Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye itsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri baturutse mu Ishuri rikuru rya gisirikare ryo mu Bwongereza, Royal College of Defence, basobanurirwa amateka y’u Rwanda n’inzira rurimo yo kwiyubaka.
Iri tsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi w’iryo shuri, Gen (Rtd) Sir George Norton.
Baganiriye ku mateka y’u Rwanda ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo ingabo za RPA zagize uruhare mu kuyihagarika.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko mu bindi byaganiriwe harimo urugendo rwo kwiyubaka mu iterambere u Rwanda rumazemo imyaka 30, amasomo rwigiyemo n’intego zihari ngo rugere ku iterambere rirambye.
Royal College of Defence ni ishuri rya gisirikare rikomeye ku Isi, rizwiho gutanga amasomo ya gisirikare ku bofisiye mu ngabo z’u Bwongereza ndetse n’abo mu bihugu bafitanye ubufatanye. Ryashizwe mu 1927.
Iri tsinda ry’abayobozi n’abanyeshuri baturutse muri iri shuri bari mu Rwanda guhera tariki 14 Gicurasi, kugeza tariki 19 Gicurasi 2024.
Mu gihe bamaze mu Rwanda, basuye icyicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda baganira n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, basuye Ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Musanze n’ibindi.