1. Igihe mumaze gukora ibyanyu biterasoni azagutwara akugeze aho utaha cyangwa aguhe itike ihakugeza maze asubire iwe mu rugo rwe n’umugore we n’abana. Uko ajugunya mu myanda ibikoresho mukoresha (udukingirizo) ni ikimenyetso cy’uko nawe ubwawe agufata nk’umwanda.
2. Mugitandukana, ahita ashaka ibintu bihumura neza nka shikarete, bamwe bisiga n’ibibabi by’inturusu kugira ngo yihanagure asibanganye impumuro y’umubavu witera ugira ngo umukurure mu gihe we atifuza na gato kuba yagerana impumuro yawo mu rugo iwe. Ibi abikora atitaye ku giciro gihenze cyawo mu gihe uwitera ugira ngo uhumure, kuri we mu rugo rwe ni umunuko wateza ibibazo.
3. Agira umwanya wo gutekereza akicuza ibibi amaze gukora [biba ku bagabo n’abasore benshi iyo bamaze gusambana] akibabarira mu mutima maze agasanga abana n’umugore we.
4 . Akigera mu rugo, ahita akaraba vuba kugira ngo he kugira ikikwerekeyeho na kimwe kibe cyamurangwaho.
5. Agatekereza ukuntu ushobora kuba uri mwiza cyane pe! Ariko yamara gutekereza neza, agasanga adashobora kureka umugore we kubera wowe wiyandarika. Ni na yo mpamvu kabone nubwo agutereta akubeshya ko agukunda kurusha umugore we [iyo ubizi ko amufite], nk’iyo aguteye inda, abanza kukwihakana rimwe na rimwe ntanagufashe kurera umwana.
Igihe umwemereye ko musambana, aba agufata nk’izindi ndaya zose. Ntashobora kukubona na rimwe nk’umwari ubereye urugo. Yewe ntiyanakurangira undi musore akunda cyangwa yubaha utarashaka ngo amuguhemo ‘passe’. Ari wowe se? Wamara kurya shikarete wamara kuyicira yashizemo ubwumba wamara kuyita hasi ukabwira uwo ukunda ngo nayitore ayirye wenda yanakandagiwe n’abavuye mu bwiherero bw’ibitaka n’ibiti nk’ubwo mu byaro?
6. Nyuma yo kugera mu rugo no gukaraba, no kwiyumva neza, ahobera umugore nyabana we maze akamubaza uko abana biriwe n’uko bitwara ku masomo na bo bakaza bamwishimiye bakamukiniraho cyane na byo bituma akubona nk’igikinisho gusa kuko utamurutira umugore wamubyariye ibyo birezi.
8. Hanyuma akagaburirwa inkoko nziza y’inyarwanda cyangwa ifi ureke bwa ‘buboroshete’ butanahiye aba yakuguriye mu kabari.
9. Hanyuma yo kurya, akaruhuka mu ntebe zo mu nzu ye, ubundi we na madame bakajya mu cyumba cy’uburiri bwabo. Bahagera, bagatangira kuganira ku hazaza habo bombi ari ko umugore amuryamye mu gituza.
10. Barangiza bagakora urukundo (making love) bubaka urugo rwabo baruteraho utubariro, bitandukanye no gusambana kuko ibyo mukorana ari ko byitwa kandi ni na ko biri. Nyuma y’aho ntiyirirwa ajya gukaraba kuko yamenyereye impumuro y’umugore we anumva ari nziza cyane.
11. Mu kuruhuka ari ko umugore amuryamye mu gituza birangira anasinziriyemo, baganira ku mishinga y’ishoramari ryabo, bakaganiririra hamwe amafaranga bakwiye kuzatwerera mu bukwe bw’inshuti zabo n’ibindi bikorwa by’ubusabane rusange bajyana bombi bateranye ishema mu gihe wowe ahantu nk’aho hiyubashye udashobora kuhasunutsa amazuru.
12. Wowe aho uri uba uhangayikishijwe n’uko umugabo ukunda ashobora kuba ari kumwe n’undi mugore wibwira ko nta cyo akurusha nyamara wibeshya, kandi ari na ko umubiri ukurya kuko ibyo mukorana n’umugabo utari uwawe kenshi abikorana inkeke n’akoba bituma atibwira neza abatanazi iyo akora mu mitana.
13. Wenda nyamugabo yagusigiye 100.000 FRW nawe wohererezaho nyoko 15.000 FRW mu cyaro na we si ukwishima ngo afite umukobwa w’imico myiza ufite akazi keza mu mujyi kandi bya he byokajya, ko uri akaraya kicuruza gashaka gusenya ingo z’abandi ndetse wabaye agace abagabo b’abandi bananiwe bimariramo ipfa n’umunaniro.
14. Kuko abakobwa n’abagore kenshi muri kamere yabo bagushwa n’ibyo bumva, umugabo ugutereta afite umugore azagutera imitoma agufate neza akurye umutima nawe uveyo, wumve ko koko yaba agukunda, iooooh!
Ndagusetse! Umugabo ufite umugore icyo agushakaho ni ukwimara ipfa, nta kindi. Agufata nk’indaya kandi n’ubundi uri yo. Kuko ucuruza umubiri wawe ngo ubone amafaranga.
None rero Mushiki wanjye, mukobwa mwiza, buriya nta rirarenga. Ushobora guhindura ubuzima bwawe ukiyubaha. Aho gushora amatako rwose, washoka igishanga cyangwa ugashora ubwonko, nta mugabo cyangwa umusore ukurusha bunini, ikibazo ni uko udashaka kubukoresha.
Menya indangagaciro zawe wihe agaciro kandi wihe intego uniyemeze ko nta mugabo uwo ari we wese uzagufata uko ashaka. Iga kubaho uko ureshya kandi ga unafite ubushobozi bwo kwigurira no kwigeza ku byo abagabo bagushukisha, wowe unama gusa ukore. Na ‘mituyu’ wazicuruza, sister! N’igisekirite wagikora. Hari n’ibindi byinshi byiza wakora ukarya amafaranga atameze nk’asize amazirantoki n’amaraso.
Ibitari ibyo, itegeko rya Karma ry’uko icyo ushyize mu isi kikagurikira nka kumwe icyo ubibye ari cyo usarura, rizakugaruka numara kubaka urwawe. Uko uca inyuma umugore mugenzi wawe uryamana n’umugabo w’umugore mugenzi wawe, ni nko kuguriza isi, isi na yo nijya kukwishyura izakuba inyungu inshuro zirenze zirindwi.
Shaka umugabo wawe bwite, Imana izabahana umugisha. Imana igufashe kunyurwa kandi igufashe guhinduka. Ndagusabira kandi kubona umugabo ugukunda.
Rero niba ugeza aha, ndagira ngo nkwisabire aka kantu:
Shyira Link yiyi nkuru kuri status yawe.