INGURUBE YERA EPISODE 19

INGURUBE YERA
.
EPISODE 19
.
Duheruka Gabby ari mu igaraje ry’iwabo na bagenzi be, amaze kubabwira ko agiye gukora Imodoka idasanzwe igindera ku butaka.

Ku ruhande rwa Emilia we n’ikipe ye, ubwo bari bagiye guhangana ngo bazane Sarah, bisanze bagoswe n’ingabo nyinshi cyane mu ishyamba, kuburyo ntaho bacikira.

Ni mugihe Aline we na Edmondson bari barikumwe mu cyumba, Edmondson yari yamaze kumusaba ko yamushushanyiriza, gusa Aline ahita amwiyaka vuba…..REKA DUKOMEZE

Inkuru yandikwa ndetse ikanahimbwa na CORNEILLE Ntaco

Dutangiriye mu biro bya Chief of staff ari ku murongo wa Telephone ari kuvugana na muzehe, ndetse na Emilia icyarimwe ati:” bikore uko nguko nkubwiye.”

Emilia ati:” uko tubabonye aba bagabo ntitwarwana nabo ngo tubatsinde. Naho twabatsinda ninge gusa warokoka kuko wenda abasore bange baba bantabaye bakananyitangira.”

Chief of staff ati:” niwowe wishe amabwiriza naguhaga aguha umurongo wuko ugomba kwitwara muri iki kibazo, none nyuma yibyo niki kirakorwa? Muremera mufatwe mpiri n’abo bagabo? Murspfa murwana.”

Emilia umutwe uramurya ati:” ubundi kuki bimeze bitya?”

Chief of staff ati:” birasa nkaho ari ibibazo bya politiki turimo ariko tutaramenya. Rero ugomba kuva aho uri muzima, tukitegura uru rugamba twinjijwemo neza.”

Emilia ati:” turagerageza gusa ntituzi.”

Muzehe wari wacecetse ati:” harya nturi umukinnyi wa filme?” Emilia arikiriza. Muzehe arakomeza ati:” ryaba ari ikosa rikomeye ntabikoresho bya cinema mwitwaje.”

Emilia ati:” Imodoka twari turimo yari iy’akazi kange ka cinema, rero ibikoresho byose birimo.”

Muzehe yitsa umutima ati:” ikibazo cyakemutse.” Chief of staff na Emilia barumva.

Muzehe arakomeza ati:” vuba vuba, mufate ibitambaro n’amatara afasha mu gufata amashusho, muhite mubisettinga byose nk’aho ari scene ya filme mugiye kuhakinira, hanyuma mushyireho na camera, ubundi utangire ukine filme.”

Abandi barumva. Emilia ati:” nibaza barahita baturasa.”

Muzehe ati:” kora ibyo nkubwiye, ubundi ukuri kwibyo byose biri kuba natangiye gucyeka, muzaza hano nkubabwira nimusohoka mu bibazo.”

Chief of staff na Emilia ntibabyumva neza. Muzehe ati:” ngewe ndabakupye, turongera kuvugana nyuma. Wowe nibaza barahita basanga muri gukina film, hanyuma mubitwareho nkaho babatunguye ndetse mupfukame hasi mwazamuye amaboko mufite nubwoba gusa.”
.
Tunakomereze kwa muzehe mu cyaro, akimara kuvugira kuri telephone yumvise inyuma mu gikari hari ikintu gituritse nk’igisasu, ahita asohoka yirukanka ngo ajye kureba, asanga mu muryango wo mu igaraje hari gusohokamo umwotsi mwinshi, akokanya abona Gaston na captain basohokanya Gabby bamuteruye yahwereye. Byaramuyobeye yirukanka ajya kureba, asanga umusore yagagaye ntanubwo ari guhumeka bari kumuhungiza.
.
Kurundi ruhande Aline aracyarikumwe na Edmondson. Aline aramureba ati:” nshaka gutaha.”

Edmondson ati:” wabanje ukanyumva basi?”

Aline ati:” nakubwiye kenshi ko ataringe ushushanya cya gishushanyo. Nonese kuki ukomeje kumbwira ngo nyigushushanyirize?”

Edmondson yitsa umutima ati:” kare njya ku ishuri nibwo nakubwiye inkuru yuko namenye ko ugiye gushimutwa ukicwa, iyo nkuru nyikubwira nanakubwiyemo impamvu nyamukuru yagombaga gutuma wicwa.”

Aline arabyibuka yubika umutwe. Edmondson arakomeza ati:” Lisa yakubonye kenshi ushushanya icyo gishushanyo, ubwo yakimbonanaga rero, yahise yishyiramo ko ubwo aricyo uri kwitwaza kugirango unyigarurire…” Atarakomeza Aline amuca mu ijambo ati:” ntago aribyo byatumye Lisa ashaka kunyica.”

Edmondson arumva. Aline ati:” nkigera mu ishuri nkarisangamo Lisa, ntago yanyishimiye, atangira kujya arantoteza kugeza ubwo atangiye kujya ashaka no kunkubita. Umunsi umwe rero agiye kunkubita nibwo Sarah yamwitambitse barashwana, nuko bahita baba abanzi utyo aringe ubiteye, kandi kuva ubwo ninabwo nahise mba inshuti ya Sarah.”

Edmondson arumva ati:” ibyo ndabyumva ndetse ubwo ninako nyanagenze. Gusa ndikwibaza, kubera iki igishushanyo?”

Aline yitsa umutima ati:” ibyo byose iyo Lisa yabinkoreraga, yabontaga ntarakara ngo murwanye, ndetse akabona ntacyo binambwiye. Nyuma rero koko yaje kunsanga ndi gushushanya, ahita abica gusa kuri iyo nshuro bwo abona ndababaye ndetse ndi no kumwinginga ngo ntabikoresho.”

Edmondson arabyumva. Aline arakomeza ati:” yishimiye kubona ikintu kimbabaje, nuko yiyemeza kujya anshira igishushanyo ngo nkunde mbabare, ndetse n’ibyo narimfite icyo gihe ahita abinyaka ajya kubita.”

Edmondson ahita yibuka ko hari ahantu we n’inshuti ze bugeze kubisanga muri jaride yinyuma, ahita yumva ko aricyo gihe. Arebana impuhwe Aline ati:” ubwo rero urwo rwango rwose yari agufitiye na mbere, rwahuye nuko yatangiye kutubonana, ndetse akabona nkunda igishushanyo cyawe, bituma rwikuba kugeza ubwo yanatekereje kukwica.”

Aline azenga amarira mu maso ati:” ntago nshaka kuva mu ishuri kandi ntahandi nabona ho kwiga. Hariya nishyurirwaga na leta bityo kwiga ntimbigireho ikibazo, ariko aho ndi gutekereza ko ndahindurira, bizansaba kwishyura.”

Edmondson amufata mu matama ati:” kuki uri gutekereza guhindura ikigo?”

Aline ati:” yahita anyica noneho. Urumva se bishoboka ko naza nkahiga?”

Edmondson aramwenyura ati:” ntuhangayike. Ibintu byose ndi kubishyira muri control, uzaza kuhakomereza amasomo yawe, kandi ntacyo azagutwara. Aho kugirango uhave we ubwe yahava.”
.
Tugaruke mu cyaro kwa muzehe. Gabby yanze gukanguka bari kumuhungiza ngo abone akayaga ariko wapi ntakanguke. Muzehe ari kwibaza ibibabayeho bikamuyobera kandi ntanukuntu yabisobanuza bataratuza. Yarebye abasore ahita abegezayo ati:” muzane imodoka tumujyane kumuvuza vuba.”

Captain ahita yihuta muri parking. Gusa Gaston we ntabyumva neza, yahise ajya kuri Gabby amwunama ho, ahita amubumbura umunwa, amushyiraho uwe nuko atangira ku mu pompa mo umwuka akoresheje umunwa we. Yabikoze ubwambere, biranga, abikora ubwa 2 nabwo biranga. Ubwa 3 Gabby batangira kumushitura.

Gaston akibona ko bitangiye gukora ahita afatiraho amupompa imyuka myinshi cyane. Ubwo muzehe yararebaga ndetse na Captain yari yazanye imodoka biteguye kumushyiramo, batangira kubona Gaston ahubwo ari kumushitura 🤣

Kubera kumushitura kenshi Gabby yarazanzamutse ariko Gaston akomeza gushitura ntacyo yitayeho. Ubwo Gabby agarura ubwenge abona Gaston amwubaraye hejuru yamushyizeho umunwa ahita amusunika amujugunya hakurya, nuko ahaguruka yihanagura iminwa ubona ko bimubongamiye ati:” wa murezi waruri mubiki?”

Muzehe na captain baraseka. Gaston aramwihorera

Gabby ati:” waruri kunsoma wa muswa we? Ngiye kugukubita utazongera no kubikinisha.” Ahita agenda ngo amudihe, Gaston yirukira kuri muzehe, ariko nubundi Gabby aza yafatiyeho ngo amuhonde, captain ahita amufata aramujisha.

Gaston ati:” warupfuye wa kibwa we.”

Gabby ati:” gupfa kwange bihurirahe n’imico yubutinganyi nkubonye unkoreraho.”

Abandi baraseka.

Gaston ati:” umutinganyi ni so wa muswa we, ubwo urabona ngewe nshimishijwe no gutamira ibyo binwa byawe wagirango ni bihwanye.”

Abandi baraseka. Muzehe ati:” uravuze ngo umutinganyi ni nde sha?”

Gaston yibuka ko abwiye Gabby ngo umutinganyi ni se, kandi Papa wa Gabby ari muzehe. Aramwara ati:” Marume nawe siwowe mvuze.”

Muzehe araseka amukubita igikonjo. Gabby yishikuza captain ati:” ubutaha uzandeke mpfe ntuzongere kugerageza kunshyiraho ibyo binwa byawe.”

Baraseka. Gaston ati:” ari n’ibishoboka n’ikibuno nakigushyiraho wa mb*a we, ushaka gupfa se akazi kawe ninde uzakagukorera.” Baraseka. Gabby ahita akata ashaka gusubira mu igaraje muzehe ahita amuhagarika ati:” usubiye muri icyo kizu mutanambwiye ikibazo cyabayemo.”

Gaston na captain baraseka. Gabby we akomeza kwigira mu kizu. Gaston ati:” yigize uwadanje atangira gukanika utuntu n’utundi yisanga byamuturikanye.”

Muzehe yisubirirayo abandi basubira mubyo barimo.
🤣. 🤣 🤣
Tugaruke mu mugi, amasaha akomeje kuba ayijoro saamoya zirabura iminota 5 gusa. Edmondson aracyarikumwe na Aline

Aline ati:” nyine igishushanyo ni icyange, ariko ibijyanye n’ibyacyo byo ntago njya mbivuga. Cyakora nzabivuga igihe cyabyo nikigera.”

Edmondson aramureba cyane gusa. Aline nawe aramwitegereza bombi bararebana.

Aline yitsa umutima ati:” nshaka gutaha.”

Edmondson aramureba amuhereza ikiganza ati:” ngaho ngwino tugende.”

Aline amuhereza ikiganza, gusa muri we yumva arishimye, uko agenda atera intambwe kuyindi we na Edmondson akumva ni ibintu byiza cyane. Edmondson nawe yishimiye urwo rugendo rwo gusohoka mu nzu rwe na Aline.

Bageze hanze ku modoka Aline aramureba ati:” kuki utazanye na Sarah?”

Edmondson aramureba gusa ntiyagira icyo amubwira ahubwo binjira mu modoka. Aline arongera ati:” ariko ko utari kumbwira? Kuki utazanye na Sarah?”

Edmondson yayobewe uburyo yabwira Aline ko Sarah ashobora kuba yishwe kandi biturutse kuri Lisa. Areba Aline ati:” ibyo ndi gutekereza birakomeye, kandi biramutse aribyo byaba ari indengakamere.”

Aline arikanga ati:” ibyo byo ni ibiki?” Edmondson ati:” tugende nkubwira.”
.
Tugaruke mu ishyamba. Ho kubera ntanamatara ahari, ijoro ryaguye, urumuri ruhari gusa ni urw’amatara bahesitaye, mwibuke ba Emilia bahise bigira nkaho bari kuhakinira filme, ako kanya ba basore b’abasirikare bahise babageraho barabagota. Gusa batunguwe no kwisanga basanze abo bari baziko bagiye guhangana na bo bari kwikinira film.

Emilia n’ikipe ye bahise batangira gutakamba. Emilia ati:” nimba mwaketse ko izi mbunda dufite ari izanyazo siko bimeze, twazifashishije dukina film.”

Abasore babura icyo gukora. Uwari ubayoboye asubira inyuma gato atangira kuvuga abaza nimba batayobye.
.
Tuhave tugaruke mu mugi. Abagabo bacu batatu aribo Mr Frederick, Alfredo ndetse na Baptiste bicaye mu cyumba bari gukurikirana ibiri kubera mu ishyamba, ndetse na wa musore nibo ari kuvugisha nabo bumiwe basanze Emailia ari kwishutingira firime atitaye ku byo gushaka murumuna we.

Alfredo ati:” uko bigaragara urucundura rwacu rufashe ubusa.”

Mr Frederick ati:” uyu mukobwa ibye ntibisobanutse. Yari yitwaye nkaho agiye kurwana, none dusanze ari gukina film?”

Alfredo ati:” ndikwibaza buriya, izi situation zombi ari kuzihuza ate? Gukemura ibibazo bya murumuna we, ndetse no gukomeza akora akazi ke?? Ninde yasigaye inshingano zo gukurikirana ibya murumuna we??”

Baptiste ati:” amasaha y’akazi akomeje kurangira. Mr President, turagusaba kwihuta mu biro byawe, kugirango urebe situation chief of staff arimo, iraduha igisubizo cy’iki kibazo turi kwibaza.”
.
Tugaruke mu ishyamba umusore avuye kuvugana na ba sebuja agaruka aho bagoteye ba Emilia ati:” turi abarinzi b’ishyamba, ntimugire ikibazo umutekano wanyu urarinzwe. Mukore film yanyu nimurangiza mutahe kuko ntago byemewe kurara muri iri shyamba ribamo inyamaswa nyinshi kandi z’inkazi.”

Abasirikare bahita bigendera. Emilia ahita yiruhutsa ako kanya ahita ahamagara papa we ngo abimubwire.
.
Tugaruke mucyaro kwa muzehe ari kuvugana na Chief of staff kuri telephone.

Chief of staff ati:” umupangu wawe waciyemo. Ubu umukobwa ari mu murongo w’icyatsi bivuzeko atekanye.”

Muzehe ati:” mubwire vuba bagaruke mu rugo, ikindi umwibutse ko nyirigatwe gato akarinda uruguma, uti imbaraga ni nziza ku kunesha abanyantege nke, ariko ubwenge bwicaza imbaraga munsi y’ibirenge byabwo. Umwibutse gukurikiza amabwiriza umuha. Ikibazo cya Sarah kirakemuka neza.”

Chief of staff arabyumva ati:” hanyuma ibi turakomeza tubitware muri ubu buryo ntume ntacyo perezida amenya?”

Muzehe ati:” oya. Uve ahongaho ubwiye president ko hari ikibazo wahuye nacyo ukaba ushaka ko agufasha. Ndabizi aho arahita akubaza icyo aricyo kandi nawe nturi umwana.”

Chief of staff arabyumva.

Muzehe ati:” uko arsbyitwaramo kandi biraguha igisubizo cy’ibibazo byose turi kwibaza. Ntituzi nimba aribo bamushimuse cyangwa ari abahuje umwuga na Emilia, rero turaza kubimenya.”
.
Tugaruke mu mugi. Aline ari gusezera Edmondson ariko ababaye ati:” Uze kumenya neza koko nimba Sarah yishwe.”

Edmondson ati: “nidufatanya nge nawe turabimenya”

Aline ati:” dufatanye Ute?”

Edmondson ati:” nkuko nabikubwiye, ejo ntuzaze ku ishuri, nshaka kubanza kumenya ibyo Lisa yakoze byose.”

Aline ati:” uzabigenza ute ngo akubwire?”

Edmondson ati:” bindekere nzakubwira neza umupangu mfite ejo. Ndetse birashoboka ko narara menye ukuri cyangwa mission ndi gupanga nge nawe tukazayikora umusibo ejo.”

Aline ati:” iyihe mission?”

Edmondson atangira kumubwira.
.
Ku rundi ruhande ni muri Green House, president avuye hamwe n’agatsiko ke, aje aje kureba chief of staff imbamutima ze no kumukuramo amagambo. Kandi nanone tuzi neza umugambi wa muzehe na Chief of staff ko ari ukumenya ukuri nimba aba bagabo aribo bashimuse Sarah. Hagati ya Chief of staff na president ninde urakuramo undi amagambo?

Mr Frederick yahitiye mu biro bya Chief of staff, gusa asanga ntawurimo, yagize umujinya kuko yumvaga ko chief of staff yatashye. Nuko ajya mu biro bye, akigera ku muryango ahura nawe asohotse nta no kumusuhuza ati:” kuki uri mu biro byange?”

Chief of staff yiyoroheje ati:” nagutegereje cyane Nyakubahwa. Gusa nari nkubuze mpisemo gutaha.”

President ati:” kuki wantegereje?”

Chief of staff ati:” Nyakubahwa, nahuye n’ikibazo gikomeye cyane. Nifuzaga ubufasha bwawe nk’umugabo wa mbere ukomeye muri iki gihugu.”

President ati:” ikibazo nyabaki?”

Chief of staff ati:” nakiriye amakuru mu mwanya ushize ko umukobwa wange yashimuswe, ikindi kandi ngo yashimuswe n’abagabo batari kugira icyo batangaza kubyifuzo byabo byibuze ngo twumve nimba bishoboka.”

President ahita aceceka ntiyagira icyo avuga. Chief of staff atangira kubibona ko harimo ikibazo…………………… LOADING EPISODE 20………..

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →