U Rwanda rwanyomoje umukozi wa Human Right Watch wavuze ko yangiwe kwinjira mu gihugu

 

Guverinoma y’u Rwanda yanyomoje umukozi wa Human Rights Watch wavuze ko yangiwe kwinjira mu Rwanda, hagaragazwa ko havumbuwe ko uwo mukozi yari yatanze amakuru atari yo ku bashinzwe abinjira n’abasohoka.

Mu itangazo u Rwanda rwasohoye kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024, rwagaragaje ko nta mikoranire rufitanye na Human Rights Watch, kandi ko uwo muryango usanzwe usohora raporo zirimo ibinyoma ku Rwanda utahagezeho.

Itangazo ryakomeje rigira riti “Uhagarariye Human Right Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda nyuma y’uko ananiwe kugaragaza impamvu y’uruzinduko rwe ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka.

“Nta mikoranire ihari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na HRW mu gihe cy’imyaka myinshi ishize, nta mikoranire yemerera HRW gukorera mu Rwanda. Mu gihe ikomeje guhimba raporo yirengagiza ukuri ku Rwanda, bashobora kubikora batadusura ku gahato cyangwa ngo babe bari mu Rwanda.”

Human Right Watch yari yatangaje ko inzego zishinzwe Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda, zangiye umukozi wabo ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ryayo rya Afurika ubwo yari ageze ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

Yuririye kuri uko guhambirizwa k’uwo mukozi wayo igaragaza ko ibyakozwe bigaragaza ko guverinonma y’u Rwanda yanga kugenzurwa iyo bigeze ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu n’ubwigenge ubwo ari bwo bwose.

Ibyo nibyo byatumye u Rwanda rutanga umucyo kuri icyo kibazo kuko rwagaragaje ko uwo mukozi yashatse kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka mu gihugu ariko agatahurwaho ayo manyanga rugikubita.

Human Right Watch ikunze kubogama iyo bigeze kuri raporo zivuga ku Rwanda aho mu 2023 wasohoye raporo ikubiyemo ibirego birushinja guhonyora uburenganzira bw’abaturage barwo baba mu mahanga, ibintu ivuga ko ari ibihimbano bigaragaza ko ‘nta soni bagira’.

Raporo y’uwo muryango ivuga ko yifashishije ubuhamya bw’abatavuga rumwe na Leta basaga 150 baba mu bihugu nka Australia, u Bubiligi, Canada, u Bufaransa, Kenya, Mozambique, Afurika y’Epfo, Tanzania, u Bwongereza, Uganda, Zambia n’ahandi.

Hari nk’aho bavuga ko kuva mu 2021 ingabo z’u Rwanda zijya guhashya ibyihebe muri Mozambique, ngo Abanyarwanda batavuga rumwe na Leta bahorana ubwoba ko bashobora kugirirwa nabi.

Nubwo bivugwa, nta bimenyetso byatanzwe by’uwagiriwe nabi cyangwa se icyemeza ko ari abakozi ba Guverinoma y’u Rwanda babigizemo uruhare.

Muri iyi raporo harimo ubuhamya bw’uwitwa Mazimpaka Joseph uvuga ko yahunze u Rwanda mu 2013 nyuma yo gusabwa kujya kurwanira M23 akabyanga.

Avuga ko ngo ageze muri Tanzania, u Rwanda rwohereje abantu bo kumushimuta agatabarwa na Polisi ya Tanzania, nubwo mu rukiko ntaho icyo cyaha kigeze kigaragazwa.

Ibyo nyamara ntabwo ari byo kuko uwo Mazimpaka ni umwe mu bahoze mu ngabo za Leta yakoze Jenoside (EX FAR) nyuma yo kubohora igihugu yinjizwa mu ngabo nshya.
U Rwanda rwamaganiye kure iyo raporo rugaragaza ko ibyagaragajwe muri yo ari ibijyanye n’umurongo Human Rights Watch imaze igihe yarafashe ku Rwanda.

Icyo gihe Umuvugizi wa Guverinoma Yolande Makolo yagize ati “Bisa nk’aho HRW intego yayo ikiri ukugaragaza nabi ukuri ku Rwanda nk’uko biri muri raporo yabo nshya. Nta soni bagira […] Uyu muryango ukomeje kugaragaza isura itari yo y’u Rwanda, isura [bagaragaza] isigaye mu mitwe yabo gusa.”

U Rwanda rwatanze umucyo ku kibazo cy’umukozi wa Human Right Watch uvuga ko yangiwe kwinjira mu gihugu

Src: IGIHE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →