WOWE WASOMYE IBARUWA YAWE?

 

Umugabo rimwe mbere yo kuva mu rugo iwe ngo ajye ku kazi, yasize ibaruwa ku meza bariraho ayisigiye umugore we anamubwira ko hari ubutumwa bwe buri mu rwandiko asize aho ku meza.

Imirimo yo mu rugo ntiyatumye umugore abona akanya ko gusoma iyo baruwa kugeza saa sita z’amanywa zuzuye. Hanyuma rero amaze kubona akanya, yarishimye mu mutima kubona ko umugabo we yari yafashe umwanya akamwandikira akabaruwa.

Yabanje asoma ‘kiss’ iyi baruwa ubwo yabonaga hejuru handitseho ngo “Ku Mugore Wanjye Mwiza’’ maze arayohobera ubwo yabonaga ahagana hasi ku ibahasha handitse ngo “Ngukunda n’Umutima Wanjye Wose, maze akurura umwuka ayihumuriza cyane ubwo yumvaga ihumura neza umubavu ‘perfume’ umugabo we yiteraga.

Mu byishimo bynshi, atanabanje yigora ngo asome ibyari muri iyi baruwa, yahise atekereza gutekera umugabo we ibiryo yakundaga kurusha ibindi muri iryo joro. Yarihuse ajya mu gikoni maze atangira umurimo nk’uwitegura umushyitsi w’imena.

Nyuma yo guteka no gutegura ameza, yagiye mu bwogero arakaraba maze yambara ikanzu nziza cyane yari azi ko ikurura umugabo we nuko asasa neza uburiri bararagaho nk’uwitegura kuza gucurangana no gukiranurana imirya y’inanga babyinana ‘inyamanza iranyerera ntiyona’ mu gicuku.

Akimara gusasa uburiri, umugabo yahise yinjira mu nzu. Acyumva umugabo we yinjiye, yahise asohoka ajya kumuha ikaze.

Mu buryo bwamutunguye cyane, umugabo we yinjiye amurakariye cyane akimubona. Umugore byaramucanze cyane maze abaza umugabo we atanaretse ngo amuhe karibu mu rugo rwabo amuhobera ahubwo akaza afite isura yijimye yazabiranyijwe n’uburakari atyo.

Umugabo, nta rindi jambo amubwiye yahise amubaza ati “Wasomye ibaruwa yawe nasize ku meza?’’

Nyamugore yasubije umugabo we ati, “Ohhh! Yego nayibonye. Ni yo mpamvu nahangayitse cyane nkirirwa muri shuguri nyinshi nkora uko nshoboye kose kugira ngo ngutegurire ifunguro ukunda. Wakoze cyane, mukunzi, ni byiza cyane. Ni ukuri nishimye cyane kuba wafashe umwanya ukanyandikira.”

Umugore yashushe n’uwisumbukuruza ngo amusome ariko umugabo aramusunika amwigizayo, ibintu byatangaje cyane uyu mugore.

Umugabo yarakomeje ati “None niba wasomye iyo baruwa, kuki utakoze ikintu na kimwe mu bintu byose nagusabye gukora?’’

Adatinze cyangwa ngo akomeze kuvuga amagambo yandi, umugabo yinjiye mu nzu maze ahita asohoka asohokanye igikapu cy’abadiplomate gipakiyemo neza ibintu. Yerekeje ku muryango maze abwira umugore we ati “Sawa, tuzabonane nyuma y’iminsi 7.”

Umugore yagumye aho ahagaze yumiwe cyane mu gushidikanya kwinshi atazi icyo gukora mbere y’uko agira ijambo yavuga, maze yisanga inyuma y’urugi.

Ntiyaruhije akurikira umugabo we ahubwo yahise yihutira ku meza bariragaho maze noneho ku nshuro ya kabiri areba ya baruwa.

Iyi baruwa dore amagambo yari ayigize:

“Ikigo cy’ububucuruzi nkorera cyasabye abo dukorana bane nanjye kujya mu rugendo rw’iminsi irindwi i Dubai muri gahunda y’amahugurwa. Bavuze ko dushobora kujyana n’abagore bacu, bityo rero natekereje ko aya yaba ari amahirwe aruta yo gukorera ukwezi kwa buki tutigeze dukora nyuma y’ubukwe noneho kuri iyi nshuro tukagukorera i Dubai aho benshi barota kugukorera bakarinda bapfa batabigezeho.

Namaze kuzinga imyenda n’ibindi nzakenera mu gikapu, ubwo rero uzinge iyawe. Indege tuzajyana na yo irahaguruka saa moya z’umugoroba, rero ndagera mu rugo saa kumi n’ebyiri kugira ngo duhite tujya ku kibuga cy’indege. Nta mpamvu yo guteka ibya nimugoroba kuko mu ndege haza kuba harimo ibyo kurya.

Witegure kugira ngo nze gusanga witeguye neza nta gisigaye uretse guhita tugenda. Ahubwo ube witeguye na mbere y’uko ngera hano kugira ngo indege itaba yaza kudusiga. Ngukunda n’umutima wanjye wose.”

Ndatekereza ko kimwe nanjye utekereje ugasanga uyu mugore yari umunyabwenge buke ukimara kubona ikosa yakoze muri iyi nkuru.

Nyamara ikibabaje ni uko uku ari ko Abakristu benshi bameze mu Itorero rya Kristu Yesu.

Benshi muri twe tuvuga ko twemeye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, kandi rwose twishimiye kuba turi abana b’Imana no kuba umunsi umwe uwo Yesu azagaruka kutujyana. Nyamara ntitwita kandi ntiduha agaciro icyo atwitezeho gukora mbere y’uko agaruka.

Impamvu ni uko benshi muri twe Bibiliya zacu zirafunze. Twasomye ibyanditswe byera bike mu Ijambo ry’Imana ahubwo turi aho gusa dutegereje amasezerano yadusezeranije nyamara twirengagije burundu ibyo adusaba gukora.

Ntitukibeshye ko tuzi cyangwa twamenye Imana mu gihe tutazi Ijambo ryayo ari ryo Yesu Kristu.

Ni gute turi aho twicinya icyara tuvuga ko tuzataha ubukwe turi abageni b’Umwana w’Imana ari we mukwe nyamara twarashyize hasi ukwizera ko hambere tukagusimbuza ibimenyetso n’ibitangaza tuzi neza ko n’abadayimoni bashobora gukora?

Ijambo rivuga ko tubanza gushaka ubwami bw’Imana maze ibindi tukazabyongererwa kuko ngo “Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose?” Abaroma 8:32.

Benshi muri twe ntituzi ko Ijambo ry’Imana ari ryo mbaraga y’ibitangaza n’ibimenyetso, kandi ko turamutse tugendeye neza muri iryo jambo, ibyo byiza bindi twirukira bikaritwibagiza na byo byadukurikira.

Reka twite ku Rwandiko yatwandiye ari rwo Jambo ry’Imana. Iri ni ryo rizatwegereza icyifuzo n’ubushake bwe kuri twe kugira ngo tubashe kugendera mu ntsinzi n’ubutware bwe dutsinde iyi si, umubiri na satani n’ibindi bizazane bizanwa n’abo banzi bacu kuri twe abagenzi bajya mu ijuru.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →