Uwacu Julienne yanenze ibyamamare bihonyora Ikinyarwanda
Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne, yanenze ibyamamare Nyarwanda bivuga nabi Ururimi rw’Ikinyarwanda, bakabikongeza abiganjemo urubyiruko.
Yabitangarije kuri Riviera High School kuwa 09 Gicurasi 2024 mu marushanwa yateguwe n’Inteko y’Umuco, yahuriyemo abo mu mashuri ane yisumbuye agendera kuri porogaramu z’uburezi mpuzamahanga.
Mu butumwa yatanze, Umuyobozi ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwacu Julienne yanakomoje ku kuba hari ibyamamare Nyarwanda byangiza Ururimi rw’Ikinyarwanda bikagira ingaruka ku rubyiruko rubikurikira.
Ati ‘‘Urubyiruko by’umwihariko rero kubera ko tugira benshi twigiraho bamwe twita ibyamamare, hari ubwo na bo bakoresha ururimi rwacu mu buryo butanoze, ariko Umutoza w’Ikirenga twese tuvomaho ni Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.’’
‘‘Impanuro aduha buri gihe nk’urubyiruko atubwira ko ubuto bwacu, imyaka mike dufite ari igishoro, ariko bidahagije tugomba kuyikoresha neza. Ibyo tugomba kuyikoreshamo neza rero harimo no gukoresha neza Ururimi rw’Ikinyarwanda, gusigasira umuco n’indangagaciro zawo, no kuzaraga uyu murage abazabakomokaho. ’’
Uwacu Julienne yavuze ko Abanyarwanda muri rusange bafite amahirwe yo kugira ururimi rumwe rubahuza, bityo ko bakabaye barusigasira ntibinababuze kuvuga izindi ndimi, ariko Ikinyarwanda na cyo bakakivuga neza ntigicike.
Perezida Paul Kagame na we aherutse gukebura urubyiruko rugoreka Ikinyarwanda, arusaba kwikosora no kukimenya neza kuko ari kimwe mu bigize umurage w’u Rwanda.