INGURUBE YERA EPISODE 21

INGURUBE YERA
.
EPISODE 21
.
Duheruka ubushize muri events ziheruka, ubwo Edmondson yabwiraga amagambo ateye ubwoba Lisa atuma agira ikibazo mu mutima, amubwira ko ari kumubonaho ibyuya by’amaraso, bisobanuye ko ari kumubwira ko yishe umuntu. Ndetse twasize amubajije ikibazo nimba atekanye mu mutima we, Lisa atangiye gucika intege.

Twasize kandi mu cyaro kwa muzehe tubonye Captain afite amafoto menshi ya Emilia mu ikofi ye, ndetse wabonaga yashimishijwe kandi yatewe ubwoba no kumubona ku nshuro ya mbere. Ni mugihe Emilia we ku nshuro ya mbere abona Gabby yamurangariye cyane, ndetse akanamwenyura, ibyo muzehe na Chief of staff barabibona ariko Gabby we ahuze cyane. REKA DUTANGIRE TWIHUSE

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Amasaha y’amanywa yaricumye, ni mu masaha ya nyuma ya saasita, dutangiriye i SOLOK City ku kigo cy’amashuri, ni mu masaha y’akaruhuko k’umugoroba, Edmondson yicaranye na Lisa kuri ya ya ma esikariye.

Edmondson areba Lisa udashaka kumurebara mu maso ati:” cher kuki ukomeje kugaragara nk’umuntu ufite ikibazo?”

Lisa ahita amureba mu maso avugana ubushizi bwisoni ati:” kuki wanzanye hano? Hano ntago mpakunda.”

Edmondson yitonze ati:” kare muri break time ya mugitondo, ubwo twaganiraga nkakubwira uburyo ndi kukubona, nabonye utabyishimiye, ugaragaza gucika intege ndetse uhita umpunga. Muby’ukuri ngewe nabonye ko hari ikibazo gikomeye kibirimo. None rero, nakuzanye hano kuri izi esikariye ngo tuganire, umbwire ikibazo ufite nk’umukunzi wange wenda nagufasha.”

LISA aramureba ati:” ntago nkunda iki gishushanyo” ahita atunga urutoki kuri cya gishushanyo cya Aline yashushanyije ku gikuta. Edmondson akamwenyura ariko ntabimugaragarize.

Lisa arakomeza ati:” biri kundya ahantu kuba ndi hamwe na cyo.”

Edmondson amufata ku rutugu ati:” iki gishushanyo ni cyiza, gikora ku marangamutima ya buriwese ukibonye. Ni igihangano cyiza cyo kugufasha no kumfasha gutuma nkutuzisha, nkakugarura mu murongo ndetse nkanagusaba imbabazi kubera ko nshobora kuba nakubabaje mu masaha ya kare.”

Lisa biramurya yikomanga mu misatsi ati:” impamvu wanzanye hano ndayizi. Ngewe ndagiye.” Ahita ahaguruka agiye kugenda Edmondson ahita amufata

Aramureba ati:” impamvu uzi yatumye mpakuzana itandukanye niyo nkubwiye ni iyihe? Iki gishushanyo ni kiza Lisa, ugomba kugikunda kuko nange ukunda kandi ugukunda ndagikunda.”

Lisa bikomeza kumukorogoshora areba Edmondson ati:” uri kunzana mu mafuti yawe yo guterekera aka gakobwa. Ufite ikibazo cyuko indaya yawe ishobora kuba yarapfuye se?”

Edmondson arikanga, ndetse yereka Lisa ko atunguwe cyane ati:” ibyo uvuze ni ibiki? Urabizi neza ko wa mukobwa Aline yapfuye? Ubizi ute?”

Lisa aramwenyura ati:” nimba atakiza ku ishuri se gute yaba ari muzima?? ”

Edmondson aratuza ati:” uzi amakuru ye sibyo? Ngaho yambwire.”

Lisa aramureba aramwitegereza ati:” ahubwo ndabona usa nkaho uri gukeka ibintu byinshi. Mbwira ibyo uri kumbaza uri kubitekerezaho iki?”

Edmondson amufata mu ntugu amureba mu maso nkaho agiye kumusoma aratangira ati:” ntago wigeze wishimira ubucuti bwange na Aline, iteka wumvaga ko ngo mugucaho inyuma, kandi kare nabaye nkubona ibintu byo kubonekerwa! Nabonaga ubira ibyuya by’amaraso bituruka mu misatsi yawe bigutembaho, nuko ukihanagura ibyo bigatuma isura yawe yuzura amaraso nkabona urasa nk’ikibi, none rero mbihuje n’ibura rya Aline ndetse nkurikije ibyo uri kumuvugaho ngo yaba yarapfuye, mpise nkeka ko waba waramwishe.”

Lisa arikanga akanurira cyane Edmondson. Edmondson aramureba cyane arakomeza ati:” waba warabonaga ariwe se ndi gukunda bityo ugahitamo kumwica ngo ukunde utume nongera kuba uwawe? Mbwira, wishe umuzirantenge Aline?”

Lisa ahita amwishikuza avuga arira ati:” utangiye kumpindura umwicanyi. Ntago unkunda, Imana izabikubaza kunyanga kuri urwo rwego umbonamo umwicanyi…”

Lisa ashaka kugenda ariko Edmondson aramufata, avuga atuje amwinginga ati:” Basi mbabarira mukunzi. Ndagukunda cyane sinifuza ko ubabara, ibi byose ndi kubikorera umudendezo wawe kuko mbona udatuje. Niyompamvu nifuza ko wambwira ukuri, hanyuma nkagufasha gutuza.”

Lisa aramureba ati:” ibyo umbwira ntabyo nzi. Aline ntago namwishe sinzi n’impamvu atajya aza ku ishuri.”

Edmondson aramureba aratuza ati:” nonese bby, waretse nkagusaba akantu kamwe?”

LISA azamura umutwe abyemera. Edmondson ati:” ejo ko ari muri weekend, waretse nge nawe tukazasohoka, tukiyunga ko ndi kugukunda kandi nifuza ko nkuba hafi cyane?”

Lisa mukubyumva arasara, arishima cyane ati:” nkumbuye kuri THE NTACO VIEW HOTEL”

Edmondson araseka.
.
Ku rundi ruhande, Gabby yazamutse ubu tuvugana yicaranye na Mr. president, Mr. Alfredo ndetse na Mr. Baptiste. Bicaye ku meza ngari Gabby ari kubereka map y’aho bari gucukura amabuye, ndetse abereka aho ibikorwa bigeze, ubundi ati:” mu minsi micye cyane umusaruro wambere umeze neza nzawohereza nako nzawuzana nkubashyikirize.”

Abagabo bose bamukomera amashyi. Mr Frederick ati:” nkongeje umushahara sha. Uri umukozi mwiza cyane.”

Gabby arabashimira. Minister Baptiste ati:” ni ishema kukugira musore wange, ni wowe mu basore bange utajya wica cyangwa ngo uswate mission. Dutewe ishema nawe.”

Gabby aramwenyura ati:” amasaha akomeje kwihuta ngomba gusubirayo vuba.”

Alfredo ati:” kubwange nguhaye ikiruhuko kandi ndahamya ko bagenzi bange babishyigikira. Sangira natwe, usabane natwe, ejo uzirirwe uryoshya mu mugi kuko mpamyaka ubikumbuye, uzasubira mu kazi ku munsi uzakurikira uwejo.”

Gabby aramwenyura ati:” murakoze cyane. Nishimiye ikiruhuko mumpaye. Ariko, ntago ari ukubasuzugura kuko ngomba kujya mu kazi.”

Abandi barebanaho gusa. Arakomeza ati:” aka kazi nzaruhuka ari uko karangiye. Ni mission imeze neza ntagomba gutuma ipfa na gato.”

Minister Baptiste ati:” byose ukenera birahari, kandi ugire akazi keza.”

Gabby arahaguruka aragenda bamureba.

Mr. Frederick areba bagenzi be ati:” kuki yanga ikiruhuko? Mbigizemo amakenga, mumushyireho maneko.”

Alfredo ati:” ntampamvu ihari yo kubikora. Ni umukozi mwiza udakorera kuri nshimwe nshimwe, ibyo tubimwubahire.”

Baptiste ati:” akazi agakora neza cyane ntacyo tubona kitagenda neza. Mwibuke igihe twigeze kumukeka mu kudutwara wa mwana wa wa mukire kazi Mrs. Catherine, twaramubabaje bishoboka, biza kurangira tumenye ko atari we wabikoze, ndetse akomeza kutwubaha no gukora akazi neza. Kwanga ikiruhuko si izindi mpamvu, ahubwo ni ugukunda akazi n’umuhate. Mu bwisanzure bwe adukorera akazi neza kandi akaduha inyungu nyinshi.”
.
Ku rundi ruhande turacyari mu murwa, hano ni mu rugo rwa Chief of staff, ubu tuvugana Sarah yamaze kuhagera mwibuke twasize kare mu gitondo ubwo Emilia na Chief of staff bajyaga kwa muzehe, bahaye Address abajepe, y’aho bamusanga ngo bamuzane. Ubu rero ari mu rugo, yigunganyije ameze neza cyane, ariko aho ari muri salon hari umujepe utari kumuva iruhande.

Sarah aramureba ati:” ariko kubera iki uri kunguma impande? Ndi gusohoka, ukansohokaho, nakwigira mu cyumba, ugahagarara ku muryango wacyo ntano kwicara, ubundi ko bidasanzwe bite?”

Umujepe ati:” ma’am, niyo gahunda ihari. Ndi umurinzi wawe igihe cyose.”

Sarah ati:” none kuki Papa na mukuru wange batinze? Narambiwe kuguma hano ngenyine na Mama yigendeye.”

Umujepe ati:” ma’am, abo bose baraza vuba ihangane.”

Sarah ati:” wari uziko ibyo bintu bagutegetse byo kundinda ntabikunze? Ufite kuva hano ugasohoka hanze.”

Umujepe ati:” Ni itegeko ngomba kurinda. Wari warashimuswe kubera ntamurinzi ufite, ntago ikosa nkiryo rigomba kuzongera. Ubu urarinzwe.”

Sarah araseka ati:” Ni benshi badashimutwa hanze aha, kandi ibyo ntibivuze ko ari uko barinzwe n’abajepe.”

Umujepe ati:” none wowe warashimuswe, bivuze ko rero utandukanye na bo. Niyompamvu ugomba kurindwa.”

Sarah atuza gato ati:” nshaka kugenda kandi nta murinzi nshaka ko amperekeza.”

Umujepe ati:” sorry ma’am, nibitaba kuguherekeza uraguma hano ku gahato.”

Sarah atekereza gato ati:” sawa. Ngaho ntago ngushaka iruhande rwange. Sohoka undindire ku muryango.”

Umujepe ati:” no ma’am, ni itegeko nahawe.”

Sarah ararakara ati:” uri kumpamagara za ma’am nyinshi cyane, ndavuze ngo noneho ubaha itegeko rya nyokobuja. Sohoka umutekano wange uwucungire ku muryango uri gutuma ntisanzura iwacu.”

Umujepe yubaha nyirabuja arasohoka ahagarara ku muryango. Sarah ahita ajya mu cyumba yihuta yambara ipantaro n’umupira wingofero, afata amafaranga ubundi ati:” ubu ka twin kange karambuze, karandakariye ngo sinkijya ku ishuri. Ubu ku munsi wambere yarantegereje ngo ndajya kumutwara birangira ambuze arakererwa cyangwa arasiba, ubu ari kwibaza byinshi kuri njye yabiburiye ibisubizo. Reka njye kumureba.”
.
Ku rundi ruhande, turi mucyaro kwa muzehe, ni mu masaha yumugoroba, chief of staff na Emilia baracyahari ariko bari kwitegura gutaha

Muzehe arabareba ati:” twatembereye cyane hano hose, gahunda zacu mwazibonye namwe mwabaye twebwe.”

Chief of staff ati:” umujyo ni umwe. Emilia azagaruka vuba kuko aracyakeneye gufata amasomo yawe.”

Muzehe ati:” operation ikurikira azayiyobora dupime ubushobozi bwe mu bikorwa nyirizina.”

Muzehe arabitegereza cyane arakomeza ati:” ikipe yacu ngari icyo yaburaga ni umunyacyubahiro umwe gusa. Nshatse mission nayihutisha nkakuraho president tugaha inshingano undi.”

Bose bahita bareba Emilia, Emilia nawe arabibona ko ari we bavuze. Gaston na captain baramureba. Gusa Captain we yahereye kare amwitegereza.

Chief of staff ati:” ubu noneho twataha.” Emilia avuga yitonze mu ijwi risaba kandi ritegeka ati:” ndifuza ko twaba turetse gutaha.”

Captain yicinya icyara. Chief of staff ati:” amasaha yatujyanye kandi tugomba kwakira umukobwa wacu tukamusubiza mu murongo.”

Emilia ati:” Papa, ntago turara hano rwose. Ariko ndumva hari impamvu iri gutuma numva twaba turetse gutaha.”

Chief of staff ati:” wayivuga?”

Emilia hari ahantu ari gukunda gukubita akajisho ku gikuta hakurya. Muzehe yari yabibonye, nawe ahita ahareba kumbe hariyo ifoto nini ya Gabby ateruye ikibunda kinini ariko yambaye ubusa hejuru ubona ko ari igisore cy’amatuza ameze neza.”

Muzehe ahita ahaguruka ajya mu kabati azana irindi cupa ry’inzoga, asuka mu birahure batangira kunywa.

Mugihe bari kunywa captain yegera Emilia atangira kumuganiriza.

Emilia ati:” nishimiye kuba umwe muri mwe.”

Captain ati:” twakwakiriye mu muryango ariko byumwihariko ngewe.

Emilia araseka. Captain ati:” nitwa JEAN JACKES ariko kubera mission ya business yacu yo gutwara amato ari njye ireba, byatumye nitwa Captain. Dufite business y’amato.”

Emilia ati:” ayo makuru nishimiye kuyamenya. Ese na kubaza?” Captain arikiriza. Emilia amutungira urutoki kuri ya foto ya Gabby ati:” bite byuriya musore?”

Captain karamurya ariko arijijisha ati:” Ni umusore wacu. Ngewe ndi se wabo kuko ndi murumuna wa muzehe, gusa Gabby bisa nkaho tungana kuko iwacu bambyaye batinze hh. Uriya ni umwana wacu ntaribi.”

Emilia areba Captain ati:” okay sir.”

Ako kanya Gabby ahita yinjira abasanga muri salon, ariko kubera icyokera cyari gihari ahita akuramo agakote arakajugunya ubundi ajya ku meza afata inzoga yari iri mu kirahuri cya muzehe ayirohayo, afata n’iya chief of staff ariranguza, afata iya Gaston nayo aramira 🤣 aba ageze kuri Emilia agiye gufata iye barebana mu maso cyane gusa Emilia atangira gushimishwa nukuntu Gabby aje araturika araseka.

Gabby ahita afata ikirahure ke ahita amunywesha iyo nzoga bose baraseka. Gabby ati:” harya yitwa Emilia? Ari kunseka wagirango ni ubwambere abonye umuntu wishwe n’icyaka.”

Emilia amukubita urushyi ku bitugu ati:” wa muswa we warutumye inzoga inkora.”

Gabby ati:” kandi ubu njye ndi kugenda. Muzagaruke mpari neza nako ntimuzagaruke mutaje kuri mission. Tuzajya duhurira hano ku mpamvu z’akazi, kandi ubu nanagiye.” Ahita afata rya cupa ry’inzoga arayigotomera ubundi ahita asohoka ngo yigire kuri Green part Iceland.

Uko yagasohotse Emilia yamusohotseho atarinjira mu modoka aba yamufashe ati:” kuki utatuganirije.”

