Twamaze kumenya ko kuba umugabo atari imyaka, ntiwayirusha igikona, tunamenya ko kuba umugabo atari ubwanwa, n’isekurume irabugira! Twasobanukiwe kandi ko umugabo nyamugabo arya avunitse kandi ko agaciro ke kava ku murimo wo utuma adasuzugurwa kandi ugusuzugurwa ku mugabo ni cyo kibi kiruta ibindi cyamubaho.
Ahubwo rero, dore ibintu bimwe ukwiye kumenya niba uri umuhungu cyangwa se ukwiye kubwira umwana wawe w’umuhungu maze akazaba umugabo ufite icyo yimariye ariko unafite icyo amariye abandi [kuko ni ngombwa niba yaravutse ari umuhungu] ahereye ku mugore azatunga. Ibi ariko birareba n’abakobwa kuko bamwe bakura bakaba intwari ziburusha abagabo da!
Bizanamufasha gukura akurane ubwenge, kandi ubwenge mvuga hano ni bwa bundi bufite igisobanuro cy’ubushobozi bwo kumva, gusobanukirwa no gukemura ibibazo uhuye na byo ukabyigobotora, ni na bwo bugabo mu buryo bwumvikana mu Kinyarwanda, ikaba ari na yo mpamvu yaba umwana w’umukobwa cyangwa umuhungu akoze akantu keza gakomeye bavuga ngo ‘uri akagabo sha!’
Bitari ibyo, ntazakomeza kwitwa umugabo, kandi ubwo kuko atazaba umugore, hari n’ubwo bazajya bamwitiranya na rya tungo ryiza cyane ririnda ingo cyangwa usange mu bandi bavuga ngo “apu! Runaka nta mugabo umurimo!” Imvugo nk’iyo na yo ikababaza kubi boshye igikwasi ujombwe mu rwara!
1. Ushobora kuba umugabo ukomeye wibeshejeho unabeshaho abandi kabone nubwo waba warakuze utagira so cyangwa mutarabanaga neza, wenda yarakwanze akanga kukurera. Kutaba umugabo cyangwa gukena ukabishinja so kandi ukuze wanatera inda ni ububwa.
2. Agaciro kawe nk’umugabo ntikagenwa n’amafaranga utunze, rimwe nubona uhabwa agaciro kubera amafaranga menshi utunze, jya umenya ko ari ayo mafaranga bagaha. Imyitwarire myiza n’ubupfura bwawe ni byo ukuraho agaciro nk’umugabo. Ugize amafaranga ukongeraho ibyo byombi uba uri nk’imana y’i Rwanda.
3. Iteka ryose haba hari umwana muto w’igitsina gabo uruta mu myaka ukureberaho agufata nk’icyitegererezo kenshi kuko ari wowe azi mukuru. Ukwiye kuba urugero rwiza rero.
4. Ubwenge ntibuva ku myaka myinshi y’amavuko ufite, ni yo mpamvu baca umugani ngo umutima w’imfubyi watanze umutwe w’umusaza kumera imvi kandi ngo ntiribara mukuru nk’umuto waribonye.
Hari n’abo nabonye bavuga ngo abasaza bose si abanyabwenge kuko ni injiji n’ibigoryi na byo birakura bigasaza, ubanza ari byo koko. Kuri iki cy’ubwenge, ubwenge buva mu gutinya Imana ni kubushaka ugahora wiga ukamenya ko uzi bike cyane kuko nta wahebuye iby’isi byose.
5. Inarijye (ego), ubwiyemezi n’ubugugu bwikunda bukabangamira abandi bukanagutera kumva ko uzabaho ari uko undi avuyeho ni we mwanzi mubi ukomeye wawe. Igihe umuntu ashoboye gutsinda inarijye ye, aba ageze ku kigero cy’aho yiteguye kugera ku ntsinzi y’ubuzima bwe akaba umugabo nyine.
6. Abagabo na bo burya bagira amarangamutima, ntibakoze mu biti kabone nubwo amarira yabo ngo atemba ajya mu nda. Burya na bo barababara, ni yo mpamvu bamwe baniheba maze abo byarenze bakaba banakwiyahura. Rero, nawe muhungu ukwiye kumenya kugenzura no kwita ku marangamutima yawe n’ay’abandi, ntabe ari wowe ukomeretsa abandi ahubwo ukababera icyomoro.
7. Uko umugabo amenya hakiri kare icyerekezo cy’ubuzima bwe n’umugambi Imana yamuremeye, ni ko biba byiza kurushaho kuko bituma abaho atajagaraye ngo iby’isi bihinda nka serwakira bimujyane aho bishatse boshye ibaba mu muyaga cyangwa akababi mu nyanja.
8. Umugabo ushaka gukura, gutera imbere no kuba umugabo w’ingirakamaro wigirira akamaro akakagirira n’abandi iyo ajya guhitamo umugore bashakana arongora umugore utamworoheye mbese “umuchallenginga’’ kuko afite ikigero cy’ubwenge bw’ibanze butuma bakurana bombi, atari wa wundi umusubiza inyuma.
9. Umugabo ukuze- atari wa wundi w’imyaka n’ubwanwa busa ku matama dore ko na ruhaya rw’isekurume rwa murarika icyanwa ibugira bwinshi kandi bwiza cyane- yubaha abandi baba abamurusha akantu n’abo akarusha bityo bikarangira nta kabuza na bo bamwubashye. Bibanziriza ariko mu kwiyubaha.
Ba Umugabo man, kandi Imana iguhe umugisha.