Umusore wari ukiri muto yabajije se wari umurobyi ati “Papa, ni byiza cyangwa hari icyo bitwaye kubwira abantu intego n’inzozi zose mfite mu buzima?’’ Umurobyi yacecetse agahe gato, maze abaza umuhungu we ati “Kuki ushaka kumenya ibyo se?”
Umusore asubiza se ati “Urebye, papa, buriya njyewe mfite inzozi zikomeye kandi zagutse rwose! Ndashaka kuba umuntu ukomeye ukora impinduka mu bice byose by’ubuzima, ku bo mu rungano rwanjye, mu gisekuru navukiyemo n’izindi mpande zose z’ubuzima. Icyakora sinzi niba nabwira cyangwa ntabwira abantu izi nzozi mfite.”
Umurobyi yaramwenyuye, maze aramubwira ati “Urabizi….reka tujye kuroba amafi make ku mugezi. Nituhagera ku mugezi turoba turakomeza ikiganiro cyacu, si byo?’’
Ako kanya, umurobyi n’umuhungu we bafashe inshundura, indobani n’ibindi bikoresho byo kuroba maze bafata inzira berekeza ku mugezi kuroba. Ngo bagere ku mugezi, bashyira imiraga (inshundura) mu mazi baratega bagira ngo bafate amafi.
Haciyeho igihe kitari kirekire cyane mbese kingana n’urugendo rwo kuva nk’i Kigufi kugera i Buruseli hiryo yo muri Gitsimbi, bari bamaze gufata amafi menshi ku buryo igitebo bayashyiragamo cyari hafi kuzura. Hanyuma rero, umurobyi arekera aho kuroba maze atunga urutoki kuri cya gitebo, nuko abwira umuhungu we ati:
“Reba kandi witegereze aya mafi yose ari mu gitebo. Yose yafashwe n’indobani yo mu mutego w’amafi, ubu ubuzima bwayo n’ejo hazaza hayo bitandukanye n’ubw’andi mafi ari mu mugezi. Aya mafi yamaze gutakaza no kubura buri kintu cyose yari afite mu buzima; imiryango yose, inshuti ndetse n’iwabo mu rugo kuko nta na rimwe azasubira kubaho neza mu mugezi.
Ikibabaje cyane kurushaho, ni uko izi fi zigiye kubabazwa cyane kandi zicwe mu buryo bubi cyane.
Zizakarangwa mu mavuta, izindi zotswe ku mafuru n’imbabura, izindi zitogoswe, izindi zitekeshwe umwuka n’ubundi buryo abazazirya bazashaka.
Uzi impamvu zigomba guca muri uwo mubabaro utagira akagero utyo se?’’
Umuhungu yaratekereje nko mu gihe cy’umunota, nuko azunguza umutwe abwira papa we ati “Ntabwo mbizi, papa. Sinzi impamvu rwose, ahubwo mbwira.”
Umurobyi yariruhukije cyane yinjiza umwuka asohora undi maze aravugiriza nuko aravuga ati:
“Buriya rero, impamvu nta yindi ni uko ariya mafi atashoboye gufunga iminwa yayo. Bivugwa ko ifi ifunze umunwa na rimwe idashobora gufatwa n’umutego. Na rimwe ubyumve neza, ifi ifunze umunwa ntifatwa n’umutego. Ntishobora kwicwa na wo.”
Mu kuvuga atyo, umurobyi yegereye umuhungu amufata ku bitugu amureba mu maso, aramwenyura maze akomeza ibyo yamubwiraga ati:
“Mwana wanjye, ibi rwose ni byo byiberaho mu buzima busanzwe. Abantu benshi bananiwe kugera ku byo bari bariyemeje, bagatsindwa urugamba rw’ubuzima ndetse icyitwa intsinzi ntikibarangweho, bamwe bagahomba banatakaza buri kintu ubuzima bwari bwarabahaye, ibi byababayeho kuko bafunguye iminwa yabo cyane bakasama nta rutangira maze bakabwira abandi bantu inzozi zabo n’ibyo batekerezaga bose.
Impamvu nziza cyane yo kurinda ibyiyumvo byawe kandi ugafunga umunwa wawe igihe wumva ushaka kuvuga ku mishinga yawe y’ahazaza ni uko abantu benshi batakwifuriza gutsinda no kugera ku byo wiyemeza. Rwose rubanda ntibifuza kukubona wateye intambwe ngo ujye imbere cyane cyane iyo bazi cyangwa bakeka ko uzaba ufite icyo ubarusha cyangwa ubari imbere. Ni rya shyari nyine!
Iyi ni inama ikomeye yo kwiyubaka izagufasha mu migambi yawe igatuma iyo migambi itazamo kirogoya ziva ku mashyari abantu bagufitiye ndetse n’ayo bashobora kukugirira kuko bakeka ko uzabarengaho, yewe ndetse n’abazifuza kugusubiza inyuma kugira ngo babe ari bo bifatira ibyiza washakaga kugeraho.
Na rimwe ntukwiye, nongere mbisubiremo, nta na rimwe ukwiye gutangaza imigambi n’inzozi zawe zitaruzura cyangwa se zitari hafi kuzura.
Impamvu ni uko hari abantu benshi barimo abo wita inshuti zawe ndetse n’abo mu muryango wa hafi bazakora uko bashoboye ngo bakubuze kugera ku byo wiyemeje, maze bagutege amahwa mu nzira, abandi bagutege imitego ya rugondihene baguturutse inyuma, abandi bagufungire amayira mbere y’uko uyageramo maze nujya kugera ku rugi rw’intsinzi usange rwifunze kera.
Nyir’umunwa ufunze nta na rimwe yisanga mu bibazo mu bibazo n’ibyago yiteye. Iteka intambwe ikomeye ushaka gutera jya uyigira ibanga. Jya ugenda ujya imbere ugana imbere ariko bucece.
Gira icyo ukora ntubeho wicaye ubusa ariko ibikorwa byawe ubukore wicecekeye mu ibanga maze rubanda ubatunguze ibyo wagezeho n’intsinze ariko byamaze kurangira hamwe nta n’uwabasha kugira icyo abikoraho ngo abisubize inyuma cyangwa abihagarike.”
Ni ryo banga rikomeye ry’intsinzi y’ubuzima. Icyumweru cyiza cy’intsinzi ni cyo kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION tubifuriza.