Gabby aramureba gusa ubundi ati:” mba mbaganirije ariko…”

Emilia ati:” ariko iki?”

Gabby ati:” ngira irari ryinshi ntago njya ntinda ahantu hari umukobwa mwiza.”

Emilia yipfuka kumunwa araseka gufata ibitwenge biramunanira 🤣. Gabby ahita yatsa imodoka arigendera hh.

Emilia yagarutse mu nzu amaseka yamwishe. Chief of staff na muzehe bararebana. Chief of staff abwira muzehe ati:” Ni umukobwa wange ariko ni ubwambere mbonye atari serious. Ndabona yabwanutse.”

Muzehe aramwenyura gusa yirohamo inzoga. Captain we ari kunywa cyane ubona afite umujinya.

Emilia ati:” ndikumva noneho twataha.”
.
Ku rundi ruhande Edmondson yageze kwa Aline,no nyuma y’aho atahiye avuye ku ishuri, yahise ajya kureba Aline iwabo, bicaye muri Salon bari kuganira.

Edmondson ati:” Mission yacu yaciyemo.”

Aline amwenyura ati:” ko utari kumbwira ariko.”

Edmondson ati:” Lisa ndi gutuma umutima umurya hejuru yibyo yakoze. Gusa akomeje guhakana ko atakwishe.”

Aline ati:” none nyuma yo guhakana? Bizaguma gutyo nzakomeza ngume aha ntajya ku ishuri?”

Edmondson ati:” oya. Ahubwo nkuko twari twabivuganyeho, namubwiye ko ejo nge na we tuzasohoka. Birumvikana njye nawe tuzaba turikumwe, ndetse tuzaba twagezeyo mbere kuburyo azatungurwa no kuzasanga nge nawe turikumwe. Tuzaba twamuteze camera kuburyo ibyo azavuga nyuma tuzabimwumvisha anabireba. Tuzatuma avuga ibintu byose uko byagenze kuburyo nyuma yibyo twe tuzaba tumufite, tunamutegeka ibyo ashatse kugirango ayo mashusho ye tutayatangaza bikaba igisebo.”

Aline arishima ariko ahita atuza ati:” ngize ikibazo rero! Ko turaba tumuteranyije na nyina? Azi neza ko nyina ariwe uzi ibye gusa, none azahita avumbura ko nyina ariwe wakubwiye ngo uze untabare.”

Edmondson ati:” ibyo ntubigireho ikibazo kuko nyina na we si umwana azi icyo gukora.”

Aline ati:” nkomeje guhangayikishwa na Sarah, ese ni ayahe makuru wamumenyeho?”

Edmondson nawe yitsa umutima ati:” nkurikije uko nabibonye, ibya Sarah byo Lisa ntabyo azi.”
.
Tugaruke kwa chief of staff, we n’umukobwa we bahise bahagera barahasesekara. Mu kujya kwinjira basanga wa mujepe aracyahagaze ku muryango

Chief of staff ati:” Sarah ko utari kumwe na we?”

Umujepe ati:” yifuje, nako yantegetse ko murindira ahitaruye. Biramubangamiye kumuhora iruhande.”

Emilia ati:” ariko ari mu nzu.”

Umujepe arikiriza. Bahise binjira, gusa baramushaka baramubura mu byumba hose. Ikibazo kiravuka sasa umujepe atangira kwisobanura yabuze ayo acira n’ayo amira.
.
Uko bamushaka turamubona ageze kwa Aline, gusa arikumva amajwi y’abantu babiri irya Aline n’irindi ry’umusore rimuca mu matwi, agira amatsiko menshi yo kumumenya, kandi yari amaze kwisanzura kwa Aline nk’iwabo, ahita yinjira abatunguye, bose birabatungura bahagurukira icyarimwe baramuhobera, Aline na Sarah batangira kurira kubera gukumburana no guhangayikirana………………..IBAZE STORY BAGIYE GUTERANA 🤣 NAKO UBUJAJWA BAGIYE KUVUGA. THANKS………………..LOADING EPISODE 22…………….

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →