamaze gukorwa, kugira ngo hasuzumwe ubuziranenge bwayo. Iyo habonetsemo ifite ibibazo isubizwayo kugira ngo bikemurwe.

Amakote akorerwa muri uru ruganda aba yihagazeho cyane kuko rimwe riba rifite agaciro k’amayero ari hagati ya 200 na 400 [hafi ibihumbi 565 Frw]. Mu nganda zose enye, byibuze hakorwa amakote ari hagati ya 3,000-5,000 ku munsi.

Ibikoresho fatizo bikoreshwa muri uru ruganda bituruka mu bihugu byo muri Aziya birimo u Bushinwa na Bangladesh, hanyuma kubikata, kubiha ishusho no kubiteranya bigakorerwa mu Rwanda.

Uru ruganda ni narwo rufite isoko ryo gukora impuzankano n’indi myambaro ya Polisi y’Igihugu, RNP, iy’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, iy’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, n’iy’Ikigo gishinzwe kugura no gukwirakwiza imiti mu Rwanda [Rwanda Medical Supply Ltd], hakaba hari na gahunda yo kwinjira mu mikoranire n’Igisirikare cy’u Rwanda, RDF.

Umuyobozi Ushinzwe inozabubanyi muri C&D Products Rwanda, Ntabana Yves, yakomoje ku mpamvu u Rwanda rukomeje kwagura urwego rw’inganda ugereranyije n’ibindi bihugu mu karere.

Yagize ati “Ni Igihugu gifite amahirwe yisumbuyeho nk’abantu bakiri bato bafite imbaraga zo gukora n’ubushake kandi baniga. Uburyo u Rwanda ruyobowe n’umutekano rufite ndetse n’imitangire ya serivisi biri mu bituma abashoramari barubenguka.”

Hari gahunda yo kwinjira mu mikoranire na NIKE na Adidas

Ntabana Yves, yabwiye IGIHE ko hari gahunda yo kwegera za sosiyete zikomeye zamenyekanye cyane mu gukora inkweto zihagazeho nka NIKE cyangwa Adidas, ku buryo bakinjira mu mikoranire, ibicuruzwa byazo bikazajya bikorerwa mu Rwanda, bikahava byoherezwa ahandi.

Ibi bizagerwaho nyuma yo kubaka uruganda ruzajya rukorerwamo izi nkweto n’indi myambaro, ku butaka C&D Products Rwanda yahawe na Leta y’u Rwanda bwa hegitari 6,5 buherereye mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Musanze.

Ntabana, yagize ati “Turashaka kubaka uruganda ruzajya rukora imyenda y’ubundi bwoko n’inkweto noneho tukabyohereza i Burayi, kuko turashaka cyane kubona umusaruro w’ibiva mu mahanga ariko tukanareba n’amasoko yo mu Rwanda no mu karere.”

Kugeza ubu mu cyanya cy’inganda cya Kigali, [Kigali Special Economic Zone] harimo inganda 155 zahaye akazi abarenga ibihumbi 15 biganjemo Abanyarwanda.

Imibare ya Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko agaciro k’umusaruro ukomoka ku nganda kiyongereye kuko mu 2019 zinjizaga miliyari 1500Frw, mu gihe mu 2023 zinjije miliyari 3200 Frw.

Agaciro k’ibicuruzwa byatunganyirijwe mu nganda z’imbere mu Gihugu, u Rwanda rwohereje ku isoko mpuzamahanga, kavuye kuri miliyari 1,9$ mu 2020 kagera kuri miliyari zisaga 2,9 $ mu 2022.

Uru ruganda rukoresha imashini zigezweho

 

Uru ruganda rufite isoko ryo gukora impuzankano n’indi myambaro ya Polisi y’Igihugu, RNP

 

Zimwe muri sosiyete zikorana n’uru ruganda zirimo Marikoo, Navahoo n’izindi
Iyi ni imwe muri ‘style’ y’uruganda rwa TOG24 ikorerwa mu Rwanda
Imbaraga z’abakozi n’iz’imashini zigezweho ziba zunganirana
Imbaraga z’abakozi n’iz’imashini zigezweho ziba zunganirana
Ibikoresho fatizo bikorwamo aya makote bituruka mu bihugu byo muri Aziya birimo u Bushinwa na Bangladesh

C&D Products Rwanda yahawe ubutaka na Leta binyuze muri MINICOM, bwa hegitari 6, buherereye mu cyanya cy’inganda mu Karere ka Musanze ahateganywa kuzagurirwa ibikorwa byayo

Abakozi benshi biganje muri uru ruganda ni ab’igitsinagore

Amakote akorerwa muri uru ruganda aba yihagazeho cyane kuko rimwe riba rifite agaciro k’amayero ari hagati ya 200 na 400

 

Ku gice cyo ku ruhande rw’uru ruganda hari kuzamurwa indi nyubako yo kwaguriramo ibikorwa bya C&D Products Rwanda
Uru ruganda ruherereye mu cyanya cyahariwe inganda cya Kigali kiri i Masoro

Src: IGIHE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →