Umugore umwe muri leta ya Yola Adamawa yafashe telefone y’umugabo we maze ajya muri konti ye ya Facebook agezemo akubitwa n’inkuba. Yabonye ibiganiro ‘chats’ umugabo we yirirwa agirana n’abandi bagore abura ayo acira n’ayo amira. Maze yicara hasi, nta nduru, intugunda cyangwa inda y’umujinya, atekereza adahubutse uburyo bwo guca umugabo we kuri abo bagore n’abakobwa bose.
Sinzi ukuntu yigiriye inama mu mutima nyuma y’uko igitekerezo cyiza cyane cyamujemo, maze akora ibintu bikurikira.
1. Yafashe (copy) ibiganiro byose “chats” umugabo we yagiranaga n’umwe muri abo bagore maze abyohereza muri telefone ye uko byakabaye.
2. Nyuma y’aho afungura konti nshyashya ya Facebook mu mazina y’umugabo w’umuyisilamu ‘Abu Dar’daeee Bin Aboubacar’.
3. Amaze kuyifungura, asaba ubucuti ‘friend request’ umugabo we, umugabo we amwemerera ubucuti nk’ubwemereye umugabo mugenzi we.
4. Amaze kubumwemerera, nyamugore aramushimira maze atangira amwibwira ati “Amazina yanjye ni Abu Dar’daee, nkaba ndi umwe mu barwanyi ba BOKO HARAM.
Nabonye ibiganiro byose ‘charts’ ugirana n’umugore wanjye. Ndagira ngo ku izina rya Allah Subhanahu Wa Ta’ala nkuburire nguha gasopo ngo wibagirwe kandi ucike ku mugore wanjye niba ugikunze ubuzima bwawe ukaba ushaka gukomeza kubaho.
Niba ushidikanya ku byo nkubwira, hano mfite ibiganiro byose ‘chats’ wagiye ugirana n’umugore wanjye hano nk’uko ubibona. [Aha yahise amwoherereza za chats zose].
5. Rero, nudahagarikira aho gukomeza kugirana ibiganiro n’umugore wanjye wiha ibyo kumutereta nk’aho udafite uwawe, nzaguca umutwe nk’uko nywuca intama y’igitambo cyangwa umukafiri wese utazi Allah.
6. Ndakuzi. Nzi amazina yawe ko witwa Jamilu, so yitwa Mohammed, nyoko yitwa Khadija, ufite abana 3 ari bo Al’ameen, Zahara na Yusuf. Inshuti yawe magara yitwa Abdulrahman kandi muturanye na Usman mukunda kujyana n’amaguru mu muhanda wa Jambutu mugiye kunywa agacyayi k’icyatsi. Uri umwalimu muri kamuniza kuri FCE.
Ndongera nkwihanangirize bwa nyuma ku izina rya Allah Subhanahu Wa Ta’ala Allah Subhanahu Wa Ta’ala ko niwongera na rimwe guhamagara, kwandikira cyangwa kuganira ‘uchata’ n’umugore wanjye nzaguca igihanga nk’uko ngica intama y’igitambo cyangwa ngakata umutwe wa za Kafirun zose zitubaha Allah Subhanahu Wa Ta’ala nk’uko nabikubwiye.”
Mu gihe nyamugabo yasomaga ubu butumwa, umugore yari amwegereye amurebera aho atamubona.
Mu gihe yabusomaga, yaratunagurikwaga ahumeka insigane ariko yivugisha asubiramo amagambo ngo Innalillahi WA innaillaihirraji’un Innalillahi WA innaillaihirraji’un Innalillahi WA innaillaihirraji’un [ubundi bisobanura ngo ‘Twavuye kuri Allah kandi kuri we ni ho tuzasubira’, bikunda kuvugwa n’Abayisilamu iyo bapfushije].
Umugore we yamubajije uko byagenze n’icyabaye, umugabo aramusubiza ati “Nta cyo’’. Ako kanya yahise asiba apurikasiyo ya Facebook na WhatsApp n’izindi mbuga nkoranyambaga zose muri telefone ye.
Bukeye bw’aho, mbere yo kujya ku kazi yaciye ku isoko ku bakomisiyoneri agurisha telefone ye iPhone 13 maze agura ka Nokia k’amatushe. Afata umwanzuro ko azajya akoresha interineti ari uko asoma imeyili zifite aho zihuriye n’akazi n’ubundi bushakashatsi kuri mudasobwa ye gusa.
Yabwiye umugore we kujya iteka ryose amubyutsa akanamuhamagara amwibutsa gusali uko ibihe bigeze ngo hatazagira umunsi umucika cyangwa akibagirwa gusenga gatanu ku munsi nk’uko intumwa y’Imana Mohammed Imana imuhe amahoro n’imigisha yabyigishije Abayisilamu bose.
Umugore avuga ko kuva uwo munsi nta na rimwe arasiba gusenga gatanu ku munsi kandi asigaye amarana igihe gihagije n’umuryango we n’umugore n’abana batatu babo.
Buriya hari uburyo bwiza bwaruta ubwo uyu mugore yakoresheje mu guca umugabo we ku ngeso mbi yo gushurashura? Ubu buryo si sawa aho gusakuza busandi witeza ab’isi cyangwa ugakora icyaha wica umugabo wawe?
Yari inkuru ya wikendi kuri THE NTACO STORIES PRODUCTION mboneraho umwanya wo kukwifuriza wikendi mpire ya nyuma ya Gicurasi. Ariko uzi ko n’uyu mwaka wirenze nkiri ku cyapa di!? Ejobundi turaba turi mu kwa gatandatu? Ayiwe Nyagasani ko umwana akomeje gukererwa ishuri, ndagira nte? Ariko nta cyo, ibyanjye ndabizi.
Niba ugeze hano rero, ndagira ngo nkwisabire aka kantu ndetse ni yo mpano ngusaba muri uku kwezi:
Shyira Link yiyi nkuru kuri status yawe.