IBINTU BIMWE WAMENYA KURI AFURIKA IZWI NK’INGOBYI Y’IKIREMWAMUNTU
– Afurika ni wo mugabane wa kabiri munini kurusha indi ku isi nyuma y’uwa Aziya.
– Ubutayu bushyuha cyane kurusha ubundi ku isi buba muri Afurika. Ubwo na bwo ni ubutayu bwa Sahara.
– Umugezi munini kurusha indi muri Afurika ni uruzi rwa Kongo.
– Umugezi muremure kurusha indi muri Afurika ndetse no ku isi ni uruzi rwa Nil.
– Umusozi muremure kurusha indi muri Afurika ni umusozi wa Kilimanjaro uba muri Tanzania.
– Ikiyaga kinini kurusha ibindi muri Afurika ni Victoria kiba muri Afurika y’Uburasirazuba.
– Ikirwa kinini kurusha ibindi muri Afurika ni Madagascar
– Igihugu kinini kurusha ibindi muri Afurika ni Alijeriya. Kera tucyiga cyari Sudani.
– Igihugu gito kandi gituwe n’abaturage bake kurusha ibindi muri Afurika ni Seychelles.
– Umujyi munini kuruta indi muri Afurika ni Cairo ikaba n’umurwa mukuru wa Misiri.
– Igihugu gikize kandi giteye imbere kurusha ibindi muri Afurika ni Repubulika ya Afurika y’Epfo.
– Igihugu gihinga ‘cacao’ nyinshi kurusha ibindi muri Afurika ni Côte D’ivoire.
– Igihugu cyeza icyayi cyinshi kurusha ibindi muri Afurika ni Kenya.
– Igice cy’imisozi kurusha ibindi bya Afurika kiri muri Afurika y’Uburasirazuba.
– Ubutayu buba muri Afurika y’Amajyepfo ni ubwa Nimib n’ubwa Kalahari.
– Ibiyaga bibiri byakozwe n’abantu muri Afurika ni Akosombo na Kainji.