Barinda ukekwaho kwica Se yafashwe

 

 

NYAMASHEKE: Barinda Oscar wo mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo yatawe muri yombi akekwahi kwica Se umubyara.

Ku wa 13 Gicurasi 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umusaza witwa Munyeshya Gratien w’imyaka 67.

Byabereye mu Mudugudu wa Museke, Akagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo.

Uyu Barinda ukekwaho kwica Se yahise atoroka ubwo inzego zitandukanye zari zihurujwe

Ku munsi w’ejo ku itariki ya 13 Gicurasi 2024, Hamenyekanye inkuru y’umusaza wasanzwe mu bwiherero bw’umuhunguwe yapfuye,bikekwako ariwe wa mwishe agahita atoroka.

Amakuru dukesha Umuseke Ni uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Kanyogote CYIMANA Juvenal yabwiye UMUSEKE ko uyu Barinda yafashwe.

Yagize ati “ Kuri uyu wa 14 Gicurasi nibwo yatawe muri yombi.”

Kugeza Barinda Oscar afungiye kuri Station ya RIB ya Kanjongo.

 

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →