Inyungu Perezida Ndayishimiye afite mu kwigabaho ibitero, akabishinja u Rwanda

 

Mu ntara ya Bujumbura mu Burundi hakomeje kugabwa ibitero bya hato na hato, aho Perezida Evariste Ndayishimiye n’abandi bari mu butegetsi bwe bashinja Leta y’u Rwanda kubigiramo uruhare.

Ni ibirego byatangiye ubwo umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabaga igitero muri zone Gatumba tariki ya 22 Ukuboza 2023. Mu kwezi kwakurikiyeho, Ndayishimiye yafunze imipaka ihuza ibi bihugu, ashinja u Rwanda gufasha uyu mutwe.

Leta y’u Rwanda yamaganye ibirego bya Leta y’u Burundi, isobanura ko nta mutwe n’umwe urwanya ubutegetsi bwa Gitega ifasha. Yananenze icyemezo cya Ndayishimiye cyo gufunga iyi mipaka, gihagarika ubuhahirane n’imigenderanire y’abaturage b’ibihugu byombi.

Nyuma y’iki gitero, hari ikindi uyu mutwe wagabye muri zone Buringa, komini Gihanga mu ntara ya Bubanza tariki ya 25 Gashyantare 2024, usenya ibiro by’ishyaka CNDD-FDD, wica n’abasirikare b’u Burundi.

Mu kabari geherereye muri zone Kamenge iri i Bujumbura hagabwe ikindi gitero cya ‘grenades’ tariki ya 5 Gicurasi, muri gare ya Bujumbura hafi y’ahahoze isoko rikuru hagabwa ikindi ku ya 10 Gicurasi 2024.

Icya nyuma cyakomerekeyemo abasivili 38. Leta y’u Burundi yashinje RED Tabara kukigaba, gusa uyu mutwe wamaganiye kure aya makuru, ugaragaza ko ahubwo ubutegetsi bw’iki gihugu ari bwo bukomeje kwigabaho ibitero, bugamije kurangaza abaturage.

Uyu mutwe wagize uti “RED Tabara ibeshyuje yihanukiriye kandi iributsa ko itigera itera abenegihugu b’inzirakarengane. Leta isabwa guhagurukira ibibazo bihambaye bibangamiye abenegihugu, aho kwihutira kubwira abantu ibyo yita iperereza ku bwicanyi yakoze ubwayo.”

Kuri Ndayishimiye, idolari ntacyo rivuze

Perezida Ndayishimiye yatangiye kuyobora u Burundi muri Kamena 2020. Icyo gihe Abarundi bari bakiri mu bihe by’akababaro kuko bari baherutse gupfusha Umukuru w’Igihugu, Pierre Nkurunziza, wari waragizwe Umuyobozi Uhoraho (Imboneza Yamaho) n’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi.

Ikigega mpuzamahanga cy’imari (IMF) kigaragaza ko mu 2024 umusaruro mbumbe w’iki gihugu uzagera kuri miliyari 3,08 z’amadolari, umuturage umwe akaba yakwinjiza amadolari 230.04 muri uyu mwaka.

Iyi mibare ishyira u Burundi ku mwanya wa kabiri w’ibihugu bikennye ku Isi, inyuma ya Sudani y’Epfo; igihugu kicyishakisha nyuma yo kubona ubwigenge mu 2011.

Mu gihe ubukungu bw’u Burundi bukomeje guhungabana bikomeye, Perezida Ndayishimiye yatangiye umuvuno wo kugaragaza ko igihugu ayobora kidakennye, agaragaza uburyo agaciro k’ifaranga ry’u Burundi gasatira ak’idolari rya Amerika, afatiye urugero kuri avoka, nyarama idolari rimwe.

Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko yagiye muri Amerika, asanga avoka igura amadolari atanu, nyamara ngo bigeze mu Burundi, igura 100 Fbu. Ati “Igihugu cyacu nigikomeza ku iterambere igihugu cyacu kiriho, dushobora gutanga inkunga mu bindi bihugu mu myaka mike.”

Amagambo ya Ndayishimiye ashobora gutuma Umurundi utazobereye mu by’ubukungu atumva ko kuri uyu wa 18 Gicurasi 2024 idolari rya Amerika rivunjwa arenga 2850 y’Amarundi.

Mu bibazo by’ingutu byugarije u Burundi muri iki gihe, harimo itumbagira ry’igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli, ibura ry’amafaranga y’agaciro nk’amadolari mu bubiko bwa Banki Nkuru, ibura ry’isukari isanzwe itunganywa n’uruganda SOSUMO, ibura ry’ibinyobwa bya BRARUDI n’ubujura mu bucuruzi bwa kawa n’icyayi.

Ndayishimiye ubwe aherutse kugaragaza ko Abarundi bahinga kawa bagowe, kuko bayigurirwa kuri 500 Fbu ku kilo, nyamara ishyirahamwe rishinzwe iki gihingwa ryo rikayigurisha ku 6000 Fbu.

Byageze aho Ndayishimiye witaga u Burundi ‘Edeni’ aba nk’uwisubiriye, agaragaza ko kuyobora icyo gihugu bigoye kurusha “u Buyahudi bwo ku bwa Yesu”, aho Yesu yafashe icyemezo cyo gukubita abaturage bacururizaga mu rusengero.

Ubukene bw’idolari bushyira u Burundi ku munigo

Tariki ya 24 Mata 2024, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko bagaragazaga ibibazo by’u Burundi, Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca yagaragaje ko byatewe ahanini n’ibihano u Burundi bwafatiwe bigendanye n’umwuka mubi watutumbye muri politiki y’iki gihugu mu 2015, ubwo Pierre Nkurunziza yafashe icyemezo cyo kwiyamamariza manda ya gatatu.

Yagize ati “Ni ikibazo tumazemo imyaka ibiri cyangwa irenga ku ibura rya peteroli. Usanga imodoka zimara igihe kirenga icyumweru kuri sitasiyo. Njye nka Minisitiri w’Intebe nta gisubizo nzana. Igikomeye cyane ni uko ibiri turi kubamo ubu byose ni ingaruka mbi ya bya bihano twafatiwe kuva mu 2015 kugeza 2020. Ntihagire utekereza ngo bimanutse biva mu ijuru.”

Ndirakobuca yasobanuye ko kugira ngo ibi bibazo bikemuke, mu Burundi hakenewe amadolari ahagije. Ati “Twese turabizi kuva kera tukiri bato, igihugu cyacu cyabonaga amadolari menshi avuye mu ikawa. Uyu munsi hasigaye ikawa ingana iki? Icyayi n’iyo kawa dushora, ko unasanga rimwe na rimwe uko tubishora, duca ku bakomisiyoneri, ntitugere ku isoko! Igisubizo ni uko tubona ibyo dushora, tukabona amadovize yo kugura ibikenewe; peteroli, imiti n’ifumbire.”

Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, yagaragaje ko izamuka ry’ibiciro mu Burundi ryatewe n’ibura ry’amadolari
Ndayishimiye ntaha agahenge abavuga ukuri

Umuyobozi w’umuryango urwanya ruswa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo mu Burundi (OLUCOME), Gabriel Rufyiri, mu 2023 yagaragaje ko biteye impungenge kuba Abarundi bakennye cyane, ariko tariki ya 15 Mata 2023 ubwo Ndayishimiye yaganirizaga abaturage bo muri Komini Mishiha, Intara ya Cankuzo, yaramututse.

Mu ijambo ryagaragazaga ubumenyi buke mu by’ubukungu, Ndayishimiye yagize ati “Ukumva umuntu aravugira kuri radiyo, abwira umwenegihugu w’i Mishiha ngo ubukene buratwishe ngo kuko nta Munyamishiha winjiza amadolari 425 ku mwaka, ngo yishwe n’inzara. Ariko murumva icyo gicucu yemwe? Uw’i Cendajuru ayo madolari ayakoresha iki?”

Muri Gicurasi 2024, Rufyiri yatangaje ko nyuma yo kubona ibibazo byugarije iki gihugu, yandikiye Perezida Ndayishimiye amugaragariza uburyo byakemukamo, ariko ngo ntacyo yamusubije.

Rufyiri yagize ati “Ubukungu bw’igihugu bugeze aho umwanzi ashaka. Si ibisanzwe na gatoya. Bisa n’aho abayobozi bibereye mu bindi bintu. Bibereye mu matora yo mu 2025. Mu ishyaka bakubwira ngo ‘Ubu twagiye i Bubanza, mu Kirundo…’ ugasanga n’abantu bakoranye. None mu by’ukuri, ibyo ni byo byihutirwa turebye uko abantu bameze mu mujyi?”

Tariki ya 16 Werurwe 2024, ubwo Ndayishimiye yifatanyaga n’abagore bo mu ishyaka CNDD-FDD kwizihiza umunsi wabo, yibasiye Abarundi bose bavuga ko abanegihugu batishimye, agaragaza ko abo ari ‘abacakara b’u Rwanda’.

Yagize ati “Mbega ukuntu bishimishije kuyobora abantu bishimye! Abarundi bose ubu barishimye cyane. Gusa Abarundi bonyine batishimye ni abo bemeye kuba abacakara b’ubutegetsi bw’u Rwanda. Ni bo bonyine bababaye. Abakoreshwa n’ubutegetsi bw’u Rwanda ni bo bonyine babayeho mu kababaro.”

Umuyobozi wa OLUCOME, Gabriel Rufyiri, yatutswe na Ndayishimiye azira kugaragaza ubukene bwugarije u Burundi
Ashakishiriza icyizere mu nzira zidakwiye

Ndayishimiye ashaka guhatanira amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2025, kandi ntiyifuza ko buri wese abona ko yananiwe kuzahura ubukungu bw’u Burundi bwazambye mu gihe cy’ubutegetsi bwe, kuko byatuma atakarizwa icyizere, ntazongere gutorwa.

Kugira ngo Abarundi bamugirire icyizere, yahisemo kugaragaza ko nta kibazo na kimwe u Burundi bufite, yibasira buri wese uvuga ko ubukungu bw’iki gihugu buhagaze nabi.

Nk’uko Rufyiri yabisobanuye, Ndayishimiye n’abandi bo mu ishyaka CNDD-FDD bahanze amaso gusa amatora, ibindi byose bibangamiye imibereho y’Abarundi n’ubuzima bw’igihugu muri rusange ntibabyitayeho.

Ndayishimiye ntashaka kugira umunyapolitiki w’umunyembaraga bahatana muri aya matora kuko, yifashishije Minisitiri w’Umutekano w’Imbere, Martin Niteretse, yambuye Agathon Rwasa ishyaka CNL, hagamijwe kumusibira inzira imuganisha ku guhatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu.

Kwigabaho igitero, nk’uko abishinjwa na RED Tabara, bishobora kuba undi muvuno wa Ndayishimiye ugamije kurangaza Abarundi kugira ngo batita kuri ibi bibazo byose by’ukukungu ahakana, nyamara abarimo Minisitiri w’Intebe Ndirakobuca we yemeza ko bihari kandi ko nta gisubizo byabonerwa mu gihe cya vuba.

Ndayishimiye ashobora gutekereza ko gushinja u Rwanda kugira uruhare muri ibi bitero byatumye Abarundi badakomeza kumuhanga amaso ubudahumbya, ahubwo bakayerekeza ku bandi ndetse n’ibihugu nk’u Rwanda. Kuri we, yaba ari intsinzi ariko ifite ibitambo by’amaraso y’Abarundi akomeje kumeneka.

Src: IGIHE

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →